• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023   |   25 May 2022

  • Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi   |   24 May 2022

  • APR FC yisubije umwanya wa mbere, PSG academy Rwanda yatwaye igikombe cy’isi, Keny Gasana yahawe ubwenegihugu – ibyaranze umunsi wa mbere w’icyumweru muri siporo   |   24 May 2022

  • Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?   |   20 May 2022

  • Ku nshuro ya kabiri, mu gihe cy’icyumweru kimwe irushanwa rya BAL rigiye kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena – Ibyo wamenya kuri iri rushanwa   |   20 May 2022

  • Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi 2022   |   19 May 2022

 
You are at :Home»Amakuru»“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

Editorial 02 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umunyarwanda yaciye umugani ngo ”Umutindi umuvura ijisho akarigukanurira”, bashaka kuvuga ko umugome atajya azirikana uwamukuye ahabi, aho kumwitura ineza akamugambanira.

Ni nako byagenze ku bibumbiye mu cyo bise”Igicumbi” ngo kigizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barangajwe imbere na Filipo Basabose, warokowe n’Ingabo za RPF-Inkotanyi, ariko ubu akaba ari ku isonga ry’abazihimbira ibyaha. Wagirango bose bavuka kwa “Ntibazirikana” kimwe na Yuvenali Habyarimana, wanze uRwanda rwamubyaye kugeza aruhiritse mu rwobo.

Iryo ngirwa shyirahamwe ryatangijwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru tariki 01/8/2021, ariko mu by’ukuri ni agatsiko gasanganywe imigambi mibi, yo gusebya uRwanda n’Abayobozi barwo, kadasize inyuma ingabo zakamuruyeho imipanga y’Interahamwe-mpuzamugambi.

Iyo witegereje neza abari muri icyo”gicumbi” gicumbagira, usangamo abantu barumbiwe n’ibitekerezo nka Jason Muhayimana wihebeye agasembuye, Osée Niyibizi wahunze amaze gucucura Ikigega FARG yari abereye umuyobozi, abo mu muryango wa Rwigara Assinapol nka Thabita Gwiza na musaza mwe Ben , dore ko uyu ari no mu bashinze aka gatsiko mbere y’uko Kayumba Nyamwasa amunyuza mu ryoya. Abo kimwe n’ababisunze ni abisanganiwe ibibazo byayo bwite, amaganya adashira, ipfunwe baterwa no kwangara kandi Igihugu ntacyo cyabimye, n’utundi dutiku baburira igisobanuro bagashaka inzirakarengane batwegekaho.

Biratangaje kubona abantu bavuga ko bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bifatanya n’abagize uruhare muri iyo Jenoside, bakababera abavugizi, kugeza ubwo bashaka gusiga icyaha abayihagaritse, bavuga ko bishakiraga ubutegetsi gusa. Ibi ni bya bindi ngo “umugome umuha amata akaruka amaraso”.

Mu nyandiko twabagejejeho ejo ku cyumweru, twababwiye urutonde rw’abari muri aka gatsiko ka Basabose. Icyakora koko abo bari kumwe n’uwo “Bihemu” basa bose. Basangiye isano yo kwihakana ineza, kwihoma ku bahekuye uRwanda, n’utundi tunyugu ubundi dushakishwa n’ab’umutima muke.

Abo ni ibigarasha byangara za Burayi na Amerika nka Dada Gasirabo, Abijuri Abel, Jacqueline Cyamuzima, Ntagara J Paul (minisitiri w’intebe wa Leta isekeje ya Padiri Nahimana), Utamuliza Eugénie, Siméon Ndwaniye, Albert Gasake, Israel Ntaganzwa, Nkubana Louis, Teddy Rugambwa, Prosper Bamara, Théogène Murwanashyaka Gatwa, n’inzi mburamumaro mu by’ukuri zitazi icyo zishaka.

Mu bitabiriye umuhango wo gutangiza ayo manjwe, harimo Jean Claude Mulindahabi wavuye mu Rwanda atorotse gacaca kubera uruhare akurikiranyweho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba azwiho kogeza abayihakana n’abayipfobya, kimwe n’abaharabika Abayobozi b’u Rwanda.

Namwe nimwumve abantu biyita ko barokotse Jenoside bifatanya n’umujenosideri! Abayoboke b’Igicumbi nibo usanga bibuka tariki 06 Mata buri mwaka, baririra Habyarimana wabagize abapfakazi n’imfubyi. Nibo bavuza induru ngo Idamange Yvonne na Aimable Karasira barengana, kandi urubanza rwabo ruri mu nkiko.

Ntibatinya kubunanira Paul Rusesabagina, birengagije ubugome ndengakamere yakorewe abaturage ba Nyaruguru na Nyamagabe. Ni akumiro gusa.

Mu itangazo ry’Ishyirahamwe ”IHUMURE” dufitiye kopi , ryihutiye gutangaza ko ryitandukanyije n’umunyamuryango waryo wese wagiye mu kiswe ”Igicumbi”, kuko imigambi yacyo ntaho ihuriye n’iy’Ishyirahamwe “Ihumure” riharanira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ubutabera.

Abasesenguzi bavuga ko iki ”Gicumbi” cy’abarumbiwe n’ ubupfura nacyo kitazatinda guhirima nk’ibindi byakibanjirije. Abakurikiranira hafi imikorere n’imitekerereze yacyo bavuga ko abakigize ari abantu batakigira indangagaciro , nabo ubwabo bashwana buri munsi kubera kutagira umurongo. Bihisha inyuma y’uko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagashaka kwitwara nk’umutwe wa politiki, kandi uretse ko nta n’ubushobozi bwo gukora politiki bifitiye, nta n’ugikeneye kumva amateshwa y’imburamumaro.

Umugambi wo gucamo ibice abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nawo ntibazawugeraho, kuko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, kandi ishyo ry’imbwa ntirizigira inka.

2021-08-02
Editorial

IZINDI NKURU

Huye :   Alexandre Kayiranga  yaguye  mu mpanuka ikomeye

Huye : Alexandre Kayiranga yaguye mu mpanuka ikomeye

Editorial 04 Aug 2016
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Editorial 02 Oct 2018
Umurambo wa Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda

Umurambo wa Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda

Editorial 19 Jan 2018
‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

Editorial 23 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

24 May 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

30 Mar 2022
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

01 Mar 2022
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

28 Feb 2022
Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

24 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

30 Nov 2021
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

21 Nov 2021
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

02 Oct 2021
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

09 Sep 2021
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

31 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

18 Aug 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

13 Jul 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru