• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Lourenço wa Angola yatumije inama yo kwihanangiriza bwa nyuma Leta ya Kongo.

Perezida Lourenço wa Angola yatumije inama yo kwihanangiriza bwa nyuma Leta ya Kongo.

Ubwanditsi 30 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri uyu wa kabiri, tariki 30 Nyakanga 2024, i Luanda muri Angola harabera inama ya 2 y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu birebwa n’ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa.

Ni inama yatumijwe na Perezida João Lourenço wa Angola, umuhuza mu kibazo cya Kongo, ku murongo w’ibyigwa hakaba hateganyijwe kureba aho buri ruhande mu zishyamiranye rugeze rushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe mu nama za mbere, bigamije kurangiza intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu nama iheruka, Leta ya Tshisekedi yari yemereye umuhuza kumushyikiriza bwangu gahunda( road map) y’ ibikorwa byo gufata, kwambura intwaro no gucyura mu bihugu byabo abanyamahanga bo mu mitwe ifite indiri aho muri Kongo.

Ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwigeze butanga iyo ngengabihe bwari bwemeye, ndetse birakaza cyane umuhuza wabifashe nko gutesha abantu umwanya.

Muri abo bagizi ba nabi bagomba gukomwa mu nkokora, harimo abajenosideri ba FDLR, bica Abakongomani, bakabasahura, bagasambanya abagore ku ngufu, ari nako bategura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aho kubambura intwaro no kubohereza mu Rwanda, Tshisekedi ahubwo yashimangiye ubufatanye nabo, dore ko benshi yanabashyize mu gisirikari cya Kongo, FARDC, ubu FDLR ikaba igize uruhuri rw’imitwe itabarika, ifasha Tshisekedi kurwanya M23.

Abari i Luanda baduhishuriye ko inama yo kuri uyu wa kabiri ishobora kubera Leta ya Kongo akasamutwe, kuko igomba kwihanagirizwa bwa nyuma, igasabwa kureka ibinyoma no kwima agaciro ibyemezo bigamije kurengera ubuzima bw’inzirakarengane.

Ariko se, tutigirishije nkana, ubundi Kongo yakubahuka FDLR, ikambura intwaro umufatanyabikorwa wayo?

Uretse ko nta n’ubushobozi bwa gisirikari Tshisekedi afite bwo gusenya FDLR, kuko imurusha ingufu, ntiyanatiyuka kwikuraho amaboko afatiye runini ubutegetsi bwe.

Ibya Tshisekedi na FDLR ni agati k’inkubirane. Ni nk’ibya wa mugani ngo” mire mire umuriro, ncire ncire akaryoshye”.

Ikigaragara Leta ya Kongo izakomeza gusinya amasezerano ibizi neza ko itazayashyira mu bikorwa, kugeza ubwo abahuza bazarambirwa iyo mikino, bakabivamo, maze urusha undi intege n’impamvu yo kurwana agatsinda intambara.

Abagira inama Tshisekedi bamugire iyo kwicarana na M23 mu mishyikirano yeruye kandi itaziguye, bitabaye ibyo intare za Sarambwe zizashyirwa zimuturumbure i Kinshasa.

2024-07-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

Ubwanditsi 23 Jul 2021
Uganda : Uko Museveni yahinduye gahunda yo kwigenga kw’ibigo bya leta nyuma y’imyaka 33

Uganda : Uko Museveni yahinduye gahunda yo kwigenga kw’ibigo bya leta nyuma y’imyaka 33

Ubwanditsi 22 May 2019
Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Ubwanditsi 13 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe
POLITIKI

Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Ibyaranze itariki ya 28 Mata 1994, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje
Mu Rwanda

Ibyaranze itariki ya 28 Mata 1994, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero

Ubwanditsi 16 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru