• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

Ubwanditsi 06 Aug 2018 ITOHOZA

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gushakisha Abarabu babiri bashinjwa kwiba $315 000 (nibura miliyoni 270Frw) ibigo bibiri by’ivunjisha mu bwambuzi bushukana, hakiyongeraho ibikoresho bahawe bamaze gufungura ikigo cy’ubucuruzi mu Rwanda ku buryo bakurikiranyweho umwenda ugera mu $500 000, angana na miliyoni zirenga 400Frw.

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018 nibwo amakuru y’ubu bujura yagiye ahabona, aho abakozi b’ibiro bibiri by’ivunjisha bari bateye amatako ku biro by’umwarabu ufite pasiporo igaragaza ko yitwa Nasser El Haj wavukiye i Tripoli muri Libya mu 1982.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo yafunguje ikigo cy’ubucuruzi acyita Delta Petroleum Services Rwanda, bivugwa ko cyagombaga kujya gitanga serivisi zo kuzana ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, gishinga ibiro mu muturirwa wuzuye vuba ku Kimihurura munsi ya Kigali Heights.

Ibiro by’abatekamutwe

Umuvunjayi umwe Itangazamakuru  ryasanze ku biro by’uwo mwarabu kuri uyu wa Kane, yavuze ko Nasser yagiye aho bavunjira mu Mujyi wa Kigali ahagana saa tanu, avuga ko ashaka amadolari menshi agatanga amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo kubera ubwinshi bwayo yayasize mu biro.

Yabasabye ko bamuherekeza bitwaje amadolari mu biro bye ku Kimihurura, ngo abahe amafaranga y’u Rwanda yavugaga ko ahafite.

Kimwe n’undi mucuruzi wese ubonye icyashara, uyu muvunjayi avuga ko yafashe amadolari ibihumbi $135 bagaherekeza Nasser. Si uyu muvunjayi wenyine kuko hari na mugenzi we watanze ibihumbi $180, agataha amara masa.

Bitandukanye n’uburyo byavugwaga mbere, Itangazamakuru ryabonye andi makuru ko Nasser atariwe wariganyije abavunjayi kuko bageze ku biro, bahuye n’uwitwa Said Abdallah ari nawe Muyobozi Mukuru w’icyo kigo.

Abdallah ngo yabwiye aba bacuruzi ngo bamuhereze amadolari bamuzaniye, ayashyira mu kabati kari iruhande aho, asohoka avuga ko agiye mu kindi cyumba kuzana amafaranga y’u Rwanda ngo abahe.

Umwe mu bakurikiranye iby’iki kibazo yagize ati “Ni twa tubati two mu biro ariko inyuma dutoboye, noneho kandi aho dutoboreye n’urukuta ruhari naho haratoboye. Urareba ibyumba bitatu bishoreranye, icyo hagati gitoboye cyinjira mu cyo ku ruhande rumwe, kinatobora cyinjira mu cyo ku rundi ruhande.”

Abo yibye ngo umwe yari mu cyumba kimwe undi ari mu kindi mu byo ku mpande, bose akabaka ayo madolari agashyira mu kabati gatoboye inyuma, aza gusohoka avuga ko agiye kuzana amafaranga y’u Rwanda ngo abahe, arangije anyura inyuma “arayakusanya ya yandi yose ayo mu cyumba cyo hirya n’ayo mu cyo hino, arasohoka aca hasi aragenda.”

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yatangaje ko bamenye aya makuru ndetse batangiye iperereza no gushakisha abakekwaho ubu bujura.

Yagize ati “Ubu turimo turabashakisha, iperereza rirakomeje, RIB ikimenya amakuru yahise itangira gukurikirana, inamenya ko uwakoze ubu bujura bw’amadolari ari uwitwa Said Abdallah wakoranaga n’uwitwa Nasser. Ubu tukaba tugishakisha ngo tumenye ukuri kwabyo.”

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE dukesha iyi nkuru  yageraga kuri ibyo biro ahagana saa tanu kuri uyu wa Gatanu, uretse abibwe amadolari yabo, n’Abahinde batanze ibikoresho byo mu biro, bavuze ko bari bemeranyije ko nibamara kubikora azabishyura ibihumbi $190. Mu bari bahari harimo na nyir’inzu, abamukoreye ibyapa n’abandi bari benshi ubona bumiwe nta cyo gukora bafite kuko nabo batishyuwe.

Uwamukodesheje inzu yavuze ko nta mazina ye yigeze amusaba kuko amasezerano y’ubukode bayakoze mu izina rya Sosiyete Delta Petroleum Services Rwanda.

Abahuye n’uwo mwarabu amanuka mu nyubako ahetse ibikapu bibiri bisa nk’aho agiye ataragaruka. Ikindi giteye inkeke ni uko ajya kugenda yabanje gusiba amashusho yafashwe na camera zo muri iyo nyubako ndetse akanatwara ibyuma ayo mashusho abikwaho (disks).

Ushyizemo n’amadeni yishyuzwa, Naser arakekwaho gutwara amadolari asaga ibihumbi 500 (arenga miliyoni 430 Frw).

 

2018-08-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bufaransa bwasoje iperereza ku ndege ya Habyarimana

U Bufaransa bwasoje iperereza ku ndege ya Habyarimana

Ubwanditsi 23 Dec 2017
Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Ubwanditsi 05 Jun 2019
Ingabire Victoire si umunyapolitiki, icyo akwiye kwitwa ni umugore ukunda ubugome

Ingabire Victoire si umunyapolitiki, icyo akwiye kwitwa ni umugore ukunda ubugome

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU

Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU

Ubwanditsi 08 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden
Amakuru

Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Ubwanditsi 21 Sep 2021
Ubuzima n’amateka by’Intwari u Rwanda ruzirikana
POLITIKI

Ubuzima n’amateka by’Intwari u Rwanda ruzirikana

Ubwanditsi 01 Feb 2020
Rwanda : Essence yazamutseho amafaranga 24, mazutu izamukaho 19
Mu Rwanda

Rwanda : Essence yazamutseho amafaranga 24, mazutu izamukaho 19

Ubwanditsi 05 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru