• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Ubwanditsi 22 Aug 2017 Mu Rwanda

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, ifatwa nk’igihe kidasanzwe cyo gukomeza gusigasira ibyagezweho no kongera imbaduko mu iterambere ridaheza kuri buri wese.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera ahahuriye abarenga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu.

Wanitabiriwe kandi n’abakuru b’ibihugu 17, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi baje gushyikira Perezida Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda kugeza mu 2024.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, niwe wakiriye indahiro ya Perezida Kagame.

Perezida Kagame yarahiye agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame nyuma ashyikirizwa ibendera ry’Igihugu, ikirango cya Repubulika y’u Rwanda n’indirimbo yubahiriza igihugu.

-7663.jpg

-7662.jpg

Yashimiye Abanyarwanda icyizere bamugiriye, abizeza ko azakomeza guharanira ko bose batera imbere ntawe usigaye inyuma, cyane abagore.

Yagarutse ku miganire n’amahanga, avuga ko azakomeza gukorana neza na yo, ariko anenga bamwe muri bo bavuga ko ayoboza igitugu.

“Buri icyo bakoze mu rwego rwo gupfobya ibyo twagezeho gituma twitekerezaho tukanagira umurava wo gukora ibyisumbuyeho,” uku ni ko yabwiye ibihumbi n’ibihumbi muri Stade Amahoro.

Yavuze ko yizera ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere, kabone n’iyo abadakunda uko ruyobowe bazakomeza kunenga.

Yavuze ko abanenga uko u Rwanda ruyobowe baba bifuza ko ruyoborwa nk’uko bayobora ibihugu byabo kandi buri gihugu kigira ubuyobozi bukibereye.

Yavuze ko u Rwanda muri iyi myaka 7 ruzakomeza kubana neza n’amahanga, avuga ko umutekano warwo ugirwamo uruhare no kuba abaturanyi barwo batekanye.

Yavuze ko n’iterambere ry’u Rwanda rikenera gukorana n’amahanga, bityo ko azashyira imbaraga mu bubanyi n’amahanga, ariko ko abashaka kumubwira uko akwiye kuyobora batazabigeraho.

Yagarutse ku ndirimbo yaririmbiwe n’Abanyarubavu ubwo yiyamamaza, ivuga ngo ‘nda ndambara yandera ubwoba’, avuga ko iyo ndirimbo ari ingirakamaro, ko ibibazo byose ahura na byo mu buyobozi bw’igihugu bitamuhungabanya.

Perezida Kagame yemererwa n’Itegeko Nshinga kuba yayobora u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2034, mu gihe abaturage bakomeza kumutora.

Ni icyemezo cyamaganwe n’imiryango mpuzamahanga nka Human Rights watch ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe bikomeye ku Isi nka Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abanenze ivugururwa ry’Itegeko Nshinga bavugaga ko bitumvikana ukuntu umuntu umwe ari we waba ashoboye kuyobora igihugu ndetse ko igihugu gikeneye inzego zikeneye aho kuba abantu bakomeye.

Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi mu itora ryo ku wa 3-4 Kanama n’amajwi 98,79 %; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%.

2017-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru

Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru

RUSHYASHYA 14 Sep 2026
Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Ubwanditsi 06 Oct 2021
APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026

APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026

RUSHYASHYA 22 Apr 2026
Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Ubwanditsi 27 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agati kateretswe n’ Imana ntigakangwa n’inkubi y’umuyaga. Abafaransa bafungiraga Paul Kagame i Paris muri Nzeri 1991, ntibari bazi ko nyuma y’imyaka 10 gusa azahagaruka ari Umukuru w’Igihugu cyiyubashye.
Amakuru

Ubwanditsi 23 Apr 2021
Dore Uburyo Wakwemeza Umukobwa Muhuye bwa Mbere Mukubakana Urukundo Rudasanzwe hagati Yanyu
HIRYA NO HINO

Dore Uburyo Wakwemeza Umukobwa Muhuye bwa Mbere Mukubakana Urukundo Rudasanzwe hagati Yanyu

Ubwanditsi 05 May 2017
U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose
INKURU NYAMUKURU

U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

Ubwanditsi 28 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru