• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yabagabanyirije ibiciro byo kwipimisha Covid 19

Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yabagabanyirije ibiciro byo kwipimisha Covid 19

Ubwanditsi 30 Jan 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yagabanyije ibiciro byo kwipimisha Covid 19, Ni mu gihe abanyarwanda bakomeje guhangana n’icyorezo cya Covid 19 giterwa na Coronavirus cyahungabanyije ubucuruzi by’umwihariko ndetse n’indi mishinga yaba iy’abikorera ndetse n’iya Leta, Ubucuruzi bworoheje bwambukiranya umupaka  uhuza Goma na Rubavu nabwo ntibwasigaye bwarahungabanye, Leta yahisemo kworohereza abacuruzi kuko kwipisha Covid 19 byavuye ku mafaranga 50,000 Frw bishyirwa ku mafaranga 5,000 Frw.

Iyo ugeze kuri uyu mupaka ubona urujya n’uruza rwaragabanutse gusa ukabona abaturage bigengesereye cyane kuko amabwiriza yo kwirinda covid 19  ubona ko yubahirizwa n’ubwo inzego zose za Leta nazo ziba ziri maso zibakangurira gukomeza kwirinda kugirango iyi ndwara barebe ko ubukana bwayo bwagabanuka, Umujyi wose wa Rubavu hagenda hazengurukamo insakazamajwi zibutsa abaturage kudatezuka ku nshingano zo kwirinda ndetse no kubibutsa amasaha yagenwe Bamwe mu bacuruzi bakora ubucuruzi bworoheje bifashisha uyu mupaka uzwi nka Petite Barrière mu buzima bwabo bwa buri munsi bishimiye iki gikorwa kuko bigiye kuborohereza cyane kuko kubona amafaranga 50,000 Frw bya buri minsi 15 byari ingume noneho wongeyeho ko muri iyi minsi ubucuruzi bwabo bwadindiye kubera gahunda ya Guma mu rugo.

Umunyamakuru wa Rushyashya News yaganiriye na Murekatete Agnes ucuruza Inyanya,Ibisusa ndetse n’imbuto azivana mu Rwanda azijyana muri Congo DR yagaragaje amarangamutima yishimiye ko amafaranga yo kwipimisha yagabanutse avuga ko agiye gushyiramo ingufu agatunga umuryango we kuko umugabo we nta kandi kazi afite aho yasoje ashimira Leta ibyo kandi abihuje na Kalisa Ibrahim utwara imizigo ayivana Goma ayizana Rubavu wishimiye iri gabanuka ryo kwipisha ahubwo asaba ko bitagarukira kubafite inzandiko z’inzira gusa ahubwo byagera no kubambukira ku ndangamuntu. Inzego za Leta zose zikomeje gufatanya kugirango barebe ko abaturage bakomeza gukora imirimo ibatunga ariko kandi birinda icyorezo, Dore ko Ministeri y’Ubucuruzi ifatanyije na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu na Polisi y’ u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa yatanze impushya zo gukomeza gutanga Serivisi z’ingenzi kuri Kompanyi 688 ndetse n’abantu 2871 bakora muri serivisi zijyanye n’ubucuruzi n’inganda, ku buryo bigaragarira buri Umwe wese ko u Rwanda rukomeje kworohereza abaturage kubona serivisi zihenze bakazishyira ku mafaranga make mu rwego kuzamura umuturage no kumworohereza kwiteza imbere ariko nawe agashyiraho ake ko gukomeza Kwirinda.

2021-01-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi

Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Ubwanditsi 14 Apr 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

Ubwanditsi 30 Mar 2022
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Ubwanditsi 18 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreraga muri Etiyopiya
Mu Mahanga

Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreraga muri Etiyopiya

Ubwanditsi 19 Jun 2016
Leta y’u Rwanda yagaramye ibyo kuburana na  Stanley Safari ndetse na Ingabire Victoire inivana mu masezerano ashyiraho Urukiko Nyafurika
Mu Mahanga

Leta y’u Rwanda yagaramye ibyo kuburana na Stanley Safari ndetse na Ingabire Victoire inivana mu masezerano ashyiraho Urukiko Nyafurika

Ubwanditsi 09 Mar 2016
Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi
Amakuru

Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Ubwanditsi 30 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru