• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda rwerekanye ko bishoboka kuva mu ivu ukubaka umuryango ushikamye- A. Guterres

U Rwanda rwerekanye ko bishoboka kuva mu ivu ukubaka umuryango ushikamye- A. Guterres

Ubwanditsi 07 Apr 2020 POLITIKI

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko uyu muryango wifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe rwinjiyemo cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko ibyakozwe n’iki gihugu mu kwivana mu bibazo byerekana ko bishoboka kuba abantu bava mu majye bakagera ku rwego rushimishije

Mu butumwa yageneye Isi, António Guterres yavuze ko uyu munsi Isi yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe bishwe urw’agashinyaguro mu gihe cy’iminsi 100.

Avuga ko umunsi nk’uyu ari uwo guha agaciro izi nzirakarengane kandi bigaha imbaraga abarokotse bagaharanira kwiyubaka no kwiyunga n’ababahemukiye.

António Guterres avuga ko Isi idashobora kwemera ko ibikorwa nk’ibi bizongera kubaho ukundi.

Ati “Tugomba kuvuga oya ku mbwirwaruhame z’urwango n’iz’ivangura kandi tukanga imitwe igamije guhungabanya umutekano.”

Avuga ko aho Isi igeze ubu ikwiye guhora ishyize imbere ko abayituye bose ari ibiremwamuntu kandi bose bakaba bagize uwo muryango w’ikiremwamuntu kandi bakaba basangiye umubumbe.

Ati “Bizadufasha kwikura mu bibazo biduhangayikishije nk’Isi birimo na COVID-19 n’imihindakurikire y’ikirere.”

António Guterres avuga ko u Rwanda rwagaragaje ko ibi bishoboka kuko rwabashije kwikura mu majye akomeye.

Ati “Kuva Jenoside yaba, u Rwanda rwagaragaje ko kuva mu ivu ukabaho bundi bushya no kwibaka no kubaka umuryango ushikamye bishoboka.”

Avuga kandi ko u Rwanda n’ubu rukomeje kugaragaza intambwe ishimishije mu kwihuta mu kugera ku ntego z’Iterambere rirambye.

Ati “Mureke dukure isomo ku byo u Rwanda rukomeje gukora.”

Umuryango w’Abibumbye unengwa kuba utakoresheje ububasha bwawo mu gutabara Abatutsi bicwaga mu 1994.

Ubwo Jenoside yari iriho itegurwa inakorwa, ingabo zari zoherejwe mu butumwa bw’amahoro zizwi nka MINUAR n’uyu muryango zagaragaje imbaraga nke dore ko Lt Gen Romeo Dallaire yamenyesheje uriya muryango ko mu Rwanda hariho hategurwa Jenoside ariko bakamwima amatwi.

Na none izi ngabo zinengwa cyane ubwo zatereranaga Abatutsi bari bahungiye muri Eto-Kicukiro ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo zabasigaga mu menyo n’Interahamwe biza gutuma bicwa.

Src: Umuseke

2020-04-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri Zanzibar haravugwa umwuka mubi mbere yuko amatora asubirwamo

Muri Zanzibar haravugwa umwuka mubi mbere yuko amatora asubirwamo

Ubwanditsi 19 Mar 2016
Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Oct 2018
‘Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ‘- Mpayimana

‘Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ‘- Mpayimana

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Ubwanditsi 09 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?
INKURU NYAMUKURU

Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda
Amakuru

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024
FPR Inkotanyi mu mujyi wa Kigali yatoye Paul Kagame nk’uzayihagararira mu matora ya Perezida
Mu Rwanda

FPR Inkotanyi mu mujyi wa Kigali yatoye Paul Kagame nk’uzayihagararira mu matora ya Perezida

Ubwanditsi 10 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru