• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Cyril Ramamphosa yakanguriye abaturage be kujya bakora umuganda nko mu Rwanda

Perezida Cyril Ramamphosa yakanguriye abaturage be kujya bakora umuganda nko mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Mar 2018 POLITIKI

“Basangirangendo, igihe kirageze kuri twe nk’ Abanyafurika y’Epfo ngo tugire ubuzima bwiza, ariko tunasukure aho dutuye, kuko iyo ufite ubuzima bwiza, ukanasukura aho utuye, bifungura intekerezo zawe n’umutwe wawe.” Ubu ni ubutumwa perezida Cyril Ramamphosa yahaye abaturage ba Afurika y’Epfo nyuma yo gukubuka mu Rwanda aho yasabye kwigira ku isuku iranga Abanyarwanda.

Perezida Cyril Ramamphosa ubwo yageraga muri Afurika y’Epfo avuye mu Rwanda aho yari titabiriye inama idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe, yanashyiriwemo imikono ku masezerano y’isoko rusange rya Afurika, yabwiye abanyagihugu ayoboye uko urugendo rwe rwagenze ndetse anabasaba kwigira ku banyarwanda ku kijyanye n’uko aho batuye haba harangwa isuku.

Yavuze ko yasuye u Rwanda inshuro imwe, akabwirwa ko buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi saa tatu za mugitondo abaturage babyuka bagakora isuku aho batuye.

Yagize ati: “Nasuye u Rwanda rimwe mbwirwa ko rimwe mu kwezi buri muntu ahagarika ibyo akora byose saa tatu za mugitondo kuwa Gatandatu, bagasukura ahantu batuye. None basangiragendo igihe kirageze kuri twe nk’Abanyafurika y’Epfo ngo tugire ubuzima bwiza, ariko tunasukure aho dutuye, kuko iyo ufite ubuzima bwiza, ukanasusukura aho utuye, bifungura intekerezo zawe n’umutwe wawe”.

Perezida Ramamphosa wijeje ko guverinoma igiye gushyira ingufu muri ibi bintu by’isuku, yanavuze ko bishimira kuba barasinye Amasezerano ya Kigali yashyizeho isoko rusange rya Afurika.

Yavuze ko uyu mwaka ari umwaka w’ingenzi mu gushyira mu bikorwa gahunda mpuzamahanga y’Abanyafurika yo kurwanya ubukene, kurwanya ubusumbane no kurwanya ibura ry’akazi.

Yaboneyeho gushishikariza abaturage ba Afurika y’Epfo kubyaza umusaruro aya masezerano bagira uruhare haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, asaba ko bataba indorerezi gusa mu iterambere no mu guhangana n’ibibazo byabo.

2018-03-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame mu bazitabira Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere

Perezida Kagame mu bazitabira Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere

Ubwanditsi 04 Jun 2018
Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Ubwanditsi 10 Mar 2016
Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda  guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Ubwanditsi 05 Jun 2018
Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Ubwanditsi 08 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka
Amakuru

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Ubwanditsi 31 Dec 2019
Ibitaramo : Harmonize agiye gukorera mu Rwanda biregereje, amakuru yose kuri ibi bitaramo
SHOWBIZ

Ibitaramo : Harmonize agiye gukorera mu Rwanda biregereje, amakuru yose kuri ibi bitaramo

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!
Amakuru

Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Ubwanditsi 08 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru