• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC

Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC

Ubwanditsi 21 Oct 2018 Mu Rwanda

Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda (Rwanda Music Federation) rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wahawe kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ibaruwa ifunguye, bamuha ikaze mu mirimo yahawe ariko kandi banamugaragariza ibibazo bikomeje gutsikamira iterambere ry’umuhanzi Nyarwanda.

Intore Tuyisenge Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda yabwiye Itangazamakuru  ko bahaye ikaze Minisitiri Nyirasafari Esperance uyoboye Minisiteri ifite abahanzi mu nshingano ariko kandi ngo hari ibyo bamusabye n’ibyo bamweretse bigikomeje gutsikamira iterambere ry’umuhanzi Nyarwanda ukeneye nawe kwambuka imipaka.

Mu ibarurwa Ubuyobozi bw’urugaga rw’abahanzi Nyarwanda bwanyujije ku rukuta rwa Instagram kuri uyu 20 Ukwakira 2018 batangiye baha ikaze Minisitiri Nyirasafari muri Minisiteri y’Umuco na Sipor (MINISPOC) aherutse guhabwa kuyobora, bavuga ko bamwitezeho ko ‘umuhanzi Nyarwanda azarushaho guhabwa agaciro agatungwa n’umwuga we’. Banditse bati :

Nyakubahwa Minister, murakaza neza muri MINISPOC ifite mu nshingano abahanzi umunsi ku munsi. Tubitezeho ko umuhanzi arushaho kugira agaciro agatungwa n’ibihangano bye! Leta y’u Rwanda ihora idushishikariza kwihangira umurimo no kuwunoza kandi nk’uko mubizi abahanzi iyo ntero twayikirije mu ba mbere.

Basabye Minisitiri Nyirasafari kubafasha bagatungwa n’umutungo wabo mu by’ubwenge nk’uko undi muntu wese ufite umurimo akora umutunze hano mu Rwanda. Bati “Tukaba tubasaba ko mudufasha amategeko arengera abahanzi yubahirizwe mu gihugu hose kuko igihangano cy’umuhanzi n’umutungo bwite we ugomba kumubeshaho nk’uko undi muntu ufite isambu, imodoka, inzu n’ibindi bimubeshaho.”

Muri iyi baruwa basabye kandi Minisitiri Nyirasafari gufasha abahanzi Nyarwanda kubona ibikorwaremezo bimufasha gukora akazi ke neza. Bati “Gufasha abahanzi kubona ibikorwaremezo biborohereza gukora akazi kabo Kinyamwuga.”

Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda banasabye ko bafashwa bakabona isoko ryagutse ryo gucuruza ibihangano byabo. Banasabye ko abahanzi bakongererwa ubumenyi mu byo bakora, bakanaterwa inkunga kuko birya bakimara. Bagize bati “Gufasha abahanzi kubona uburyo bugezweho no kwagura isoko mu icuruzwa ry’ibihangano byabo. Kongerera ubumenyi abahanzi mu byo bakora mu buryo butandukanye. Gutera inkunga ibikorwa by’abahanzi kuko turakirya tukimara.”

Bisunze gahunda ya ‘Made in Rwanda’, Urugaga basabye ko umuhanzi Nyarwanda yajya ahabwa umwanya wa mbere mu birori ndetse n’ibitaramo bitegurwa n’inzego za Leta mu Rwanda. Bavuze ko aho bagiye batumirwa bagiye bahacana umucyo, icyirenze kuri ibyo ngo abahanzi b’abanyamahanga batumirwa ntibarusha abahanzi Nyarwanda gushimisha abitabiriye ibirori. Bati:

Muri Gahunda yo gukomeza guteza imbere ibikorerwa iwacu turabasaba ko mwadukorera ubuvugizi mu birori byateguwe cyane cyane n’inzego za Leta, abahanzi b’abanyarwanda bajye batekerezwa mu bambere kuko bashoboye. Nk’uko mubizi mwagiye munababona muri gahunda zitandukanye harimo n’amatora y’umukuru w’igihugu kandi umusaruro batanze ugaragarira buri wese.

Mu gihe kandi bibayengombwa ko n’umunyamahanga atumirwa. Turabasaba guhabwa agaciro kangana ku bahanzi bitabiriye ibikorwa byateguwe kuko usanga umunyamahanga ahembwa akubye inshuro 30 cyangwa zirenga ayo abanyarwanda bahembwa nyamara usanga abanyarwanda bamurushije gushimisha abitabiriye ibirori, hato batazakomeza kugira bati “Nta muhanzi wemerwa iwabo.

Basoje basaba Minisitiri Nyirasafari kubafasha ubushobozi bugenerwa abahanzi bukabonekera igihe, gushyigikira inzego z’abahanzi bahereye ku mahuriro (unions). Bijeje Minisitiri ‘ubufatanye mu kabaka u Rwanda rwifuzwa rufite abanyamuziki baruhagararira bakaruhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga.”

Mubo iyi baruwa yagenewe harimo: Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH), Ibiro bya Minisiteri w’Intebe w’u Rwanda (Primature Rwanda), Village Urugwiro ndetse na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Minisitiri Nyirasafari Esperance yahawe kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) asimbuye Madamu Uwacu Julienne. Nyirasafari yari asanzwe ari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF).

2018-10-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Min. Ndimubanzi yatunguwe no kumva ikibazo cy’ibiryo bihabwa abarwayi bo muri Faisal

Min. Ndimubanzi yatunguwe no kumva ikibazo cy’ibiryo bihabwa abarwayi bo muri Faisal

Ubwanditsi 20 Jun 2017
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024
Iya 4 Gicurasi 1994: FPR yandikiye Loni iyisaba kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Iya 4 Gicurasi 1994: FPR yandikiye Loni iyisaba kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Ubwanditsi 05 May 2018
Urwego RPS igezeho tubikesha gushyira hamwe: Prof Sezibera

Urwego RPS igezeho tubikesha gushyira hamwe: Prof Sezibera

Ubwanditsi 17 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside
Mu Rwanda

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 01 Mar 2016
Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza
Amakuru

Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Ubwanditsi 08 Aug 2021
Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana

Ubwanditsi 06 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru