• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Ubwanditsi 27 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru yizewe dukesha imboni za Rushyashya ziri i Kampala aravuga ko imyigaragambyo y’abashyikigikiye Bobi Wine, umugabo uhanganye bikomeye na Perezida Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yagaragayemo Abanyarwanda basanzwe ari abayoboke ba RNC ya Kayumba Nyamwasa n’ibindi bigarasha bigenzi bye.

Abo Banyarwanda bitwaje imbunda n’intwaro za gakondo, neza neza nk’interahamwe, biraye mu bigaragambyaga bararasa, barakubita, hapfamo amagana abandi benshi barakomereka. Izo nkozi z’ibibi ni izitorezwa ahantu hanyuranye muri Uganda, zitegurwamo abarwanyi ba RNC. Benshi muri bo basanzwe baba mu nkambi z’impunzi zinyuranye nka Nyakivala z’izindi zicumbikiye abasize bakoze ishyano mu Rwanda.Urwego rw’ubutasi muri Uganda ,CMI, rwiyambaje abo bantu kugirango Polisi idakomeza kugaragara mu bwicanyi, ariko bikaba ari n’uburyo bwo kureba niba ubugome batozwa barabukamiritse neza.

Ikindi kandi niba bitegura kugirira nabi, nako basanzwe ari ba rukarabankaba bishe bene wabo b’Abanyarwanda, nta mpuhwe bagira mu kwica Abaturage ba Uganda batagirana isano.

Mu cyumweru gishize hari intwaro zafatiwe muri Kenya zerekeza rwihishwa muri Uganda, amakuru yizewe akaba ahamya ko zari zigenewe abayoboke ba RNC, ngo zikoreshwe mu kwica abatavuga rumwe na Museveni, ariko zizanakoreshwe mu guhungabanya umutekano w’uRwanda. Nyuma yo kugerageza kubeshya ko izo ntwaro ari iz’uRwanda ikinyoma kikanga gufata, ubu Uganda iratakambira abategetsi ba Kenya ngo zirekurwe. Ibi byose biraba mu gihe uwitwa Ntwari Frank ,” Komiseri” ushinzwe urubyiruko muri RNC, amaze iminsi i Kampala, aho yanabonanye n’abategetsi bakuru muri Uganda, barimo Abel kandiho utegeka CMI, bumvikana ku “kunoza no kwihutisha” ibikorwa bya RNC. Uyu Ntwari ni muramu wa Kayumba Nyamwasa, akaba asanzwe atuye muri Afrika y’Epfo.

Ntibikiri inkuru ko Uganda itoza abarwanyi ba RNC, ikanabaha ibikoresho , nubwo kugeza ubu umugambi mubisha wo kumena amaraso y’Abanyarwanda wabapfubanye. Nyuma yo guhondagurwa n’ingabo za Kongo FARDC bagapfa nk’udushwiriri mu mashyamba ya Kongo, ubu Museveni n’ibyegera bye bahinduye umuvuno, biyemeza gutegura “abakada” ba RNC, kuko basanze bariroshye mu ntambara batazi impamvu yayo n’uko izarwana. Abo rero nibo barimo gukorera imyitozo ku nzirakarengane z’Abagande.

Amaraso arasama, amaherezo Museveni, Kandiho n’ Ishumi yabo Kayumba Nyamwasa bazabazwa iby’ubwo bugome.

2020-11-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

RUSHYASHYA 27 Nov 2025
Hagiye Gusaranganywa Imbangukiragutabara 80 mu bitaro Byo Mu Rwanda

Hagiye Gusaranganywa Imbangukiragutabara 80 mu bitaro Byo Mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jun 2024
Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Ubwanditsi 20 Oct 2021
Makamba: Abayoboke Babiri Ba CNDD- FDD Batewe Gerenade

Makamba: Abayoboke Babiri Ba CNDD- FDD Batewe Gerenade

Ubwanditsi 21 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”
Amakuru

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Ubwanditsi 01 Oct 2024
RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura  no kumena Umurenge SACCO
ITOHOZA

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura no kumena Umurenge SACCO

Ubwanditsi 26 Jul 2016
UBUTUMWA ABAHANZI BAHIMBAZA IMANA BAHAYE ABANYARWANDA MURI IKI GIHE CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 22
Mu Mahanga

UBUTUMWA ABAHANZI BAHIMBAZA IMANA BAHAYE ABANYARWANDA MURI IKI GIHE CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 22

Ubwanditsi 15 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru