• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC

Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC

Ubwanditsi 21 Oct 2018 Mu Rwanda

Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda (Rwanda Music Federation) rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wahawe kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ibaruwa ifunguye, bamuha ikaze mu mirimo yahawe ariko kandi banamugaragariza ibibazo bikomeje gutsikamira iterambere ry’umuhanzi Nyarwanda.

Intore Tuyisenge Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda yabwiye Itangazamakuru  ko bahaye ikaze Minisitiri Nyirasafari Esperance uyoboye Minisiteri ifite abahanzi mu nshingano ariko kandi ngo hari ibyo bamusabye n’ibyo bamweretse bigikomeje gutsikamira iterambere ry’umuhanzi Nyarwanda ukeneye nawe kwambuka imipaka.

Mu ibarurwa Ubuyobozi bw’urugaga rw’abahanzi Nyarwanda bwanyujije ku rukuta rwa Instagram kuri uyu 20 Ukwakira 2018 batangiye baha ikaze Minisitiri Nyirasafari muri Minisiteri y’Umuco na Sipor (MINISPOC) aherutse guhabwa kuyobora, bavuga ko bamwitezeho ko ‘umuhanzi Nyarwanda azarushaho guhabwa agaciro agatungwa n’umwuga we’. Banditse bati :

Nyakubahwa Minister, murakaza neza muri MINISPOC ifite mu nshingano abahanzi umunsi ku munsi. Tubitezeho ko umuhanzi arushaho kugira agaciro agatungwa n’ibihangano bye! Leta y’u Rwanda ihora idushishikariza kwihangira umurimo no kuwunoza kandi nk’uko mubizi abahanzi iyo ntero twayikirije mu ba mbere.

Basabye Minisitiri Nyirasafari kubafasha bagatungwa n’umutungo wabo mu by’ubwenge nk’uko undi muntu wese ufite umurimo akora umutunze hano mu Rwanda. Bati “Tukaba tubasaba ko mudufasha amategeko arengera abahanzi yubahirizwe mu gihugu hose kuko igihangano cy’umuhanzi n’umutungo bwite we ugomba kumubeshaho nk’uko undi muntu ufite isambu, imodoka, inzu n’ibindi bimubeshaho.”

Muri iyi baruwa basabye kandi Minisitiri Nyirasafari gufasha abahanzi Nyarwanda kubona ibikorwaremezo bimufasha gukora akazi ke neza. Bati “Gufasha abahanzi kubona ibikorwaremezo biborohereza gukora akazi kabo Kinyamwuga.”

Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda banasabye ko bafashwa bakabona isoko ryagutse ryo gucuruza ibihangano byabo. Banasabye ko abahanzi bakongererwa ubumenyi mu byo bakora, bakanaterwa inkunga kuko birya bakimara. Bagize bati “Gufasha abahanzi kubona uburyo bugezweho no kwagura isoko mu icuruzwa ry’ibihangano byabo. Kongerera ubumenyi abahanzi mu byo bakora mu buryo butandukanye. Gutera inkunga ibikorwa by’abahanzi kuko turakirya tukimara.”

Bisunze gahunda ya ‘Made in Rwanda’, Urugaga basabye ko umuhanzi Nyarwanda yajya ahabwa umwanya wa mbere mu birori ndetse n’ibitaramo bitegurwa n’inzego za Leta mu Rwanda. Bavuze ko aho bagiye batumirwa bagiye bahacana umucyo, icyirenze kuri ibyo ngo abahanzi b’abanyamahanga batumirwa ntibarusha abahanzi Nyarwanda gushimisha abitabiriye ibirori. Bati:

Muri Gahunda yo gukomeza guteza imbere ibikorerwa iwacu turabasaba ko mwadukorera ubuvugizi mu birori byateguwe cyane cyane n’inzego za Leta, abahanzi b’abanyarwanda bajye batekerezwa mu bambere kuko bashoboye. Nk’uko mubizi mwagiye munababona muri gahunda zitandukanye harimo n’amatora y’umukuru w’igihugu kandi umusaruro batanze ugaragarira buri wese.

Mu gihe kandi bibayengombwa ko n’umunyamahanga atumirwa. Turabasaba guhabwa agaciro kangana ku bahanzi bitabiriye ibikorwa byateguwe kuko usanga umunyamahanga ahembwa akubye inshuro 30 cyangwa zirenga ayo abanyarwanda bahembwa nyamara usanga abanyarwanda bamurushije gushimisha abitabiriye ibirori, hato batazakomeza kugira bati “Nta muhanzi wemerwa iwabo.

Basoje basaba Minisitiri Nyirasafari kubafasha ubushobozi bugenerwa abahanzi bukabonekera igihe, gushyigikira inzego z’abahanzi bahereye ku mahuriro (unions). Bijeje Minisitiri ‘ubufatanye mu kabaka u Rwanda rwifuzwa rufite abanyamuziki baruhagararira bakaruhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga.”

Mubo iyi baruwa yagenewe harimo: Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH), Ibiro bya Minisiteri w’Intebe w’u Rwanda (Primature Rwanda), Village Urugwiro ndetse na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Minisitiri Nyirasafari Esperance yahawe kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) asimbuye Madamu Uwacu Julienne. Nyirasafari yari asanzwe ari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF).

2018-10-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

N’ubwo nta bafana bemewe, Rayon Sports yinjije asaga miliyoni esheshatu kuri sitade.

N’ubwo nta bafana bemewe, Rayon Sports yinjije asaga miliyoni esheshatu kuri sitade.

Ubwanditsi 21 May 2021
Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Ubwanditsi 28 May 2021
Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Ubwanditsi 09 Oct 2021
Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Ubwanditsi 10 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017
Amakuru

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Ubwanditsi 26 Feb 2017
Kayumba Nyamwasa arashinjwa gucucura impunzi z’Abanyarwanda azizeza ko agiye kuzirwanira
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa arashinjwa gucucura impunzi z’Abanyarwanda azizeza ko agiye kuzirwanira

Ubwanditsi 01 Jun 2018
Umurundi Ndayiragije Etienne watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania yasimbuye Karekezi Olivier gutoza ikipe ya Kiyovu SC.
Amakuru

Umurundi Ndayiragije Etienne watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania yasimbuye Karekezi Olivier gutoza ikipe ya Kiyovu SC.

Ubwanditsi 05 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru