• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe

USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018 HIRYA NO HINO

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo habaye umuhango wo gushyingura Cerna Asifiwe Uwase umwe mu babyinyi w’Itorero Hoza Dance troupe uheruka kwitaba Imana azize impanuka y’imodoka yabereye muri Leta ya Michigan.

Imihango yo gusezera bwa nyuma kuri Uwase wari uzwi ku mazina y’utubyiniriro ya Sacha cyangwa Azu, wabereye mu Mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana ari naho yari atuye ndetse n’umuryango we.

Mu kumuherekeza abafashe amagambo bose bagarutse ku rukundo n’ubusabane uyu mukobwa w’imyaka 20 yagaragazaga muri bagenzi be, banagaruka kandi ku ruhare we na mukuru we mu gushinga itorero Hoza Group ribyina imbyino gakondo za Kinyarwanda.

Mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Crown Hill, habanje kuba amasengesho no gusezera bwa nyuma kuri Uwase yabareye mu rusengero rwa Eagle Creek Grace Bible ari naho yasengeraga.

Umubyeyi we mu butumwa bwuzuyemo gukomera no kwizera Imana, yashimye Imana anashima abababaye hafi.

Ati “Ndashima cyane mbere na mbere Imana nshimye ku byo yakoze, nshimye Imana ko ariyo yampaye abana mfite kandi ikaba yisubije uwo yashatse, ndashima imirimo y’Imana ntabwo nashima Imana mu byiza gusa, ngo ibibi nibiza mbure kuyishima, nzayishima iminsi yanjye yo kubaho kandi nzavuga imirimo yo gukomera kw’Imana yanjye’.

Gatambira Joseph se wa Uwase usanzwe uba mu Rwanda yashimye cyane kwitanga no kwishyira hamwe mu gufatanya k’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika, uburyo bababaye hafi bakabakomeza mu bihe bikomeye.

Uyu mubyeyi waherukaga kubonana n’umukobwa we mu myaka itanu ishize yavuze ko umukobwa we yari afite byinshi yateganyaga kugeraho mu buzima buri imbere.

Uyu muryango kandi washimye Kizito Kalima umwe mu Banyarwanda bafashaga mu buryo bwa hafi, Itorero Hoza Group by’umwihariko Uwase dore ko yari n’umwe mu bagana ikigo The Peace Center for forgiveness and Reconciliation cyashinzwe na Kalima.

Kimwe mu byashenguye abantu mu buryo byukomeye ni ubutumwa bw’inshuti ya Uwase Sacha itarabashije kuza kumushyingura, uyu ubwo impanuka yabaga akaba ariwe wari utwaye imodoka yamuhitanye.

Mu butumwa bwe yavuze ko yababajwe kandi yicuza kuba impanuka yabaye yarahitanye ubuzima bw’inshuti ye. Yasabye Imbabazi umuryango wa Sacha maze ababyeyi be nabo bavuga ko bamubabariye.

Nyakwigendera yari amaze umwaka asoje amashuri yisumbuye akaba yitegura kwiga ubuforomo muri Kaminuza. Yitabye Imana avuye mu bukwe bwabereye muri Leta ya Michigan ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2018.

Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye uyu muhango

Urugangano rwe rwavuze uko yabanaga neza n’abandi

Kizito Kalima ubwo yavugaga ijambo mu muhango wo gushyingura Uwase

2018-09-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinyamakuru The New York Times cyikomye Trump wita abanyamakuru abanzi b’abaturage

Ikinyamakuru The New York Times cyikomye Trump wita abanyamakuru abanzi b’abaturage

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Kigali: Uwarokotse Jenoside yagabweho igitero banamusigira ubutumwa bwamuteye ubwoba

Kigali: Uwarokotse Jenoside yagabweho igitero banamusigira ubutumwa bwamuteye ubwoba

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica

Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica

Ubwanditsi 31 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana  Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC
IMIKINO

Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi
Amakuru

Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Ubwanditsi 18 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru