• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana

“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana

Ubwanditsi 21 Jul 2016 Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere, mu biganiro ku mugambi wo kugira umugabane wa Africa isoko rimwe mu ikoranabuhanga “Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana hagati y’ibihugu ibyitwa “Roaming Charges”

Imibare igaragaza ko nyuma yo koroshya uburyo bwo guhamagarana mu bihugu bigize umuhoora wa ruguru, guhamagara na telephone hagati y’ibihugu bigize uyu muhoora byikubye inshuro 700%.

Perezida Paul Kagame na Ali Bongo wa Gabon mu izina ry’ibihugu byabo bombi, bakuyeho amafaranga acibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa Telefone mu guhamagara mu gihugu kitari icye.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bizafasha abantu bose bahamagara mu Rwanda bari muri Gabon, cyangwa abari mu Rwanda bahamagara muri Gabon mu buryo buboroheye.

-3336.jpg

-3337.jpg

Iki ngo ni ikimenyetso ko isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho rishoboka, asaba n’íbindi bihugu gutangira koroshya uburyo bwo guhamagarana muri Africa nk’uko bikubiye mu ntego za ‘Smart Africa’.

Ati “…Niba twubaka ubumwe n’imiryango y’akarere, koko umuntu yava mu gihugu kimwe agiye mu kindi cy’abaturanyi akishyura amafaranga y’umugereka kugira ngo ahamagare?”

Kagame yavuze ko Abanyafurika cyangwa abantu batuye mu karere kamwe bari bakwiye kuba boroherezwa guhamagara, kandi abaturage bakabasha kuvuga bibahendukiye.

Ati “Intego yacu nk’abayobozi ni ugutekereza byisumbuye uko Internet yarushaho gutanga amahirwe mashya kuri buri wese ku mugabane wacu.”

Yavuze ko kugira ngo abantu benshi babashe kubona Internet yagutse “Broadband” hatabayeho imikoranire myiza hagati ya Leta ifatanya n’abikorera bitashoboka.

Perezida Kagame yavuze ko Africa ibashije guhuza imirongo migari y’ikoranabuhanga mu itumanaho, yaba ari intambwe ikomeye y’ubumwe yifuza kandi ifitiye akamaro gafatika Abanyafurika.

Yahamagariye ibihugu byose bya Afurika kwitabira ihuriro mu by’ikoranabuhanga “Smart Africa Alliance” bikaba abanyamuryango.

-3335.jpg

Perezida Kagame aganira na Perezida Bongo mu bihe bishize

2016-07-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Maroc: Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere

Maroc: Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe – Perezida Kagame

Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe – Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Oct 2017
’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

Ubwanditsi 04 May 2017
Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho

Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho

Ubwanditsi 26 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zari yaba ari mu munyenga w’urukundo n’umunyamakuru yasimbuje Diamond?
Mu Mahanga

Zari yaba ari mu munyenga w’urukundo n’umunyamakuru yasimbuje Diamond?

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Burundi: Agatsiko k’abitwaje imbunda kagabye igitero ku isoko gasahura iduka ry’Imbonerakure
ITOHOZA

Burundi: Agatsiko k’abitwaje imbunda kagabye igitero ku isoko gasahura iduka ry’Imbonerakure

Ubwanditsi 11 Dec 2018
FA Cup: Chelsea yasezereye Leicester City biyigoye
IMIKINO

FA Cup: Chelsea yasezereye Leicester City biyigoye

Ubwanditsi 19 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru