• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Bayern Munich yatanze isomo rya ruhago, Messi yandika amateka mashya (Amafoto)

Champions League: Bayern Munich yatanze isomo rya ruhago, Messi yandika amateka mashya (Amafoto)

Ubwanditsi 21 Feb 2018 IMIKINO

Bayern Munich yihanije Beşiktaş iyinyagira ibitego bitanu ku busa mu mikino ya 1/8 muri UEFA Champions League, Lionel Messi afasha FC Barcelona gukura inota rimwe kuri Chelsea mu mukino zanganyijemo igitego kimwe kuri kimwe asiba amateka mabi yari ayifiteho.

Chelsea ni imwe mu makipe Messi yari ataratsinda igitego mu nshuro umunani yari yarahuye nayo akaba yaraye akuyeho ayo mateka mabi kuri uyu wa Kabiri afasha ikipe ye kwishyura igitego yari yatsinzwe na Willian Borges da Silva, itahana inota rimwe.

Uyu mukino wari utegerejwe n’abafana benshi hirya no hino ku Isi, wabereye ku kibuga Stamford Bridge mu Bwongereza. Chelsea itahabwaga amahirwe ahanini kubera ibihe bibi imazemo iminsi, niyo yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego mu gice cya mbere harimo n’amashoti abiri Willian yateye akagarurwa n’inkingi z’izamu.

Uretse guhererekanya neza no kwiharira umupira, FC Barcelona nta buryo na bumwe bugana mu izamu mu minota 45 ya mbere yabonye ariko yakangutse Willian amaze kuyitsinda igitego cya mbere ku munota wa 62 ku ishoti ryo hanze y’urubuga rw’amahina yateye umunyezamu Marc-Andre ter Stegen ntiyakurikira.

Messi yacyishyuye ku munota wa 75 ku makosa ya myugariro Andreas Christensen. Ni igitego cya mbere yari abashije kwinjiza mu izamu rya Chelsea mu nshuro icyenda amaze guhura nayo ariko akaba ariwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka ahura n’amakipe yo mu Bwongereza muri rusange aho yayatsinze 18 akurikiwe na Ronaldo wayatsinze 11.

Mu wundi mukino, Beşiktaş yo muri Turikiya yari yasuye Bayern Munich mu Budage, ku mahirwe make mu minota 16 ya mbere ihita ihabwa ikarita y’umutuku ya myugariro Domagoj Vida wari ukoreye ikosa kuri Robert Lewandowski. Yihagazeho n’ubwo yari ifite abakinnyi 10, iminota 45 ya mbere irangira itsinzwe igitego kimwe cya Thomas Müller ku munota wa 43.

Mu gice cya kabiri nibwo yahuye n’ibibazo bikomeye, barayicenga cyane, Kingsley Coman ayitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 53, Thomas Müller ashyiramo icya gatatu ku wa 66; Robert Lewandowski ashyiramo icya kane ku wa 79 anasoza akazi ku wa 88 atsinda icya gatanu.

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, saa 21:45

-  Sevilla vs Manchester United

-  Shakhtar Donetsk vs AS Roma

Abafana ba Chelsea FC bari babukereye i Stamford Bridge

Mbere y’umukino haririmbwe indirimbo yubahiriza UEFA Champions League

Antonio Conte yashidukaga ubwo Willian yateraga imipira ibiri ikagarurwa n’igiti cy’izamu

Marc-Andre ter Stegen yarebaga umupira ugana mu rushundura

Marc-Andre ter Stegen yirambuye umupira ananirwa kuwukuramo

Conte yishimira igitego cy’intsinzi

Willian yagoye ba myugariro ba FC Barcelona

Willian na bagenzi be bishimira intsinzi

Messi byamusabye iminota 730 kugira ngo yinjize igitego mu izamu rya Chelsea

Andreas Christensen yakoze amakosa yatumye ikipe ye itsindwa igitego

Lionel Messi yakuyeho agahigo ko gutsinda Chelsea bwa mbere mu myaka isaga irindwi ishize

Amafoto y’umukino wa Bayern inyagira Beşiktaş

Domagoj Vida yahawe ikarita itukura. Képler Laveran Lima Ferreira (wazamuye amaboko) ntiyabyumvaga

Kingsley Coman w’imyaka 21 niwe watsindiye Bayern Munich igitego cya kabiri

Abakinnyi ba Bayern Munich bishimira igitego cya Kingsley Coman

Robert Lewandowski yatsinze ibitego bibiri wenyine muri uyu mukino

Lewandowski yishimira igitego cya kane cya Bayern

Thomas Müller yishimira igitego cye cya kabiri

Thomas Müller yagoye Beşiktaş mu mukino yayibonyemo ibitego bibiri

2018-02-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mpamo Thierry ‘Tigos’ yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Mpamo Thierry ‘Tigos’ yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Ubwanditsi 31 Jan 2022
Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Ubwanditsi 09 Jul 2021
Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin

Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Ubwanditsi 30 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagacishijeho muri Arsenal nka Robert Pires, bamuritse umwambaro mushya uriho ‘Visit Rwanda’
IMIKINO

Abagacishijeho muri Arsenal nka Robert Pires, bamuritse umwambaro mushya uriho ‘Visit Rwanda’

Ubwanditsi 08 Jun 2018
Perezida Kagame yageze muri Qatar yitabiriye inama ku ikoranabuhanga
IKORANABUHANGA

Perezida Kagame yageze muri Qatar yitabiriye inama ku ikoranabuhanga

Ubwanditsi 29 Oct 2019
Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange
Mu Rwanda

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Ubwanditsi 04 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru