• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kansiime James wari ‘gitifu’ wa Gakenke yeguye ku mirimo

Kansiime James wari ‘gitifu’ wa Gakenke yeguye ku mirimo

Ubwanditsi 28 Jun 2017 Mu Rwanda

Kansiime James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena 2017 yeguye ku mirimo ye.

Hitimana Télesphore, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke uvuze ko yakiriye ibaruwa ivuga ko gitifu Kansiime yeguye ku mpamvu ze bwite.

Yagize ati “Ayo makuru ni impamo, mu kanya mu ma saa kumi n’imwe ni bwo twabimenye; iyo baruwa ni bwo yageze mu biro(bureau) byacu, yandikiye inama njyanama avuga ko ikimuteye kwegura ari impamvu ze bwite, ubu ikigiye gukurikiraho ni uko nka njyanama tuza kwicara tugasuzuma ubwo bwegure, bigomba kuba vuba…”

Twandika iyi nkuru twageregaje kuvugisha Kansiime ngo tumenye ikimuteye kwegura ariko ntibyadukundira kubera ko atitabaga teleni ye igendanwa.

Kansiime yeguye nyuma y’uko tariki ya 07 Kamena 2017 yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu hamwe n’abandi bakozi bane b’Akarere ka Gakenke aho bari bakurikiranyweho icyaha cyo “Gukoresha inyandiko mpimbano bakoze mu itangwa ry’amasoko yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi kiri mu Murenge wa Minazi ho muri Gakenke” nk’uko icyo gihe byasobanuwe na Polisi.

-7132.jpg

Kansiime James wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke

Nyuma yo gutabwa muri yombi, gitifu Kansiime na bagenzi be bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza iri mu Karere ka Musanze ariko nyuma gato dosiye yabo ihita yoherezwa mu bushinjacyaha, tariki ya 23 Kamena 2017 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko Kansiime na bagenzi be bafungurwa bakajya bitaba bari hanze.

Source : Izubarirashe

2017-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Agatogo k’ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho?

Agatogo k’ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho?

Ubwanditsi 12 Apr 2023
Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ubwanditsi 02 Apr 2021
Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Ubwanditsi 30 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]
Mu Mahanga

Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘
Mu Rwanda

Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘

Ubwanditsi 30 Apr 2017
Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe
Amakuru

Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe

Ubwanditsi 06 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru