• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage warwo wabonetse umanitswe mu giti

Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage warwo wabonetse umanitswe mu giti

Ubwanditsi 07 Feb 2020 HIRYA NO HINO

Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda mu buryo butunguranye umurambo w’umuturage warwo witwa Gasore Semukanya wabonetse mu ishyamba rya Uganda umanitswe mu giti, kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’urupfu rwe.

Kiri uyu wa Kane ahagana saa mbiri z’ijoro nibwo itsinda ry’abanya-Uganda, bari barangajwe imbere n’abapolisi bo muri iki gihugu bashyikirije uyu murambo itsinda ry’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda, bakora uyu murambo, ujyanwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe bo mu muryango we, bavuga ko bababajwe cyane n’urupfu rw’umuvandimwe wabo, ariko bagasanga ko hakorwa iperereza ku mpamvu y’uru rupfu.

Iyamuremye Vincent murumuna wa nyakwigendera yagize ati” Amakuru y’umuvandimwe wacu twayamenye kuwa Kabiri saa Kenda z’umugoroba, tuyamenyeshejwe na babyara bacu babayo. Twaratunguwe pe! Gusa twifuza ko hakorwa iperereza ku bihugu byombi tukamenga iby’uru rupfu”.

Nyirandagijimana Justine na we yagize ati ” Uyu nyakwigendera yari yaraye kwa mama umubereye mubyara we, bukeye mu gitondo cyo kuwa Mbere baramubura. Babaza abo mu Rwanda babasubiza ko ntawahageze, tumubura gutyo, bukeye kuwa Kabiri nyura mu isantere ntuyemo yitwa ku Disi, numva bavuga ngo hari umuntu wabonetse mu ishyamba amanitse mu giti yapfuye sinabyitaho”.

“Ntituzi icyamwishe isuzuma ry’abaganga niryo rizabitumenyesha kuko n’ubwo yajyanywe kwa muganga ntibatumenyesheje ibyavuye mu isuzuma rya muganga”.

Ubwo itangazamakuru ryageragezaga kuvugana n’abahagarariye Uganda banze kurivugisha.

Bavuze ko abashaka kumenya icyishe nyakwigendera bagisanga muri raporo ya muganga.

Abo bayobozi ku ruhande rwa Uganda, bahatirizaga abo mu Rwanda ngo umurambo bawushyikirize ba nyira wo aho kubanza kujya kuwusuzuma.

Uyu nyakwigendera Gasore Semukanya, asize umugore n’abana batanu, batuye mu Murenge wa Kinyababa, Akarere ka Burera.

Uyu abaye umwe mu baturage b’Abanyarwanda bamaze kugwa muri Uganda mu buryo bw’amayobera, nyuma y’igihe abanyarwanda batotezwa, bakorerwa iyicarubozo muri iki gihugu.

Umurambo wa Gasore wagejejwe mu Rwanda mu masaha y’ijoro

Bivugwa ko umurambo wa Gasore wasanzwe umanitse mu giti mu ishyamba ryo muri Uganda

Imbangukiragutabara yajyanye umurambo wa Gasore ku buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri

2020-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

Ubwanditsi 21 Jun 2019
Reba amafoto y’ikizungerezi kiri mu rukundo na Diamond

Reba amafoto y’ikizungerezi kiri mu rukundo na Diamond

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba yavuye muri Gereza

Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba yavuye muri Gereza

Ubwanditsi 14 May 2018
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ubwanditsi 29 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage  “Impinduka”
HIRYA NO HINO

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage “Impinduka”

Ubwanditsi 14 Aug 2019
Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush banditse ibarwa bihanganisha abakobwa ba Barack Obama
ITOHOZA

Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush banditse ibarwa bihanganisha abakobwa ba Barack Obama

Ubwanditsi 13 Jan 2017
Perezida Museveni arashinjwa gutunganya Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Ubwanditsi 26 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru