• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere : Prof. Shyaka Anastase
Prof. Shyaka Anastase Umuyobozi wa RGB

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere : Prof. Shyaka Anastase

Ubwanditsi 08 Nov 2017 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017 ubwo hizihizwaga umunsi nyafurika w’itangazamakuru n’inama ya cyenda y’umushyikirano w’itangazamakuru mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase, yavuze ko umubare w’ibinyamakuru bimaze kuvuka n’ubwiza bw’amakuru atangazwa mu Rwanda bigaragaza neza ko hari iterambere.

avuze kandi ko nubwo ibinyamakuru bitandukanye byateye imbere, hakiri ikibazo cy’ubushobozi cyane cyane mu binyamakuru byandika, akaba yavuze ko ibyo binyamakuru byareba uko byakwihuza Kugira ngo birusheho kugira imbaraga, akaba yahamagariye Abanyamakuru kurushaho kuba maso, bakirinda gukora inkuru zikurura urwango n’ivangura mu Banyarwanda.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,Madamu Louise Mushikiwabo, we yavuze ko yishimira iterambere itangazamakuru ryo mu Rwanda ryagezeho nyuma y’ibibazo bitandukanye ryanyuzemo, ashimangira ko Leta izakomeza kurishyigikira mu gutera imbere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo niwe wafunguye iyi nama

Ati” Nkurikije aho uyu mwuga uhagaze uyu munsi n’aho wari mu minsi yashize, nta gushidikanya ko wateye imbere, nishimiye Kuba muri ibi birori kuko uyu ni umwanya urwego rw’itangazamakuru rwateye imbere cyane haba mu bwinshi no mu bwiza.

Yakomeje avuga kandi ko nk’umuntu wabaye Minisitiri w’Itangazamakuru azi neza ko ryavuye kure, bityo ko umunsi w’itangazamakuru ukwiye kuba umwanya abafite uruhare muri urwo rwego bahura bakaganira uburyo ryatera imbere, bagamije kubaka itangazamakuru rikomeye kandi ribereye Abanyarwanda.

Abayobozib’Ibitangazamakuru ndetse n’Abanyamakuru muri rusange bahamagariwe gukoresha itangazamakuru rigezweho (Digital Media), kuko ryihutisha amakuru kandi akagera kubo agenewe kugihe.

Abitabiriye ibi biganiro batandukanye batangaje ko mu mavugururwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateguwe na Perezida Paul Kagame, kugira ngo uwo muryango ubashe gutera imbere no guteza imbere abanyafurika, basanga itangazamakuru rikenewe cyane kugira ngo rigire uruhare mu kugeza ku baturage ibibakorerwa.

    

        

2017-11-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y’ihangu

Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 16 Nov 2020
Gatsinzi na Ntagengwa mu bagabo na Munezero Valentine na Musabyimana  mu bagore begukanye circuit ya mbere ya Beach Volleyball

Gatsinzi na Ntagengwa mu bagabo na Munezero Valentine na Musabyimana mu bagore begukanye circuit ya mbere ya Beach Volleyball

Ubwanditsi 27 Feb 2023
Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Ubwanditsi 23 Mar 2022
Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Ubwanditsi 30 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro
SHOWBIZ

Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Wari uziko Mukunzi Yannick  yahamagawe mu Mavubi kandi arembye
IMIKINO

Wari uziko Mukunzi Yannick yahamagawe mu Mavubi kandi arembye

Ubwanditsi 23 Aug 2016
Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda
Mu Rwanda

Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda

Ubwanditsi 17 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru