• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara umwe ashobora kwica undi

Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara umwe ashobora kwica undi

Ubwanditsi 02 Sep 2016 ITOHOZA

Nyuma yaho muri RNC bari gushwana, amakuru aravuga ko amakimbirane yadutse hagati ya David Himbara na Major Robert Higiro.

Barapfa iki ?

Maj Robert Higiro wo mw’ishyaka RNC wabaga mu gihugu cy’Ububiligi yarahavuye agahungira muri Amerika abeshya ko inzego z’umutekano mu Rwanda zimuhiga.

Hashize igihe uyu Maj. Robert Higiro aba muri Amerika muburyo butemewe n’amategeko kuko nta rupapuro narumwe agira, ariko agakingirwa ikibaba n’aba Congress ari nabo bamufashije kugera muri Amerika nyuma y’ikiganiro ya tangiye muri Congre ya Amerika afatanyije na David Himbara bakaba baratanze urutonde rw’abantu 13 batavugaga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ngo bishwe cyangwa bakaburirwa irengero.

David Himbara nawe wigeze gukora mu biro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Toronto, nawe yatanze ubuhamya avuga ko kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahunze bikwiye gufatwa nk’iterabwoba riterwa inkunga na leta y’u Rwanda.

Ninaho Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Willis Shalita, watanze ubuhamya abisabwe na ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba anakora iperereza ku giti cye, yatangaje ko iyo raporo ishinja u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi ntacyo iri cyo ari ibihuha gusa, ariko yongeraho ko yemeranya na Chris Smith ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ibimenyetso byose bikazanwa bigasuzumwa.

Nguko uko abo bagabo bombi Higiro na Himbara bahise bashinga ikitwa “Democracy In Rwanda Now” aba Congress ba Amerika bagiha amafaranga kugirango kigire imbaraga kizarwanye manda ya gatatu ya perezida Kagame.

-3906.jpg

Umwami Kigeki V Ndahindurwa

Kuva Major Robert Higiro yagera muri Amerika icyo kintu yakigize ike kuburyo yagiye abona amafaranga aturutse ku nkunga y’abazungu mu izina rya Democracy In Rwanda Now, ariko ntahe ni iritoboye David Himbara uba muri Canada. Amakuru avuga ko Major Higiro amaze kubona menshi kuko agenda abeshyabeshya mubazungu n’abanyarwanda baba muri Amerika ndetse n’impunzi z’abanyarwanda ziba muri Angola zagiye zimwoherereza amafaranga, avuga ko batazatuma Kagame asubira kubutegetsi nyuma ya 2017.

Nyamara mu byukuri Democracy In Rwanda Now yatangijwe na David Himbara kuko niwe ukora ama project Congre y’Amerika itanga amafaranga ndetse na Rujugiro atanga andi .

Amakuru ava muri Amerika aravuga ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama 2016, Major Robert Higiro yahengereye David Himbara ari mu kiriyo cya mushikiwe mu Bwongereza ajya gushaka Umwami Kigeli ari kumwe na Cpt Cyusa bafatanyije kuba muri RNC igice cya Kayumba Nyamwasa. Kugirango Umwami Kigeli abashakire abantu kuko we aziranye n’abaterankunga benshi.

-3905.jpg

Major Robert Higiro na David Himbara

Aya makuru ngo yaba yageze kuri David Himbara y’uko Higiro yamuciye inyuma akajya kureba Umwami Kigeli mu izina rya Democracy In Rwanda Now none umuriro watangiye kwaka kuburyo David Himbara ngo yitabaje umunyemali Rujugiro ngo amukiranure na Major Robert Higiro. Aya ni amakuru dukuye munshuti zahafi za Major Higiro mu kanya gatoya kashize.

Major Robert Higiro aba muri Amerika ntabyangombwa agira, ntakazi yabona biramugoye kuba mubuzima bwo muri Amerika niko kujya guteka imitwe kwa Kigeli ngo amushakire abazungu bamuhe udufaranga.

Turacyakurikirana aya makuru…..

Cyiza Davidson

2016-09-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Perezida Trump yemeje ko agiye gufunga umuhanzi Snoop Dogg wamwibasiye bikomeye mu ndirimbo ye

Perezida Trump yemeje ko agiye gufunga umuhanzi Snoop Dogg wamwibasiye bikomeye mu ndirimbo ye

Ubwanditsi 16 Mar 2017
Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Ubwanditsi 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Ngirente Edouard yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe mushya  w’u Rwanda
Mu Rwanda

Dr Ngirente Edouard yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2017
EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus
UBUKUNGU

EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Ubwanditsi 09 Apr 2020
Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 23 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru