• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Min. Ndimubanzi yatunguwe no kumva ikibazo cy’ibiryo bihabwa abarwayi bo muri Faisal

Min. Ndimubanzi yatunguwe no kumva ikibazo cy’ibiryo bihabwa abarwayi bo muri Faisal

Ubwanditsi 20 Jun 2017 Mu Rwanda

Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Ndimubanzi Patrick yaganiraga na Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, yatunguwe no kumva ko ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal hari ikibazo cy’ibiryo.

Ubusanzwe muri ibi bitaro iyo umurwayi aharwariye ntabwo umuryango we uba wemerewe kumugemurira kuko hari igikoni gitekera abarwayi bose, amafaranga akazishyurwa umurwayi asohotse mu bitaro.

Depite Kalinijabo Barthelmy yavuze ko muri Faisal abarwayi babona amafunguro ya mu gitondo saa yine, nyuma y’isaha imwe ifunguro rya saa sita rikaba riraje, kandi ngo n’ibiryo bagaburirwa bikaba bikemangwa.

Depite Kalinijabo yagize ati “Dushima serivisi itangirwa kuri faisal hari indwara nyinshi zidashobora kuvurwa mu bindi bitaro bisanzwe ariko hari ibindi binengwa kuri Faisal nagira ngo mbaze niba mubizi. Cyane cyane mu bijyanye n’imirire, ubundi umuntu ugiye kwa muganga aba agomba kwitabwaho by’umwihariko ariko abajya kuri Faisal baracyanenga imirire y’abarwayi baho ndetse n’amasaha baboneraho ibibatunga kandi umurwayi aba agomba kubungwabungwa, nagira ngo mbaze niba ayo makuru mwaba muyafite, mubaye mutayafite mwabikurikirana kugira ngo iyo serivisi ihabwa abantu bagana kuri Faisal n’ibindi bikwiye kunozwa bikorwe kuko hari ibitaranozwa.”

Ndimubanzi wabaye nk’utungurwa n’iki kibazo na kuko ari umwe mu bagize komite ireberera ibi bitaro, yavuze ko agiye kugikurikirana mu maguru mashya, ati “ibya Faisal ntabwo nari mbizi, kandi mba muri komite ireberera Faisal, ikibazo cy’ibiryo rwose ntabwo kigeze kigaragazwa. Muri iyi minsi twarebaga uko bavura abarwayi niba bakiza, usanga ahanini nta kintu cyahindutse ku barwayi n’ibyo bavura. Ibiryo ni bibi se? Cyangwa ni uko bitazira igihe?”

Umudepite umwe yahise amusobanurira ko ibiryo bya mugitondo bigera ku murwayi saa yine, aho hari n’ibiryo bihabwa abarwayi batabishoboye.

Ndimubanzi yavuze ko agiye kuganira n’ubuyobozi ku buryo serivisi zitangwa zirushaho kuba nziza kandi buri murwayi ajye abazwa ifunguro ashaka aho kubikora muri rusange.

Tariki ya 7 Gashyantare 2017 ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byeguriwe abikorera ngo baba ari bo babicunga, aho MINISANTE yabishyikirije Umuyobozi Mukuru wa Oshen Health Care Rwanda Ltd, Carlos Malet.

-7006.jpg

Muri Mata 2016 ni bwo Guverinoma y’ u Rwanda n’Ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd gishamikiye kuri Oshen Group, basinyanye amasezerano y’igihe kirekire aha ububasha iki kigo bwo gucunga ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko bikazaguma ari ibya Leta.

2017-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Volleyball yaganuye Petit Stade, Kepler VC na Police WVC yegukanye ibikombe mu irushanwa ryo Kwibohora

Amafoto – Volleyball yaganuye Petit Stade, Kepler VC na Police WVC yegukanye ibikombe mu irushanwa ryo Kwibohora

Ubwanditsi 29 Jul 2024
Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi

Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Ubwanditsi 16 Aug 2017
Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Ubwanditsi 27 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus (PGGSS7)
Mu Rwanda

Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus (PGGSS7)

Ubwanditsi 25 Jun 2017
Hari amakuru ‘meza akenewe’ Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR bamaze guha u Rwanda
ITOHOZA

Hari amakuru ‘meza akenewe’ Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR bamaze guha u Rwanda

Ubwanditsi 05 Mar 2019
U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay
IMIKINO

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

Ubwanditsi 07 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru