• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

Ubwanditsi 06 Aug 2018 ITOHOZA

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gushakisha Abarabu babiri bashinjwa kwiba $315 000 (nibura miliyoni 270Frw) ibigo bibiri by’ivunjisha mu bwambuzi bushukana, hakiyongeraho ibikoresho bahawe bamaze gufungura ikigo cy’ubucuruzi mu Rwanda ku buryo bakurikiranyweho umwenda ugera mu $500 000, angana na miliyoni zirenga 400Frw.

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018 nibwo amakuru y’ubu bujura yagiye ahabona, aho abakozi b’ibiro bibiri by’ivunjisha bari bateye amatako ku biro by’umwarabu ufite pasiporo igaragaza ko yitwa Nasser El Haj wavukiye i Tripoli muri Libya mu 1982.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo yafunguje ikigo cy’ubucuruzi acyita Delta Petroleum Services Rwanda, bivugwa ko cyagombaga kujya gitanga serivisi zo kuzana ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, gishinga ibiro mu muturirwa wuzuye vuba ku Kimihurura munsi ya Kigali Heights.

Ibiro by’abatekamutwe

Umuvunjayi umwe Itangazamakuru  ryasanze ku biro by’uwo mwarabu kuri uyu wa Kane, yavuze ko Nasser yagiye aho bavunjira mu Mujyi wa Kigali ahagana saa tanu, avuga ko ashaka amadolari menshi agatanga amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo kubera ubwinshi bwayo yayasize mu biro.

Yabasabye ko bamuherekeza bitwaje amadolari mu biro bye ku Kimihurura, ngo abahe amafaranga y’u Rwanda yavugaga ko ahafite.

Kimwe n’undi mucuruzi wese ubonye icyashara, uyu muvunjayi avuga ko yafashe amadolari ibihumbi $135 bagaherekeza Nasser. Si uyu muvunjayi wenyine kuko hari na mugenzi we watanze ibihumbi $180, agataha amara masa.

Bitandukanye n’uburyo byavugwaga mbere, Itangazamakuru ryabonye andi makuru ko Nasser atariwe wariganyije abavunjayi kuko bageze ku biro, bahuye n’uwitwa Said Abdallah ari nawe Muyobozi Mukuru w’icyo kigo.

Abdallah ngo yabwiye aba bacuruzi ngo bamuhereze amadolari bamuzaniye, ayashyira mu kabati kari iruhande aho, asohoka avuga ko agiye mu kindi cyumba kuzana amafaranga y’u Rwanda ngo abahe.

Umwe mu bakurikiranye iby’iki kibazo yagize ati “Ni twa tubati two mu biro ariko inyuma dutoboye, noneho kandi aho dutoboreye n’urukuta ruhari naho haratoboye. Urareba ibyumba bitatu bishoreranye, icyo hagati gitoboye cyinjira mu cyo ku ruhande rumwe, kinatobora cyinjira mu cyo ku rundi ruhande.”

Abo yibye ngo umwe yari mu cyumba kimwe undi ari mu kindi mu byo ku mpande, bose akabaka ayo madolari agashyira mu kabati gatoboye inyuma, aza gusohoka avuga ko agiye kuzana amafaranga y’u Rwanda ngo abahe, arangije anyura inyuma “arayakusanya ya yandi yose ayo mu cyumba cyo hirya n’ayo mu cyo hino, arasohoka aca hasi aragenda.”

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yatangaje ko bamenye aya makuru ndetse batangiye iperereza no gushakisha abakekwaho ubu bujura.

Yagize ati “Ubu turimo turabashakisha, iperereza rirakomeje, RIB ikimenya amakuru yahise itangira gukurikirana, inamenya ko uwakoze ubu bujura bw’amadolari ari uwitwa Said Abdallah wakoranaga n’uwitwa Nasser. Ubu tukaba tugishakisha ngo tumenye ukuri kwabyo.”

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE dukesha iyi nkuru  yageraga kuri ibyo biro ahagana saa tanu kuri uyu wa Gatanu, uretse abibwe amadolari yabo, n’Abahinde batanze ibikoresho byo mu biro, bavuze ko bari bemeranyije ko nibamara kubikora azabishyura ibihumbi $190. Mu bari bahari harimo na nyir’inzu, abamukoreye ibyapa n’abandi bari benshi ubona bumiwe nta cyo gukora bafite kuko nabo batishyuwe.

Uwamukodesheje inzu yavuze ko nta mazina ye yigeze amusaba kuko amasezerano y’ubukode bayakoze mu izina rya Sosiyete Delta Petroleum Services Rwanda.

Abahuye n’uwo mwarabu amanuka mu nyubako ahetse ibikapu bibiri bisa nk’aho agiye ataragaruka. Ikindi giteye inkeke ni uko ajya kugenda yabanje gusiba amashusho yafashwe na camera zo muri iyo nyubako ndetse akanatwara ibyuma ayo mashusho abikwaho (disks).

Ushyizemo n’amadeni yishyuzwa, Naser arakekwaho gutwara amadolari asaga ibihumbi 500 (arenga miliyoni 430 Frw).

2018-08-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Museveni yahaye RNC rugali  mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda

Uko Museveni yahaye RNC rugali mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 05 May 2019
Sobanukirwa impamvu interahamwe n’abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere)

Sobanukirwa impamvu interahamwe n’abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere)

Ubwanditsi 24 May 2021
Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Ubwanditsi 28 Mar 2019
Tumenye bamwe mubarwanya Leta y’u Rwanda

Tumenye bamwe mubarwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 26 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Apple yaciwe miliyoni $27 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe
IKORANABUHANGA

Apple yaciwe miliyoni $27 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe

Ubwanditsi 10 Feb 2020
RDC: Abantu 25 biganjemo inyeshyamba za FDLR baguye mu mirwano na Mai-Mai
HIRYA NO HINO

RDC: Abantu 25 biganjemo inyeshyamba za FDLR baguye mu mirwano na Mai-Mai

Ubwanditsi 07 Jan 2020
Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu
Mu Mahanga

Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Ubwanditsi 20 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru