• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Ubwanditsi 27 Oct 2017 Mu Rwanda

Mu myaka irindwi iri imbere u Rwanda ruzaba rufite ishuri ryigisha imiyoborere aho abazaryigamo bazajya berekwa uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byamenyekanye ubwo abagize Unity Club Intwararumuri bitabiraga ihuriro rya 10 ry’uwo muryango ry’iminsi ibiri, ryatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2017.

Muri iryo huriro bari gusuzumira hamwe ibizakorwa mu myaka irindwi iri imbere bigamije gufasha guverinoma kugera ku ntego yiyemeje y’imyaka irindwi.

Dr Monique Nsazabaganwa, umuyobozi wungirije wa Unity Club yavuze ko mu myaka irindwi iri imbere bazafatanya na Leta mu buryo butari busanzweho.

Agira ati “Icyo navuga ni uko tuzafatanya na Leta kugira ngo turebe uburyo hajyaho ishuri ryigisha imiyoborere myiza. Tuzakora ibishoboka kugira ngo mu myaka irindwi iri imbere tuzabe dufite iryo shuri.”

Akomeza avuga ko abagize Unity Club bari kwiga uburyo umushinga w’iryo shuri washyirwa mu bikorwa.

Ishuri ry’imiyoborere rigiye gushyirwaho mu Rwanda biturutse ku gitekerezo cy’uwitwa Mukantaganda Edith witabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14 yabaye mu Ukuboza 2016.

-8508.jpg

Iri huriro ryitabiriwe n’abagize Guverinoma hamwe n’abo bashakanye

Mukantaganda, umukecuru w’imyaka 70 wari waturutse muri Uganda yahawe ijambo maze asaba ko hashakwa uburyo mu Rwanda hashyirwaho ishuri ry’imiyoborere.

Mukantagara yasabye iryo shuri ashingiye ku kuba Perezida Paul Kagame yarahinduye umurage w’ubuyobozi butahaga agaciro umuturage, ubu Abanyarwanda n’abanyamahanga bakaba batangarira uburyo, imiyoborere ye yihutisha iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Kuki tatatangiza ishuri ry’imiyoborere tukaryita “Kagame Institute of Good Governance”cyangwa Institut de Bonne Gouvernance Paul Kagame!”

Yakomeje avuga ko ibyo Perezida Kagame yagiye asangiza amahanga byose bikwiye gukusanywa bikabamo amasomo (syllabus), cyangwa gahunda ifatika kugira ngo bizabyare ishuri abantu bajya baza kwigiramo ibijyanye n’imiyoborere.

Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi mukuru wa Unity Club yahamagariye abanyamuryango kugaragaza ubudasa mu gufasha umukuru w’igihugu kugera ku ntego n’ibikorwa yiyemeje muri manda y’imyaka irindwi yatorewe.

Agira ati “Ibi byose kandi tubikora tugenda twiyibutsa impanuro duhabwa n’umukuru w’igihugu ndetse n’icyerekezo Guverinoma yacu yihaye.”

Umuryango Unity Club watangiye mu mwaka wa 1996, ugamije kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda uhereye ku bayobozi bakuru n’abo bashakanye.

Wakoze ibikorwa bitandukanye bigamije gutanga ibisubizo ku bibazo byatewe no kuba Abanyarwanda barabuze ubumwe bikabyara Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo muryango wubakiye amacumbi abakecuru n’abasaza bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, wubakira n’abana b’impfubyi mu rwego rwo kubakura mu bigo bibarera, muri gahunda yiswe “Tubarere mu muryango”.

-8509.jpg

Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane mu biganiro nyunguranabitekerezo mu ihuriro rya 10 rya Unity Club

2017-10-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ko nta kipe bagomba korohera kugirango batware igikombe cya shampiyona cya 2020-2021.

Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ko nta kipe bagomba korohera kugirango batware igikombe cya shampiyona cya 2020-2021.

Ubwanditsi 23 May 2021
AJPRODHO-JIJUKIRWA: Mu gufasha urubyiruko rugera 9,000 kwivana mu bukene

AJPRODHO-JIJUKIRWA: Mu gufasha urubyiruko rugera 9,000 kwivana mu bukene

Ubwanditsi 03 Apr 2019
Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina

Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Barindwi  mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi  bakekwaho kurema umutwe  wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Ubwanditsi 25 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]
HIRYA NO HINO

Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Impamvu abaturage bibona mu itangazamakuru kurusha abayobozi b’inzego z’ibanze
Mu Rwanda

Impamvu abaturage bibona mu itangazamakuru kurusha abayobozi b’inzego z’ibanze

Ubwanditsi 14 Jan 2019
Amafoto y’imidari olimpike mu mateka
IMIKINO

Amafoto y’imidari olimpike mu mateka

Ubwanditsi 15 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru