• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi

John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi

Ubwanditsi 14 Oct 2016 Mu Mahanga

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, yavuze ko ibihugu byagiye byirindiriza mu guhangana n’ibibazo bishingiye ku iyangirika ry’ikirere, ariko byagiye byongera akazi kabitegereje ndetse bikabihenda kurushaho.

Uyu muyobozi yari mu Rwanda kuva ku mugoroba wo kuwa 13 Ukwakira, aho yitabiriye inama yiga ku ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal, ategerejweho kwemeza ikumirwa ry’ibyuka bituruka mu byuma bikonjesha, hydrofluorocarcons, HFCs.

Kerry yasabye ibihugu kwemeza ivugururwa ry’aya masezerano, avuga ko ibihugu bikwiye kongera kugaragaza ubushake byerekanye ubwo hemezwaga amasezerano ya Paris, mu kurengera “umubumbe wonyine dufite.”

Ati “I Paris, Isi yemeje ko igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi kitarenga dogere ebyiri. Buri muntu wese arabyumva neza. Twumva neza ivugururwa ku isohorwa rya HFCs, kandi ni ikintu gikomeye dushobora gukora mu gihe kimwe, i Kigali.”

John Kerry yavuze ko atari ibintu igihugu kimwe cyafataho umwanzuro ukwacyo, ndetse uko ikibazo gitandukana ku bihugu ni na ko buri kimwe cyumva uburyo cyakemurwamo, kandi hagomba kubahwa uko igihugu kibona ibintu.

Yongeyeho ati “Bimwe muri ibi bihugu bifite impungenge ku kiguzi bishobora gusaba. Ndizera ko ibimaze gukorerwa hano bizirikana ibyo tudahuriraho, ariko bikanashyiraho uburyo bwo kubikemura, harimo nko gushyira amafaranga ku meza, gushyiraho ingengabihe zibereye ibihugu, hakarebwa igishoboka.’’

Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko babitangarije i New York mu kwezi gushize biyemeje guhita batanga miliyoni $27 nyuma hakazatanga andi miliyoni $50 “biramutse bigenze neza.’’

Kerry yatanze urugero ku masezerano yo gukumira ihindagurika ry’ibihe yemerejwe Paris mu mwaka ushize, avuga ko buri gihugu cyazaga gifite gahunda yacyo, ariko ntibyabujije ko hemeranywa ku mugambi Isi ihuriyeho.

Yavuze ko hari icyizere kuko guverinoma n’izindi mpande noneho zumva neza ingano z’ikibazo gihari n’icyo kivuze ku mudendezo w’Isi.

Ati “Turi kubona umubare munini w’impunzi kubera ihindagurika ry’ibihe, ari na wo munini ubayeho kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira. Turakomeza kuzibona. Niwumva ko hari ikibazo cyo kubashakira ibiribwa wumve ko hari n’igituma batabona aho bahinga ibyo barya, kubera ibura ry’amazi, ubushyuhe buriyongera”.

Ibyo ngo bihita birema ikibazo gikomeye, kiza cyiyongera ku bihari birimo ubuhezanguni n’ubukungu butifashe neza, ku buryo ibihugu bishoboye gutora ivugururwa ry’amasezerano ku ikoreshwa HFCs byaba “bibaye gushimangira ubushake bwacu nk’uko byakozwe i Paris’’.

-4376.jpg

-4377.jpg

Ibi ngo biraba intambwe ikomeye itewe, kuko mu gihe kirekire cyashize hagiye habaho kwigabanyamo ibice, bikaba nk’imbogamizi ituma amasezerano agambiriwe adashoboka.

Ati “Twakerewe kugira icyo dukora, imbogamizi ziba nini, kugeza ubwo byagoranye kuzitsinda. Kandi buri mwaka uko dutegereza hano niko biduhenda kurushaho. Nyuma twamenye icyo gukora, tuvanaho imbogamizi zakumiraga urugendo rw’iterambere.’’

Kuvugurura aya masezerano birafasha ibihugu ko nibura iki kinyejana kizarangira ubushyuhe bugeze kumpuzandengo ya dogere Celcius 1.5, ndetse imyuka ya CO2 ikagabanywaho jigatoni (gigatonnes) 100 bitarenze 2050.

2016-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha

Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 03 Apr 2016
Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ubwanditsi 24 Jun 2023
Induru yo kwa Rusesabagina ipfuye ubusa, bidasubirwaho Johnson Busingye ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Induru yo kwa Rusesabagina ipfuye ubusa, bidasubirwaho Johnson Busingye ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Ubwanditsi 21 Mar 2022
“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

Ubwanditsi 19 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso
ITOHOZA

Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso

Ubwanditsi 24 Jan 2017
RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria
UBUKERARUGENDO

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame
Mu Mahanga

Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru