• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA ) I Nairobi-Kenya

2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA ) I Nairobi-Kenya

Ubwanditsi 03 Jan 2017 ITOHOZA

Padiri Thomas Nahimana ni umuyobozi w’ Ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète.fr”. Azwiho cyane amagambo y’urwango, ivangura rishingiye ku moko, akaba yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi buriho.

Uyu mugabo amaze iminsi agundagurana no kuza mu Rwanda gukora Politiki y’amacakubiri, itahuka rye rikaba rigamije kwitegura guhatanira umwanya wa perezida wa Repubulika, mu matora ateganyijwe muri Kamena 2017.
Ese uyu mugabo yaba ari muntu ki ?

Uyu mupadiri wiyise “Umutaripfana ” akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

-5205.jpg

Padiri Nahimana, Nkurunziza Venant na Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7

Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.
Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu muhezanguni Padiri Nahimana.
Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.

Kuya 25 /11/2016 we n’ itsinda rigizwe na Nahimana Thomas, Venant Nkurunziza, Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7 ( bivugwa ko yashatse gukoresha nk’itirufu mu gutera imbabazi) baheze muri Transit ya JKIA muri Kenya aho bari guteza akavuyo ngo babashe kujya mu Rwanda byanga bikunze.

-5207.jpg

-5204.jpg

Padiri Nahimana na Nkurunziza Venant ( abataripfana ) baryamye ku ntebe z’ikibuga cy’indege Nairobi.

Nyirabayazana w’ihagarikwa rya Padiri Nahimana ni uko yari afite Passport y’Ubufaransa yanakoresheje asaba visa y’ubukerarugendo ihuriweho hagati ya Uganda, Kenya n’u Rwanda yahawe na Ambassade ya Kenya mu Bufaransa.
Nguko uko Padiri yabujijwe n ’ubuyobozi bwa Kenya airways kwinjira mu ndege ijya mu Rwanda.

Ibi bikaba byarabaye nyuma y’amakuru inzego z’abinjira n’abasohoka muri kenya bamenyeye ko Padiri Nahimana ashaka kubaca murihumye akinjira mu Rwanda akoresheke ikibuga cyabo JKIA yitwaje ko aje mu bukerarugendo kandi yari amaze iminsi atangaza ko aje muri politiki mu Rwanda.

Nyuma y’umunsi umwe gusa bari muri Transit ya JKIA Padiri Nahimana yari yatangiye gushyamirana na Nahimana kubera icyizere yari yamuhaye cyamaze kuyoyoka.

Claire Nadine Kasinge yahisemo gusubira inyuma dore ko yarimo kotswa igitutu n’umugabowe ndetse n’amasade ya Canada ngo agarure umwana kuko umwana afite ubwenegihugu bwa Canada, mu busanzwe umugabo wa Kansinge ni umunyarwanda usanzwe ari umusilikare mu ngabo za leta ya Canada, ariko Kansinge yahisemo kugenda atamubwiye asiga umugabo muri Barracks, yirukankana n’ inshoreke ye Nahimana ngo bagiye gukora politiki mu Rwanda.

-5206.jpg

-5203.jpg

Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7

Nyuma aza guhura n’uruva gusenya asiga Nahimana mukaga asubira muri Canada aciye mu Bufaransa, Kansinge ni umwe mu bayobozi b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda bivugwako afitanye urukundo rw’ibanga na Thomas Nahimana. Kuri ubu Kansinge urugo rwe rurihafi gusenyuka kuko afitanye ibibazo n’umugabo kubera iyi mpamvu.

Amakuru avuga ko Kansinge akigera murugo umuriro watangiye kwaka umugabo we yamubujije kumwinjirira murugo arahukana ajya gucumbika mu nshuti ze zahafi kugeza n’ubu Kansinge ntaragaruka murugo cyane ko umugabowe atumva ibyo umugore abamo bya politiki irwanya igihugu cy’u Rwanda, avuga ko kiyobowe neza, amuregera inshuti guta urugo atamubwiye kuko Kansinge ajya kugenda umugabo we yari mukigo cya gisilikare mukazi ndetse akamurega n’ ubusambanyi we na Nahimana.

Ibiri mu mutwe wa Padiri Thomas Nahimana

Cyiza D.

2017-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo  Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka

Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka

Ubwanditsi 03 Jan 2016
Virginia  : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami  Kigeli

Virginia : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Twagiramungu Kwihandagaza Akabeshya, Agatanga Amakuru Y’ibyabereye Muri Nyungwe Ari Mu Bubiligi Nyamara Abaturiye Iryo Shyamba N’abarigendamo Ntabyo Babonye.

Twagiramungu Kwihandagaza Akabeshya, Agatanga Amakuru Y’ibyabereye Muri Nyungwe Ari Mu Bubiligi Nyamara Abaturiye Iryo Shyamba N’abarigendamo Ntabyo Babonye.

Ubwanditsi 10 May 2019
Bujumbura: Havumbuwe  inzu  ikorerwamo iyicarubozo kuva mu 2016

Bujumbura: Havumbuwe inzu ikorerwamo iyicarubozo kuva mu 2016

Ubwanditsi 05 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF yasobanuye iby’umuturage warashwe n’uko yatemye imbunda n’umuhoro
Mu Rwanda

RDF yasobanuye iby’umuturage warashwe n’uko yatemye imbunda n’umuhoro

Ubwanditsi 24 Jul 2018
Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Ubwanditsi 29 Aug 2018
CHAN 2016: RD Congo irakina Guinea muri kimwe cya 2,byinshi utari Uzi kuri uyu mukino
IMIKINO

CHAN 2016: RD Congo irakina Guinea muri kimwe cya 2,byinshi utari Uzi kuri uyu mukino

Ubwanditsi 03 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru