• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Polisi y’u Rwanda irashima uko abaturage bitwaye mu minsi mikuru
ACP Theo Badege

Polisi y’u Rwanda irashima uko abaturage bitwaye mu minsi mikuru

Ubwanditsi 03 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda irashima irashimira abaturage imyitwarira myiza yabaranze yatumye habaho ituze n’umutekano mu gihe  cy’iminsi mikuru.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege akaba yagize ati:”Muri rusange, iminsi mikuru yagenze neza, habayeho kubahiriza amategeko ku bateguye ibitaramo n’indi myidagaduro, mu nsengero ndetse n’abakoresha umuhanda.”
ACP Badege yashimye uruhare rw’abaturage ndetse nurw’izindi nzego zishinzwe umutekano nk’Ingabo z’u Rwanda, abafatanyabikorwa nk’inzego z’ibanze, DASSO,…ku bufatanye bagaragaje mu gihe cy’umwaka ushize wose hagamijwe umutekano w’igihugu cyacu.
Aha yagize ati:”Kimwe no mu myaka yashize, uwa 2017 wabaye uw’amahoro n’ituze ahanini bitewe n’ubufatanye bw’inzego zose zirebwa no gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’ubufatanye mu kuzamura imibereho y’abaturage.”
Yavuze ariko ko Polisi yabaruye impanuka ebyiri zahitanye abantu muri iyi minsi mikuru, imwe muri zo ikaba yaratewe n’ubusinzi.
 Uko umutekano wifashe
Imibare iva muri Polisi ivuga ko ibyaha byagabanutseho 5.4 ku ijana biva ku byaha 17600 mu 2016 bigera ku byaha 16800 mu mwaka ushize, ni nako impanuka zihitana abantu mu mihanda zagabanutseho 32 ku ijana.
ACP Badege yagize ati:”Umwaka mushya tuwutangiranye ingamba ziva mu mpanuro twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dukomeza gusaba ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, basabwa gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose, twiyubakira umutekano urambye.”
Mu butumwa bwa Noheri n’Ubunani yageneye Polisi, Perezida Paul Kagame yayisabye gushaka uburyo yavugurura imikorere hagamijwe inyungu z’igihugu.
Perezida Kagame yagize ati:”Mu gihe udashobora kumenya uko ejo bizaba byifashe, indangagaciro n’ubushake duhuriyeho byatumye twivana mu ngorane z’urudaca, tubifashwamo n’ubunararibonye, ubumenyi n’ubuhanga twakomeje kubona uko ibihe byagendaga, ibi kandi bizatuma duhangana n’ikindi kibazo cyose twahura nacyo kandi umutekano n’ituze by’abaturage bacu bizakomeza kwitabwaho.”

2018-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Rukabu Bizimana Pascal, rusaba guhindura izina

Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Rukabu Bizimana Pascal, rusaba guhindura izina

Ubwanditsi 01 Aug 2019
Burera: Abaturage  baragurisha  amasambu  kugira ngo babone amashilingi  yo kugomboza ababo bafatiwe Uganda

Burera: Abaturage baragurisha amasambu kugira ngo babone amashilingi yo kugomboza ababo bafatiwe Uganda

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Abantu 10 bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana kwimurira Ambasade ya Amerika i Yeruzalemu

Abantu 10 bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana kwimurira Ambasade ya Amerika i Yeruzalemu

Ubwanditsi 14 May 2018
Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Ubwanditsi 02 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu
Amakuru

Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu

Ubwanditsi 18 Sep 2020
Twagiramungu Kwihandagaza Akabeshya, Agatanga Amakuru Y’ibyabereye Muri Nyungwe Ari Mu Bubiligi Nyamara Abaturiye Iryo Shyamba N’abarigendamo Ntabyo Babonye.
ITOHOZA

Twagiramungu Kwihandagaza Akabeshya, Agatanga Amakuru Y’ibyabereye Muri Nyungwe Ari Mu Bubiligi Nyamara Abaturiye Iryo Shyamba N’abarigendamo Ntabyo Babonye.

Ubwanditsi 10 May 2019
Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru