• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b’Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo!

Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b’Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo!

Ubwanditsi 31 Jul 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Itsinda ry’ impuguke z’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya iyicarubozo, rimaze gushyira ahagaragara icyegeranyo gishinja Leta y’Ububiligi guhutaza bikomeye agaciro k’ikiremwamuntu, aho cyatunze agatoki abapolisi bakoresha ingufu z’umurengera mu kuburizamo imyigaragamyo y’ituze, bikanaviramo abantu benshi urupfu no gukomereka cyane, hakaba n’ubucuike bukabije mu magereza, buhabanye n’umubare ayo magereza yemerewe kwakira.

Ku bijyanye n’imbaraga z’umurengera Polisi y’Ububiligi ikoresha, hatanzwe urugero rw’ibyabaye muri Mata na Gicurasi uyu mwaka, ubwo abaturage bigaragambyaga binubiraga ingamba zidafututse zo kurwanya Covid-19, maze bahatwa imigeri n’inkoni, abatarapfuye barakomereka, abandi bajugunywa mu magereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikibabaje kandi, nk’uko icyegeranyo gikomeza kibisobanura, ngo ni uko abagize uruhare muri aya makosa usanga kenshi bataranabiryojwe.
Ibi birego bisaba Ububiligi kwisubiraho bugaha agaciro ikiremwamuntu, bije mu gihe bamwe mu bategetsi b’iki gihugu bigize intyoza mu guha amasomo ibihugu bya Afrika, birimo n’u Rwanda.

Mu minsi ishize abadepite bo mu Bubiligi barikoze, basaba ko uRwanda rurekura Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ndetse ngo agahita asubira”iwabo” mu Bubiligi. Imwe mu mvamvu abo badepite batangaga, ngo ni uko Rusesabagina atazahabona umutabera bunoze.

Ibi bakabivuga birengagije ko Loni ishinja igihugu cyabo guhohotera abaturage, harimo no kubafungira ahantu h’imfunganwa. Ibi ntabyo bigeze babona mu Rwanda, ari nacyo gituma ibihugu nk’Ubuholandi, Amerika n’ibindi, bikomeje kohereza abantu kuburanira no gufungirwa mu Rwanda.
Muri Kamena uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmès, yakiriye umugore n’umukobwa ba Rusesabagina, ndetse anabizeza “gukurikiranira hafi” iby’ urubanza n’irekurwa rye!

Iyi nkuru ikigera ku mbuga nkoranyambaga abantu banjamye uyu mugore, bamubaza ikimuha ububasha bwo kwivanga mu miyoborere y’uRwanda, nk’aho rukiri intizanyo yabo. Bamubajije niba Leta ye ishobora gutinyuka kwakira umuryango wa Oussama Bin Laden, araruca ararumira kuko mu by’ukuri nta gisobanuro yari kubona.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, hari abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga batari bake, nabo bari batangiye kubaza Leta y’Ububikigi niba bwumva bugifite amasomo rwatanga ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, mu gihe urwego rukomeye nk’Umuryango w’Abibumbye, rubushinja kwica, gukomeretsa no gupakira abaturage mu magereza nk’abapakira ibishyimbo mu kigega.

Rushyashya yakomeje gutanga inama y’ubuntu ku bigira ba miseke igoroye, ibibutsa ko mbere yo gushaka gutokora uRwanda, bajya babanza bakikiza umugogo uri mu jisho ryabo.

2021-07-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta y’Afrika y’Epfo, yashyizweho itegeko ribuza impunzi gukina politiki utabyubahirije akirukanwa

Leta y’Afrika y’Epfo, yashyizweho itegeko ribuza impunzi gukina politiki utabyubahirije akirukanwa

Ubwanditsi 06 Jan 2020
REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar

REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar

Ubwanditsi 01 Nov 2024
Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Ubwanditsi 19 Nov 2021
Amavubi yaguye miswi na Benin ku mukino wa kane wo mu itsinda L wogushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Amavubi yaguye miswi na Benin ku mukino wa kane wo mu itsinda L wogushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Ubwanditsi 29 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame
Mu Mahanga

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025
Amakuru

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Ubwanditsi 22 Sep 2025
Indaya 500 n’abakiriya bazo ba bagabo 300 mu maboko ya polisi muri Panda gale
Mu Rwanda

Indaya 500 n’abakiriya bazo ba bagabo 300 mu maboko ya polisi muri Panda gale

Ubwanditsi 17 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru