• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»CNLG irashima u Budage bwohereje Twagiramungu mu Rwanda

CNLG irashima u Budage bwohereje Twagiramungu mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Aug 2017 Mu Rwanda

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) irashima u Budage bwafashe umwanzuro wo kohereza mu Rwanda Umunyarwanda Twagiramungu Jean ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rupfu rw’Abatutsi 100 000 biciwe mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Nyuma y’amasezerano mpuzamahanga yo ku wa 09 Ukuboza 1948 agamije gukumira no kurwanya Jenoside ndetse agategeka buri gihugu kuburanisha no kohereza abayigizemo uruhare babarizwa ku butaka bwabyo mu gihugu bayikoreyemo, ubutabera bw’u Budage ku wa 18 Kanama 2017 bwamaze kohereza mu Rwanda uwitwa Twagiramungu Jean ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
-7710.jpg

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko nyuma y’ibimenyetso byakusanyijwe byerekana ko Twagiramungu Jean yakoranye n’abateguye Jenoside mu cyahoze ari komini Karambo, Rukondo, Kinyamakara, Nyamagabe na Musange ku bufatanye n’uwari Superefe Hategekimana Joachim na Ntegeyintwari Joseph, Ngezahayo Desiré wayoboraga komini Karama, Munyaneza Charles wayoboraga Kinyamakara na Semakwavu Felicien wayoboraga komini Nyamagabe.

Mu bimenyetso bigaragaza uruhare rwa Twagiramungu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akurikiranyweho gushinjwa kuba yarakoranaga bya hafi na se Munyambuga J. Baptiste wayoboye komini Rukondo igihe kirekire bigatuma Abatutsi 100 000 bahasiga ubuzima mu bice binyuranye ndetse abandi bakaburirwa irengero kuko bagiye bajugunywa mu migezi nka Mwogo na Rukarara.

Twagiramungu w’imyaka 44 y’amavuko yari umwarimu mu ishuri ry’i Kaduha, ubushinjacyaha bukaba bwahise butangaza ko bumurega ibyaha birimo icya Jenoside n’icyo kurimbura imbaga.

Dr Bizimana mu itagazo yashyize ahagaragara, avuga ko Twagiramungu ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi basaga 45 000 kuri Paruwasi Gatulika ya Kaduha n’abagera ku 35 000 muri Cyanika.

Ashinjwa kandi kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi kuri Paruwasi Gatulika ya Mbazi n’iya Kirambi no ku rusengero rwa ADEPR ya Maheresho haguye abagera ku 10 000.

Si Twagiramungu Jean woherejwe n’ubutabera bw’u Budage gusa kuko CNLG yanashimiye u Budage ku manza bwaburanishirijeyo harimo urwa Rwabukombe Onesphore wari Burugumesitiri wa Komini Muvumba, yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa gufungwa burundu ku wa 29 Ukuboza 2015 n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Francfort.

-7708.jpg

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG (Gisubizo G.)

Hanaburanishirijweyo urubanza rwa Murwanashyaka Ignace na Musoni Straton bari abayobozi ba FDLR ku wa 28 Nzeri 2015 umwe akatirwa gufungwa imyaka 13, undi umunani. CNLG isaba ubutabera bw’u Budage gukomeza kohereza n’abandi bakihisheyo, isaba n’ibindi bihugu birimo u Bufaransa n’u Bwongereza kuyireberaho.

Dr Bizimana atangaza ko kuva kera Perefegitura ya Gikongoro yahuye n’iyicwa ry’Abatutsi rya hato na hato. Mu kwezi k’Ukuboza 1963 honyine, Abatutsi basaga 20 000 bishwe mu byumweru bibiri gusa.

Ijambo «Jenoside» ryakoreshejwe muri icyo gihe n’impuguke zirimo umushakashatsi w’Umwongereza Bertrand Russel, abatangabuhamya b’abanyamahanga bari mu Rwanda icyo gihe barimo umushakashatsi ku mibereho y’abantu w’Umubiligi Luc De Heusch n’Umusuwisi Denis-Gilles Vuillemin wakoreraga UNESCO mu Rwanda.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Radiyo Vatican zavuze ko ubwo bwicanyi ari «Jenoside iteye ubwoba ikozwe mu buryo buteguye nyuma y’itsembatsemba ry’Abayahudi mu 1945 ».

-7709.jpg

Aha, Twagiramungu Jean yari agejejwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali

Ibihugu nk’u Bwongereza cyahakanye kohereza mu Rwanda abakurikiranyweho Jenoside barimo Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka mu gihe u Bufaransa bwo bwanze kohereza Agathe Kanziga Habyarimana, Callixte Mbarushimana, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Padiri Marcel Hitayezu, Colonel Laurent Serubuga, Colonel Marcel Bivugabagabo, Dr Eugène Rwamucyo, Dr Sosthène Munyemana, Hyacinthe Rafiki-Nsengiyumva, Isaac Kamali, Claude Muhayimana, Claver Kamana, Innocent Musabyimana, Joseph Habyarimana, Venuste Nyombayire, Pierre Tegera, Charles Twagira, Paul Kanyamihigo, Fabien Neretse, Manassé Bigwenzare, Enock Kayondo.

2017-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi

Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi

Ubwanditsi 02 Dec 2021
Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Gatsibo: Yafashwe yiba agirwa intere, ise ategekwa kugurisha isambu ye ngo amwishyurire

Gatsibo: Yafashwe yiba agirwa intere, ise ategekwa kugurisha isambu ye ngo amwishyurire

Ubwanditsi 13 May 2017
I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango  yamagana ibiganiro bibera Arusha

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha

Ubwanditsi 18 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam aho  yitabiriye inama ya 17 idasanzwe ya EAC
Mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam aho yitabiriye inama ya 17 idasanzwe ya EAC

Ubwanditsi 09 Sep 2016
Abadepite ba Uganda bahawe abasirikare ba mudahusha bo kubarinda
HIRYA NO HINO

Abadepite ba Uganda bahawe abasirikare ba mudahusha bo kubarinda

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN
Amakuru

Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Ubwanditsi 18 Jul 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru