• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

Ubwanditsi 22 Sep 2017 Mu Rwanda

Mu cyumweru gitaha guhera tariki ya 25kugeza kuya 29 Nzeli, u Rwanda ruzakira Inama mpuzamahanga y’aba Engeniyeri, izaba irebera hamwe uburyo bwo gucunga ndetse no gutunganya imyanda mu mijyi.

Ni Inama yateguwe n’Urugaga rw’aba Engeniyeri mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa remezo ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire mu Rwanda, ikazaba ifite nsanganyamatsiko igira iti “Icunga n’Itunganywa neza ry’Imyanda muri Afrika.”

Iyi nama izitabirwa n’abantu batandukanye baturutse mu mpande zose z’isi ariko abenshi bakazaba ari ahanyarwanda , izitabirwa kandi n’abahagarariye ingaga z’aba Engeniyeri ku isi, muri Afrika ndetse no muri Afrika y’Iburasirazuba izi ngaga zose zikaba zikorana n’urugaga rw’aba Engeniyeri rwo mu Rwanda.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa kane umuyobozi w’Urugaga rw’aba Engeniyeri mu Rwanda Bwana Kazawadi Papias yavuze ko muri iyi nama bazigiramo uburyo bwo gukoresha mu gutunganya imyanda ishobora kubyazwa umusaruro, aho ibihugu byateye imbere mu gutunganya imyanda bizabasangiza uko babikoze n’imbogamizi bahuye nazo kugira ngo babashe gukemura ikibazo cyo gutunganya imyanda no kuyibyaza umusaruro.

Yavuze kandi ko Kuba u Rwanda arirwo bahisemo kuberamo iyi inama ari ukugira ngo babashe kwigira ku bindi bihugu uko barushaho gucunga imyanda, yaba ituruka mu ngo n’ahandi.

Bwana Edward Kyazze Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imijyi n’imiturire muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yavuze ko abazitabira iyi nama nabo bazigira ku Rwanda ibijyanye n’isuku, servisi nziza, n’imiyoborere iganisha ku iterambere u Rwanda rufite ubu, anavuga ko urwego rwo gucunga imyanda rukiri hasi hakaba hakenewe gushyiramo ingufu bityo akaba yasabye umuntu wese utuye gufata amazi kuburyo atakwangiriza uwo baturanye, hacukurwa ibyobo bifata amazi.

Yanavuze kandi ko hakenewe ubukangurambaga bwo gucunga imyanda kugira ngo itangiza ikirere ndetse nabaturanyi muri rusange.

Ku bijyanye n’imyanda itabora yavuze ko kuri ubu bafite abashoramari bayihindura ikavamo ibindi bikoresha nk’impapuro zikoreshwa muri bwiherero, gusa ngo haracyakenewe abandi bashoramari kugira ngo imyanda igera ku Kimoteri ibe mikeya.

Umuyobozi mukuru ushinzwe imiturire n’imyubakire mu mujyi wa Kigali Bwana Nkurunziza Alphonse yavuze ko ikibazo cyo gucunga imyanda no kumenya aho ijya ari ikibazo gikomereye umujyi wa Kigali,bityo iyi nama ikaba ije ikenewe kugira ngo bigire ku bindi bihugu bimaze gutera imbere uko babicunga ku buryo burushijeho, ngo bizabafasha kandi kurushaho guhangana n’ikibazo cy’imicungire y’imyanda gikomereye umujyi wa Kigali.

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda izaba baye ku nshuro ya kane kuva itangiye kubaho nyuma y’iyabereye muri Afrika yepfo, Zimbabwe, ndetse na Nigeria, ikazitabirwa n’abantu basaga 700 abenshi bakazaba ari Abanyarwanda.

-8052.jpg

Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’aba Enjeniyeri, Eng. Kazawadi Papias

Kuri ubu urugaga rw’aba engeniyeri mu Rwanda rufite abanyamuryango barenga 800, ariko bakaba bakomeje kwakira abandi babagana bakaba bateganya kuzagira abagera ku 2000 mu waka utaha.

Norbert Nyuzahayo

2017-09-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari,  anaganira n’abacuruzi

Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari, anaganira n’abacuruzi

Ubwanditsi 25 Oct 2016
Hatangiye igenzura ku mpunzi z’Abanye-Congo zifuza gutaha

Hatangiye igenzura ku mpunzi z’Abanye-Congo zifuza gutaha

Ubwanditsi 11 May 2018
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026

Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026

RUSHYASHYA 02 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye
Mu Mahanga

Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye

Ubwanditsi 23 Mar 2016
Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali
INKURU NYAMUKURU

Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali

Ubwanditsi 22 Mar 2019
Kayitaba Jean Bosco wakiniraga AS Kigali yatijwe amezi atandatu muri Police FC
Amakuru

Kayitaba Jean Bosco wakiniraga AS Kigali yatijwe amezi atandatu muri Police FC

Ubwanditsi 30 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru