• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Ubwanditsi 22 Aug 2017 Mu Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe; ifatwa ryabyo rikaba ryaraturutse ku gutangira amakuru ku gihe.

Uru rumogi rwafatanywe uwitwa Rutayisire Jusuf ku itariki 19 z’uku kwezi. Yafatiwe mu kagari ka Gatobotobo, umurenge wa Mbazi, mu karere ka Huye. Yari mu modoka yavaga i Nyanza (mu karere ka Nyanza) yerekeza i Tumba (mu karere ka Huye).

Avuga ku buryo yafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati,”Polisi yabonye amakuru ko uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko ashobora kuba acuruza urumogi; maze ifata ingamba, ndetse ishyiraho uburyo bwo kumufatira mu cyuho arufite. Ubwo imodoka yarimo yageraga kuri bariyeri ya Polisi y’i Tumba, Polisi yasatse umutwaro we, ni ko gusangamo urwo rumogi.”

Yavuze ko afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, ndetse n’urwo rumogi akaba ari ho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.

Yibukije ingaruka zo kunywa no gucuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge agira ati,”Bitesha ubwenge ababinywa nk’uko izina ryabyo rivugitse. Igikurikiraho ni uko bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Abantu b’ingeri zose bakwiriye kwirinda kubyishoramo.”

IP Kayigi yongeyeho ko ibiyobyabwenge bitera kandi igihombo ubishoramo amafaranga kubera ko umuntu ubifatanywe afungwa, agacibwa n’ihazabu; kandi n’ibiyobyabwenge yafatanywe bikangizwa.

Yavuze ko ibikorwa by’ababinywa bihungabanya ituze rya rubanda; bityo asaba buri wese kwirinda kubitunda, kubinywa, kubicuruza no kubikoresha; ahubwo agatanga umusanzu mu kurwanya no gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu atungira agatoki Polisi ababikora.

Yashimye abahaye Polisi amakuru yatumye ifatana Rutayisire ruriya rumogi; ndetse agaruka ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,” Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibinyuranyije n’amategeko; bityo zikabikumira, ndetse zigafata ababikoze.”

Mu nzoga zafashwe harimo Muriture, Yewemuntu n’Igikwangari. Bivugwa ko zikorwa mu ruvange rw amazi, ifu y’amasaka, isukari n’umusemburo witwa Pakimaya.

Muri zo harimo litiro 885 zafatiwe mu kagari ka Bigugu, umurenge wa Rwankuba, mu karere ka Karongi. Zafashwe ku wa 19 Kanama. Abazifatanwe ni Remiryande Tharcisse, Baranyeretse Daniel, Kwitonda Claude na Sindinkabo Boniface.

Izindi litiro 540 z’Ibikwangari zafashwe ku itariki 20 z’uku kwezi. Zafatiwe mu kagari ka Rutonde, umurenge wa Ngeruka, mu karere ka Bugesera.

-7700.jpg

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo

Izi nzoga (litiro 1,400) zikimara gufatwa zarangijwe. Polisi yaganirije abitabiriye icyo gikorwa ku ngaruka zo kuzinywa no kuzicuruza, inabasaba kubyirinda.

Babwiwe ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Chief Warage, Suzie na Muriture ni byo kugeza ubu bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Source : RNP

2017-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Ubwanditsi 29 Apr 2024
Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi

Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Kansiime James wari ‘gitifu’ wa Gakenke yeguye ku mirimo

Kansiime James wari ‘gitifu’ wa Gakenke yeguye ku mirimo

Ubwanditsi 28 Jun 2017
Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Ubwanditsi 08 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron
POLITIKI

Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron

Ubwanditsi 08 May 2017
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi
Mu Rwanda

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Ubwanditsi 21 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru