• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]

USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]

Ubwanditsi 22 Nov 2017 ITOHOZA

Umugabo witwa Bosco Tukamuhabwa washinjwaga gukubita umugore we, Maniriho Nkinamubanzi, mu mezi 7 ashize, kuri ubu arashinjwa icyaha cyo kumwica nyuma y’aho umurambo w’uyu mugore ubonekeye kuwa 10 Ugushyingo yarawuhishe aho babika imyenda mu rugo rwabo ahitwa Providence muri Leta ya Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igipolisi cya Rhodes Islands kikaba kivuga ko uyu muryango wari uw’Abakongomani b’impunzi, imiryango nka Family Service of Rhode Island ndetse na Dorcas International Institute of Rhode Island  ikaba yahamagariwe gufasha abana ba Nkinamubanzi. Nkinamubanzi ngo akaba yari amaze imyaka 2 ageze muri Amerika nyuma yo kumara imyaka 10 mu nkambi y’impunzi muri Uganda.

Bosco Tukamuhabwa w’imyaka 46 yari yarekuwe muri gereza atanze ingurane atemerewe kugira uwo babonana kuva muri Mata, ubwo igipolisi cyasangaga Maniriho Nkinamubanzi w’imyaka 44 arimo kuririra mu gikoni cye aho bari batuye kuri 79 Ontarion St.

Umukobwa wabo w’imyaka 20 ari nawe mukuru mu bana bane b’uyu muryango, niwe wasobanuriraga mu giswahili nyina abwira igipolisi uko umugabo we yamennye ibyo kurya ndetse akamusunika akitura hasi akamuhondagura kugeza amuciye mu myanya y’intoki.

Iyi nkuru dukesha Chicagotribune.com irakomeza ivuga ko, umunsi wakurikiyeho igipolisi cyataye muri yombi Tukamuhabwa ariko akaza kurekurwa atanze ingurane mu gihe yari ategereje ko aburanishwa. Icyo gihe akaba Atari yemerewe kwegera umugore we.

Nyuma rero, uyu mugore Nkinamubanzi yaje kuburirwa irengero kuwa kane, itariki 07 Ugushyingo, abana be bahamagara igipolisi barabikimenyesha maze gitangira gushakisha mu nzu no hafi aho kiramubura.

Nyuma y’amasaha abiri y’ishakisha, abana b’uyu mugore baje gusanga umurambo we afite ibikomere ku mutwe mu kabati kabikwamo imyenda mu cyumba yararagamo nk’uko byemezwa na raporo ya polisi.

Police make arrest in killing of Providence mother

Ntibyatinze igipolisi kiza gusanga tukamuhabwa arimo kwinjira mu modoka ye kuri Hanover Street, aho ngo yagaragaye yasinze akabanza kujyanwa ku Bitaro bya Rhodes Island kugirango babanze bamuvomemo izo nzoga.

Kuwa Gatatu, 15 Ugushyingo, Maj. David Lapatin yatangaje ko abapolisi bashinzwe iperereza bashinja Tukamuhabwa icyaha cy’ubwicanyi, aho yagombaga kugezwa imbere y’urukiko rw’akarere bukeye bwaho.

Source : Bwiza

2017-11-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Ubwanditsi 19 Oct 2016
Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.

Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi 09 Aug 2019
Burundi – Uganda: Mafia  no kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza, Umusaraba K’umutekano W’Africa Muri Rusange

Burundi – Uganda: Mafia no kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza, Umusaraba K’umutekano W’Africa Muri Rusange

Ubwanditsi 18 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.
Amakuru

Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.

Ubwanditsi 22 Apr 2021
Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 
INKURU NYAMUKURU

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Ubwanditsi 20 Sep 2019
Washington: Kagame yavuze ko  Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]
POLITIKI

Washington: Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Ubwanditsi 25 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru