• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Col. Michel Rukunda Alias Makanika yavuze impamvu yatumye atera umugongo ingabo za FARDC, ahakana ibyo kwifatanya na P5.

Col. Michel Rukunda Alias Makanika yavuze impamvu yatumye atera umugongo ingabo za FARDC, ahakana ibyo kwifatanya na P5.

Editorial 17 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hashize iminsi icyenda igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo gitangaje ko Col. Michel Rukunda wari mu bakuru muri izi ngabo muri teritwari ya Walikale yatorotse. Uyu musirikare wamaze kwitwa umwanzi w’igihugu, ku nshuro ya mbere atanze ubutumwa nyuma yo gutoroka, yatangaje ko yagiye kwifatanya n’abaturage batereranwe.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika nyuma y’aho amakuru acicikanye amushinja kwihuza n’umutwe wa Gumino uvugwaho kwifatanya n’umutwe wa P5 urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Muri iki kiganiro, Col. Makanika ahakana ibyo ashinjwa, avuga ko atashoboye gukomeza kwihanganira uburyo abaturage badafite kirengera bakomeje kwicwa, bagabwaho ibitero. Ati: “Naje gufatanya n’abaturage, atari abanyamulenge gusa, abari mu kaga ko kwicwa urubozo, gutotezwa, kuvanwa mu byabo no kwicwa n’imitwe y’abanyamahanga irimo Red Tabara na FOREBU.”

Ku bijyanye gufatanya na P5 mu kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Col. Makanika avuga ko nta mutwe yagiye kurema kandi ngo uretse no kuba umwanzi w’u Rwanda, si n’umwanzi wa Congo, ababivuga ngo bafite icyo bashingiyeho kibafitiye inyungu.

Hashize igihe abiganjemo Abanyamulenge batuye muri Minembwe mu misozi ya Uvira ndetse no muri Fizi mu majyepfo y’uburasirazuba bagabwaho ibitero n’imitwe irangajwe imbere na Mai Mai Yakutumba. Barishwe, batwikirwa amazu, banyagwa inka zabo, abandi bava mu ngo bari batuyemo. Byagezeho aho ubu bwicanyi bugereranwa na jenoside, Abanyamulenge baratabarizwa ngo amahanga agire icyo akora ariko ntibyagira icyo bitanga.

Nyuma gato ya tariki 8 Mutarama 2020, i Mulenge byatangajwe ko hari igitero cyongeye kubura cyagabwe na Mai Mai Yakutumba nk’uko byatangajwe n’umudepite ukomoka i Mulenge, Me Moïse Nyarugabo. Hari ikindi gitero cyagabwe muri aka gace tariki ya 13 Mutarama 2020.

Ubutumwa bwatambutse butabariza Abanyamulenge ndetse n’amafoto yashyizwe hanze agaragaza ubwicanyi bubakorerwa byakabaye impamvu ituma amahanga ahaguruka, akajya kubatabara niba koko leta ya RD Congo idashobora kubikora. Mu gihe bitabaye ibyo, Abanyamulenge ubwabo bari mu nzego zitandukanye zirimo n’izikomeye mu gihugu, bifatanyije n’abandi bafite umutima wo gutabara bashobora kwifatanya na Col. Rukunda bakarinda ubuzima bw’abaho n’ubwo byagereranwa no kwigomeka.

2020-01-17
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Inteko yemeje ingingo yemerera Museveni kongera kwitoza

Uganda: Inteko yemeje ingingo yemerera Museveni kongera kwitoza

Editorial 21 Dec 2017
Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi bafunguwe nyuma y’igitutu cy’Imiryango mpuzamahanga

Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi bafunguwe nyuma y’igitutu cy’Imiryango mpuzamahanga

Editorial 25 Dec 2020
Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Editorial 07 Jan 2018
Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Editorial 20 Sep 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru