• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda – twisekere !!!!

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda – twisekere !!!!

Ubwanditsi 14 Feb 2017 ITOHOZA

Inzozi ziganisha henshi mu buryo ubu cyangwa se ubundi ariko izo barose ko bazayobora u Rwanda ntibanahanuze bicuye ahubwo bakazindukira kubitangaza no kubyiyamamazamo zirabaroshye , iyo bagira gihanura baba baretse kwiha amenyo y’abasetsi none mureke baduhe insigamigani kera abazavuka bazabataramireho bati kera habayeho… nimuze twisekere MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA ngo barashaka kuyobora u Rwanda.

Byaba ari agahomera munwa , ndetse ntibinateze kuba kumva u Rwanda rwayobowe na Mpayimana Filipo. Nicaye kenshi nibaza kuri uyu mugabo nsanga adateze kuyobora u Rwanda uretse kwigerezaho cg se gukina ikininamico isekeje bityo banyarwanda namwe banyarwandakazi nimwitegure twisekere Mpayimana Filipo dore ko nabyo byongera iminsi. Nimuze twisekere koko burya abakurambere barayamaze ubwo bagira bati: “ Udashinga ntabyina” none n’abahirima basigaye bigerezaho ngo ni amajyambere da!

Mu gihe urugo rwawe rutagufitiye icyizere sinzi ko hari ahandi wakigirirwa, Mpayimana uyu ukomoka mu ntara y’amajyepfo ariko wikanze ko kuba mu bufaransa aribyo bizamugira azakangisha abanyarwanda afite umugore n’abana bane ariko buri wese yakwibaza muri bose uwaba yaramushutse cg se niba yarishutse bakamureka.

Ikidashidikanywaho nuko yishutse bakamureka bati genda baguhe inkwenene uwiyishe ntaririrwa. Bene aba bagabo batumva niyo basebye ntibumva kuko batanabura ibyo bifasha nyamara barazize kwishinga inzozi bakicura ntibacyahe uwo sekibi wazibateyemo.

Uyu Mpayimana ufite ubushobozi bwo gutega moto gusa asanzwe ari umuteruzi w’amakarito mu ruganda rw’ibiryo I Paris, uretse no kutumva kwe cg se kudashishoza kwe afite n’amadosiye menshi yakagombye kuba yibuka agahinda umushyitsi ariko imitekerereze y’abatindi ubanza isa ukwayo.

Afite ibitabo byinshi yanditse bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo kimwe karundura yakoze muri 2004 ubwo yari amaze gusoza amashuri I Yaounde muri Cameroun. Mpayimana Philipe niwe wakiriye madame Ingabire Victoire muri situdiyo yatangarijemo ko azaza mu Rwanda kwiyamamariza kuruyobora agahangamura ishyaka rya FPR agerekaho nandi magambo mensi atameshe nawe urumva icyo wavuga mu kiganiro cya Mpayimana upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko mugomba kuba muri mu murongo umwe.

Ibyo ntibyatinze kuko Ingabire ibyo yakoze ageze mu Rwanda mwarabibonye cg mwarabyumvise byamuviriyemo guhanwa n’ubutabera aho nemeza ko azavamo agororotse atakiri Ingabire mwari musanzwe muzi utayungurura amagambo mbese wari warabaye bavugirije.Bantu biganye na Mpayimana I Save ndetse no muyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda muzi amanyanga ye no kutagira icyo ahagararaho gifatika mu bitekerezo, Radio AGATASHYA yasaga nka RTLM nayo muzi ibyo yayivugiyeho muri Kongo. Aya madosiye kimwe nandi inzego zibifitiye ububasha niziyubura Mpayimana ashobora kuzaramukanya na Ingabire dore banakumburanye igihe kibaye kirekire.

Bantu b’I Nzahaha muri Rusizi aho Iburengerazuba namwe ndabasuhuje nimugire amahoro kuko Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yabakuye mu mahanga mwari mwarashyizwemo na Leta zose zabanje aho mwari hagati nk’ururimi, ntimwari abanyarwanda cg se abakongomani ngo bigire inzira.

Nubwo mwibutswe ariko mukaba mwarashyizwe Igorora, Nahimana Thomas yarabavangiye gusa muhumure icyaha ni gatozi. Amabyiruka ye ataranogeye abamubyaye aho nyina na se bahoraga bifuza ko n’iyamubyaye iyo ivamo ubanza aricyo cyatumye atagororera Imana akirara mu ntama zayo yari yararagijwe muri Paruwase I Muyange akazisambanya dore ko bihamywa n’abana yahabyaye maze yamara kwisanga ahindutse ikivume ku Mana n’abantu akandurukana udufaranga yibye aho yabaga mu kigo cy’abapadiri akajya mu bufaransa n’andi mahanga amaze kogoga, ahamya ubuzererezi bwe gutyo none ati ndashaka kuba Perezida, akumiro ni amavunja gusa.

Nahimana sinzi niba yiyibagize ibyo yandikaga muri le Prophete we na Fortunatus, niba kandi yarabyibagiwe kimwe n’ubucuti bwe na FDLR abatindi baba bibagirwa nabi. Naze nawe twisekere.

Green Party we amaze gufatisha kuko ishyaka rye rimaze gufatisha kuko rifite ibendera mu ruhando rw’andi mashyaka (N.F.PO). Habineza Frank ni ishyaka rye ry’icyatsi kibisi ubundi bitabaye kwiyicira kareya( Career) yakabaye azi ahantu hose hakenewe guterwa ibiti, ibishanga bikeye gusigasirwa agafatanya na REMA ndetse n’ibindi byose birebana n’ibidukikije kuko aribyo ishyaka rye riharanira.

Muri ya nama ya Montreal Protocol iherutse kubera mu Rwanda yakagombye kuba yaratangiyemo imirongo isi yagenderaho hirindwa Ozone destruction dore ko ariho yakwisanga neza kandi isi yose yari kumumenya nk’umugabo ufite akazoza keza none arashaka kuvanga politiki n’amashyamba.

-5708.jpg

2017 : Ngabo abakandida Perezida, twisekere !

Nawe araje twisekere icyakora we duhura kenshi nzamugira inama mbere gato y’uko amatora atangira ariko niyanga nzamusuka agende rubanda bisekere : “umuntu ananira umuhana ntananira umushuka”Hagati ya Nahimana(45) Mpayimana ( 46) na Green Party Habineza ( 40) ninde waba ashuka undi cg se bose barishuka? Niba umukuru adahanuye umuto cg se ngo umuto ahanure umukuru iyi myaka bafite yaba ari iy’iki? Tuzavuge ko bakuriye ubusa se? iminsi iduhishiye byinshi ngo twisekere abagenda batazi aho bajya n’ikibajyanye aka wa mugabo Ntabwenge uvugwa muri Bibiliya wabonye abandi bagenda batumiwe nawe akaboma inyuma bidatinze agacyura igisebo.

Umusomyi wa Rushyashya

2017-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Radio Itahuka mu buhungiro mu Bubiligi

Radio Itahuka mu buhungiro mu Bubiligi

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Himbara yongeye gushyirwa mu majwi nk’Umucengezamatwara wa RNC muri Uganda

Himbara yongeye gushyirwa mu majwi nk’Umucengezamatwara wa RNC muri Uganda

Ubwanditsi 25 Mar 2019
DONALD TRUMP  yatsembeye Inzego z’Iperereza ko azakomeza gukoresha SAMSUNG GALXY S3  ye .

DONALD TRUMP yatsembeye Inzego z’Iperereza ko azakomeza gukoresha SAMSUNG GALXY S3 ye .

Ubwanditsi 31 Jan 2017
Umugore wa Trump arashaka ko ikinyamakuru kimuha amadolari miliyoni 150

Umugore wa Trump arashaka ko ikinyamakuru kimuha amadolari miliyoni 150

Ubwanditsi 06 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse
Amakuru

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Ubwanditsi 03 Jun 2025
Urusha nyina w’Umwana imbabazi …..
ITOHOZA

Urusha nyina w’Umwana imbabazi …..

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Kayumba Nyamwasa arashinja Rudasingwa amarozi
ITOHOZA

Kayumba Nyamwasa arashinja Rudasingwa amarozi

Ubwanditsi 13 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru