• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Ubwanditsi 14 Dec 2016 Mu Mahanga

Mu mujyi wa Kigali, muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, kuri uyu wagatanu tariki ya 9/12/2016, habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 13, z’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (License )n’iz’ikiciro cya gatatu ( Masters).

Abanyeshuri 271 bahawe impamyabumenyi za masters, muribo 63,8% ni abagabo naho 36,2 ni abagore.

Kubanyeshuri 2715 babonye License, 62,3% ni abagore naho 37,7% ni abagabo. Izi mpamya bumenyi zatanzwe na Chancellor wa ULK Prof.Kalisa Mbanda wavuze ko ari ubutwari n’ubwitange n’ishema bahesha Igihugu na Kaminuza ya ULK, Prof. Mbanda yashimiye ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu kiyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku cyerekezo kiza adahwema guha Igihugu cyane cyane mu guteza imbere abikorera bari mu kiciro cy’Uburezi ( Private operators in educational sector).

Vice Chancellor, Dr. Sekibibi Ezekiel, yavuze ko uretse kwigisha no guha abanyeshuri ubumenyi, ULK ifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi ari nako ifasha rubanda, agaruka kumibare y’abahawe impamyabumenyi, yavuze ko harimo ikinyuranyo muri masters aho abagabo bafite ubwiganze bwa 63,8% naho muri License abagore bakaza kwisonga na 62,3% ,avuga ko abagore bakwiye gutinyuka kwiga masters.

-4969.jpg

Dr. Sekibibi yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zifite uburambe mu myigishirize zaturutse hanze y’igihugu, zifatanyije na MINEDUC, zakoze ubushakashatsi ku nyigisho zifite ireme ry’uburezi muri za Kaminuza zose zo mu Rwanda uko ari 35, ULK yafashe umwanya wa kabiri. ULK kandi ngo yaje ku isonga iba iya mbere muri za Kaminuza 34, zigenga zo mu Rwanda.

-4963.jpg

Abanyeshuri babonye License

-4993.jpg

Dr. Sekibibi yanavuze ko abihangiye imirimo bize muri ULK, bari ku kigero cyo hejuru cyane mu byo bakora, ubu bushakashatsi bwakozwe na ULK, bwagaragaje ko m’ubutegetsi bwite bwa Leta ( MINALOC) ba Mayor, n’abayobozi b’imirenge hose mu gihugu 30% bize muri ULK.

Muguteza imbere ireme ry’uburezi ULK, abarimu bayo abenshi bari kwiga mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza ( Master).

Prof. Rwigamba Balinda washinze ULK, yavuze ko ULK imaze gutanga umusaruro ungana n’ibihumbi 29.by’abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi na ULK, kuva yashingwa.

-4962.jpg

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) iri mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uruhurirane rw’ibyiza yagezeho, aho mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwinjiza Intore mu zindi(Induction week), ari bwo inkuru yabaye kimomo ko iyo Kaminuza yahigitse izindi mu irushanwa ku by’amategeko mpuzamahanga y’intambara.

Prof. Rwigamba yagarutse kubyiza bikorwa na ULK aho tariki ya 7 Ukwakira 2016, wari umunsi udasanzwe muri ULK, ubwo abasore babiri n’umwari umwe begukanaga igikombe mu irushanwa ryiswe “International Humanitarian Law national Moot Court” ryahuje Amashuri makuru na za Kaminuza zigisha Amategeko mu Rwanda.

Abo banyeshuri b’indashyikirwa Mugisha Fred, witwaye neza kurusha abandi muri iryo rushanwa, na bagenzi be Ndahayo Karisti na Lois Kassana begukana igikombe bahigitse bagenzi babo bo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Hashyizweho kandi ishami ry’ubumenyingiro rya kaminuza ya ULK ( ULK Polytechnic Institute) ryatangije amasomo yaryo mu mwaka wa 2014, ubu rifite poromosiyo ebyiri, abatangiye muri 2014 bari mu mwaka wa kabiri, bazahabwa impamyabumenyi muri 2017 kuko biga imyaka itatu.

-4964.jpg

-4965.jpg

Mu rwego rwo guteza imbere umuryango nyarwanda muri rusange ndetse n’Afurika, Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yeteguye umushinga wo kubaka ibitaro byayo byigenga ndetse n’ishuri rya Kaminuza ry’ubuvuzi bizafasha abanyarwanda n’Abanyafurika kubona serivisi z’ubuvuzi zo ku rwego rwo hejuru batiriwe bajyanwa mu bitaro byo hanze y’igihugu, ubu ibikorwa by’inyubako bikaba birimbanije.

Prof. Rwigamba yashoreje ku mpanuro 5 akunze guha abanyeshuri barangije muri ULK, zirimo kwigirira ikizere no guhanga umurimo.

Uko byari byifashe mu mafoto

-5004.jpg

-5005.jpg

-5003.jpg

-4985.jpg

-4984.jpg

-4983.jpg

-4982.jpg

-4986.jpg

-4987.jpg

-4988.jpg

-4989.jpg

-4990.jpg

-4992.jpg

-5007.jpg

-5008.jpg
Umwanditsi wacu

2016-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Ubwanditsi 03 Jul 2023
Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira  kwaka ruswa

Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira kwaka ruswa

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Ubwanditsi 16 Sep 2019
U Rwanda rwemeje burundu Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe

U Rwanda rwemeje burundu Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe

Ubwanditsi 20 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Ouattara yeretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
POLITIKI

Perezida Ouattara yeretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 27 Apr 2018
CNLG:  Haribazwa impamvu  hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?
Mu Mahanga

CNLG: Haribazwa impamvu hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

Ubwanditsi 22 Aug 2016
Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru