• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Ubwanditsi 05 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu Kuboza 2023, ubwo ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Amajyepfo, SADC, zoherezwaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, zari zahawe” mission” y’ umwaka umwe, ngo zigarure amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu, agace kamaze igihe karabaye isibaniro hagati y’imitwe yitwaje intwaro itabarika.

Mu gihe rero ubwo butumwa busatira umusozo, muri iki cyumweru dusoza ubuyobozi bwa SADC hamwe n’intumwa za Kongo, bakoze inama yo kwisuzuma, dore ko abasesenguzi, barimo n’ Abanyekongo bashyira mu gaciro, basanga nta kintu kigaragara SADC yagezeho.

Muri iyo nama yo kwikirigita igaseka, ikintu kimwe SADC yishimiye ngo ni uko yabujije umutwe wa M23 gufata umujyi wa Goma!

Nyamara abakurikiranira hafi iby’intambara yo muri Kongo, bemeza ko kuba M23 itarafata Goma ari amayeri y’urugamba ndetse n’ ubushishozi bwa politiki, ngo kuko yaba yaririnze kugwa mu mutego nk’uwo yaguyemo muw’2013. Icyo gihe M23 yafashe Goma isi yose iyotsa igitutu, bituma isohoka muri uwo mujyi, ndetse irekura n’ibirindiro byose yari yarigaruriye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Icyo gihe hari ababifashe nko gutsindwa, nubwo M23 yo ivuga ko yari isubiye inyuma ngo izagarukane mbaraga zo gusimbuka neza kurushaho. Bwarakeye biraba!

Kutihutira gufata Goma rero, M23 yanze izindi nduru z’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bihafite inyungu, cyane cyane ibihanyuza ibisahurano bivana muri Kongo.

Kudafata Goma si ukurushwa ingufu na SADC. N’imimenyimenyi M23 imaze amezi menshi yarafunze inzira hafi ya zose zinjira muri uwo mujyi, ku buryo n’imibereho y’abawurimo isa n’igenwa na M23.

Ingabo za SADC zasimbuye muri Kongo iz’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, zirukanywe nabi muri icyo gihugu, zishinjwa kwanga guhangana ku rugamba n’abarwanyi ba M23.

SADC rero yagombaga kwereka Tshisekedi ko yo ari indwanyi cyane, maze kuva yagera aho muri Kongo, buri munsi ikagaba ibitero kuri M23, ifatanyije n’igisirikari cya Kongo, FARDC, intwaramuheto z’Abarundi, abacancuro b’abanyaburayi, abajenosideri ba FDLR, Wazalendo, n’indi mitwe itabarika.

Ibyo bitero nyamara ntibyabujije M23 kurushaho kwagura uduce igenzura muri teritwari za Nyiragongo, Masisi, Rutshuru na Lubero, turimo n’udufite agaciro kanini cyane mu bukungu no mu busugire bwa Kongo.

Abasesenguzi benshi basanga kuva SADC yagera muri Kongo ahubwo ibintu byarabaye bibi kurushaho: Umubare w’abahitanwa n’intambara kimwe n’uw’abavuye mu byabo, wikubye inshuro nyinshi, kandi ibikorwa byo gutabara abari muri ako kaga birushaho kugorana.

Nyamara nibura ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zo zari zarashoboye guhagarara hagati y’abashyamiranye, kugeza ubwo n’umutwe wa M23 wemera kurekura twinshi mu duce yari yarafashe, mu rwego rwo guha amahirwe inzira y’ibiganiro bigamije kurangiza intambara.

Kubera inyungu bamwe bafite mu kuba ingabo za SADC ziri muri Kongo, zirimo ibidolari Kongo ibaha, byiyongera ku mutungo kamere wa Kongo basahurira muri iyo nduru, hari abategetsi b’ibihugu bya SADC babeshya Tshisekedi ko bafite ingufu zo gutsinda intambara binyuze mu nzira y’amasasu. Byahe byo kajya ko byararagaye ko badashobora kwambura M23 n’ agatanyu k’ubutaka igenzura.

Ibi binyuranye n’inama umuryango mpuzamahanga ugira ubutegetsi bwa Tshisekedi, yo kugana inzira y’ibiganiro, kandi akareka gukorana n’abajenosideri ba FDLR, bafatwa nk’ipfundo ry’umutekano muke muri Kongo no mu karere k’Ibiyaga Bigari kose.

Mu mezi abiri gusa SADC iraba ishoje igihe cy’umwaka yari yahawe. Sosiyete sivile n’amashyaka y’abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa w’Afrika y’Epfo, igihugu kiyoboye ingabo za SADC ziri muri Kongo, bamaze gusaba ko icyo gihugu kivana abasirikari bacyo muri Kongo, kuko badasiba kwicirwa muri iyo ntambara, ngo batumva n’impamvu yayo.

SADC igizwe n’ibihugu 16, ariko bitatu gusa, ni ukuvuga Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya nibyo byonyine byashoye abasirikari mu ntambara ya Kongo, abashishozi muri politiki bemeza ko yagombye kurangizwa n’Abakongomani ubwabo.

2024-10-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame yasangiye ubunani n’abadipolomate bose bakorera mu Rwanda

Kagame yasangiye ubunani n’abadipolomate bose bakorera mu Rwanda

Ubwanditsi 17 Jan 2016
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 31 May 2016
Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR

Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR

Ubwanditsi 21 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: CNDD igiye guhagurukira Imbonerakure n’Abarwanashyaka bayiteza urubwa
Mu Mahanga

Burundi: CNDD igiye guhagurukira Imbonerakure n’Abarwanashyaka bayiteza urubwa

Ubwanditsi 06 Oct 2018
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 11)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 11)

Ubwanditsi 30 Mar 2016
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda
Mu Mahanga

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Ubwanditsi 22 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru