• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Ubwanditsi 25 Jun 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Burya koko iyo uri ikigarasha uba uri ikigarasha, kuko bigaragarira no mu bikorwa byawe. Nyuma yo gucuruza imva kuri Internet bagahabwa urwamenyo, ibigarasha biyobowe na Thomas Nahimana wataye umwambaro w’ubupadiri akabyara nabo atitaho hirya no hino, bemeje ko bashyizeho Pasiporo izajya ifasha abantu kugenda mu bihugu bitandukanye ikaba igura amadorali 75 ni ukuvuga hafi amanyarwanda ibihumbi 76.

Usibye kurwara mu mutwe umuntu yakwibaza niba aba bantu bitwa ko bahuriye muri Guverinoma yo mu buhungiro barageze mu ishuri; mu byo Thomas Nahimana yatangaje yarikirigise araseka ngo abazagura iyi pasiporo izabahesha uburenganzira bwo kubona akazi aho bazaba bari mu bihugu byabo.

Ubu butekamutwe bukabije buhuriweho na Nahimana n’abambari be nubwo kwamaganwa; abantu baraho ngo bari muri Leta yo mu buhungiro nabo ubwabo bataziranye.

Nahimana yakomeje kubeshya ko nta gihugu na kimwe kizanga iyi pasiporo ngo ibizayanga bizabona akaga. Aha Nahimana mu butekamutwe bwe, yatanze numero ya konti ya Youtube Channel yiwe Isi n’Ijuru avugako bazi gutandukanya umutungo w’Isi n’Ijuru ndetse nuwa Guverinoma. Ibi byose aba abifashijwemo na Ntagara witwa ko ari Minisitiri w’Intebe. Umushinga wa Pasiporo ni umwe mu mishinga ya balinga ikiryabarezi Nahimana cyatangaje harimo imva yo kuri Internet ndetse na kaminuza izigisha ibya Politiki.

Ikiryabarezi Thomas Nahimana ni muntu ki?

Thomas Nahimana ni Mwene Nkujuwimye Mathias na Iyamubonye Claudine, yavukiye mu karere ka Rusizi muri 1971, Umurenge wa Nzahaha .
Yahunze u Rwanda ahunze ubutabera kubera ibyaha byo kubiba amacakubiri yari akurikiranweho hagati ya 2005-2006.

Nyina umubyara ntabwo yigeze ahirwa n’urushako kuko umugabo we yamuhozaga ku nkeke akamuraza hanze n’abana be, bityo akaba ariho abana bakuye kutagira umuco abakahakomora n’ubugome.

Thomas Nahimana afite murumuna we wari interahamwe Kabombo wamaze Abatutsi muri Cyangugu yose wiyitaga Bakame akaba n’ubu akibarizwa cyangwa yaraguye muri FDLR.

Ubu buzima bwagize ingaruka nyinshi kuri Nahimana dore ko niyo yabeshyaga ngo ari kwigisha mu Kiliziya yajyaga abigarukaho.
Ari mu Iseminari Nkuru nk’abandi ba Faratiri bose, yaruhukiraga muri Paruwasi ya Mwezi, aho Padiri Mukuru buri gihe yamutangagaho raporo yo gushurashura abana b’abakobwa cyane cyane abangavu bazaga mu bikorwa bya Paruwasi nko gukora isuku mu Kiliziya, abitabiriye imiryango y’urubyiruko n’abandi. Aha yabashije gutera bamwe mu bakobwa inda ataraba Padiri ariko akabashukisha udufaranga bagaceceka. Ubu abenshi ngo niyo bamusabye indezo abatera ubwoba, bityo tukaba tudashaka gutangaza amazina yabo.

Amaze kuba Padiri, Nahimana yabaye mu iseminari ya Cyangugu yitiriwe Mutagatifu Aloys nyuma yo kuva muri Paruwasi ya Mwezi; mu iseminari yahasanze undi mupadiri ugendera ku matwara ya Hutu-Pawa, Fortunatus Rudakemwa aho bahinduye Seminari ya Cyangugu indiri ya CDR. Abana mbarwa bari bararokotse Jenoside bahigaga, babaye nk’abari mu menyo y’intare bibona bisanze mbere ya 1994. Inzego z’ubuyobozi zarabibonye n’ubwo byakorwaga mu ibanga; Padiri Nahimana na Rudakemwa bakundaga kumvisha abaseminari BBC Gahuzamiryango cyane cyane igihe havugwaga gusohoka kw’icyegeranyo cy’ingirwamucamanza Bruguiere, bagashishikariza abana kwitabira politike. Muri iyo ngengabitekerezo ya Hutu Powa bigishaga abana, umwana umwe yateguye ikiganiro cyitwa “la mauvaise gouvernance qui règne au Rwanda” bisobanuye “imiyoborere mibi iri mu Rwanda” akiganiriza abandi bana bagenzi babo Nahimana na Rudakemwa nabo bahari.

Byazamuye umwuka mubi muba Seminari bagiye kurwana, n’uko ubuyobozi burahagera bukuriwe n’uwari Perefe wa Cyangugu icyo gihe Musa Fazil Harerimana, abakuru b’ingabo na Polisi ndetse na Musenyeri wa Cyangugu, Nyakwigendera Bimenyimana Jean Damascene. Nyuma y’inama Rudakemwa na Nahimana baje gusaka abana bitaga inkotanyi bitwaje ko bari gusaka telephone bakoresheje ngo bahamagare ubuyobozi.

Abo bapadiri baje kwamaganwa ku mugaragaro maze Nahimana yimurirwa muri Paruwasi ya Muyange aho yaje gukora agashya agatera inda umukobwa arangije amutsindagira murumuna we wo kwa Se wabo ngo ara mu murambagirije, nyuma riko umusore amenya amakuru ko atwite inda ya Padiri abivamo. Nahimana Thomas ahita acikira iburayi agenda acucuye umutungo wose wa Paruwasi Muyange, Musenyeri atabizi maze ageze iburayi yihomora kuri Musenyeri aramutuka koko amubwira ko yamuteje abasirikari n’abapolisi none ngo yageze iburayi nta ruhare abigizemo.

Nahimana kandi akiri mu Rwanda, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byaramufashe biramufunga, Musenyeri Bimenyimana niwe waje bumva ikibazo cye arafungurwa aho yagiye mu bikorwa bye byo gusambana I Bukavu muri Kongo, noneho kuko yari mu murenge wa Nyabitekeri akoresha ubwato buto agera ku Ijwi afata ubwato bunini ajya Bukavu; Nahimana mu bucucu bwe arangije kubonana n’umugore I Bukavu agaruka mu Rwanda akoresheje umupaka wa Rusizi, atanze Pasiporo ye, bigaragara ko ari kwinjira ariko ko bitagaragara ko yasohotse bityo ko yasohotse igihugu ku buryo butemewe n’amategeko. Nibwo bamufunze bamukoresha inyandikomvugo, asaba imbabazi, Musenyeri Bimenyimana wari waragowe aramucyura, dore ko abapadiri ari abana ba Musenyeri.

Tugarutse rero kuri uyu mu Padiri nako ingirwa mu Padiri Nahimana ageze iburayi muri France nyuma yo kwandagaza Musenyeri Bimenyimana, yaje kujya muri Paroisse imwe ya Notre Dame de la Pointe de Caux, kuvuga ko ari umupadiri ko bamwakira akavuga ubutumwa; yagiyeyo ari nka Padiri kandi abana n’umugore we uzwi ku izina rya Maman Ritha n’umukobwa we Ritha. Iyo Paruwasi yamwibukijeko amategeko ya Kiliziya aruko kwerekana ikarita y’ubupadiri (Celebret) gusa bidahagijeko agomba kuzana ibaruwa iriho umukono wa Musenyeri waho yavugaga ubutumwa. Nahimana umusatsi wamuvuyeho yibutse ibitutsi yatutse Musenyeri, nuko aramuhamagara kuko ntakundi, yari kubigenza amusaba imbabazi, amwibutsa ko ari umuhungu we, anamwibutsa umugani w’umwana w’ikirara……Musenyeri Bimenyimana yabanje kumwihorera, ariko amakuru agera kuri Rushyashya, avugako Nahimana yakomeje gutakamba aho mu gihe cy’imyaka ibiri yandikiye Musenyeri Bimenyimana amabaruwa agera muri magana abiri asaba imbabazi kuko niwo mugati wonyine yarasigaranye.

Musenyeri Bimenyimana nk’umubyeyi yaje kumwoherereza ibaruwa (Recommendation letter) ariko ataziko ayoherereje umugabo ubana n’umugore. N’uko ajya muri Paruwasi yavuzwe ruguru aba Padiri kandi afite n’urugo.
Nahimana yirirwa atuka uwari Padiri mukuru Ubald Rugirangoga kuko banabanye agihabwa ubupadiri, muri Paruwasi ya Mwezi ariko icyo amwangira cyane n’uko Padiri Ubald yamaganye kumugaragaro Nahimna ubwo yafataga inzira akajya Arusha gushinjura Interahamwe Yussuf Munyakazi wayoboye ubwicanyi muri Cyangugu, akaba arinawe wazanye Interahamwe zivuye Gisenyi na Cyangugu kurimbura Abatutsi mu Bisesero bari bagerageje kwirwanaho.

Nahimana yashinjuye Yussuf Munyakazi ariko urukiko rw’Arusha TPIR rumukatira imyaka 25. Padiri Ubald azwiho kutihanganira amafuti ndetse no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu bakirisitu bishingiye mu kubabarira.
Nahimana Thomas ntabwo ari ugukunda abagore gusa kuko abo yambuye mu Bubiligi nibo bavuga ko abonye aho ijipo yanitse, yayitwara. Nahimana yaje kujya mu bya politiki kugirango anyunyuze imitsi yabo abeshya. By’umwihariko ubwo yabeshyaga ko aje kuba Perezida, nyamara abizi ko ari ikinamico ngo yambure abantu, yambuye abitwa Niwenshuti Ladislas ukora ubucuruzi bwo kuguriza amafaranga kuburyo butemewe (Bank Lambert) mu Bubiligi, Zena Mukabuduwe, Simeon Musabyimana, Interahamwe yo ku rwego rwo hejuru yatorotse Gacaca I Kanombe n’abandi. Ubu rero yababwiye ko yari yizeye ko nagera mu Rwanda abazungu bazamuha amafaranga akabishyura none amaso yabo yambuye yaheze mu kirere.

Ubundi abazi neza Nahimana Thomas, bemeza ko batazi neza umubare w’abana afite ariko abagore bamenyekanye hanze y’igihugu ni batanu udashyizemo abo babyaranye mu Rwanda; muri abo harimo Kwitonda Marie Claire, Jeanne Mukamurenzi, Chantal Mutega n’abandi….. Mu Rwanda ho mu bagore babashije kubyarana twabashije kumenya ni Mukantagwabira Marthe bakaba bafitanye umwana w’umusore w’umuhungu.

Politiki Nahimana abeshya ko akora, ni politiki y’ivangura n’amakimbirane nk’uko bigaragara mu biganiro yagiye akora, aho ashishikariza abandi gukoresha imbaraga zigamije gukuraho ubutegetsi bwa Kigali (Violence). Abenshi mu bakurikiye amagambo yagiye avuga nk’ukuriye Ishema Party, avuga amagambo neza ameze nka ya Ngeze Hassan ngo “abahutu ni ibicucu…baritinya…ntibashyira hamwe….”

Nahimana kandi akomeza avuga ko u Rwanda ruyobowe n’abagande.! Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru, tuzabagezaho isesengura ry’amagambo abiba urwango, Nahimana yagiye atangaza, binyuze mu Kinyamakuru cye Le Prophete, ndetse no kuri YouTube.

2022-06-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Ubwanditsi 30 Mar 2021
Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Burera: Abagize Komite zo kwicungira umutekano  bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo

Burera: Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo

Ubwanditsi 20 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali
IKORANABUHANGA

U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

Ubwanditsi 16 May 2018
Kwibuka 24 : Amassade y’Uburundi mu Rwanda yanze kururutsa Ibendera, nyuma baje kubikora kubera igitutu.
INKURU NYAMUKURU

Kwibuka 24 : Amassade y’Uburundi mu Rwanda yanze kururutsa Ibendera, nyuma baje kubikora kubera igitutu.

Ubwanditsi 08 Apr 2018
INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR
Amakuru

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

Ubwanditsi 29 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru