• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga muri Tanzania, abacuruzi arabahanura

Perezida Kagame yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga muri Tanzania, abacuruzi arabahanura

Ubwanditsi 01 Jul 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania, yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga rya Dar es Salaam rya 40, asaba abacuruzi kutaba nyamwigendaho, bagakora mu nyungu z’akarere bahuriyemo.

Perezida Kagame wakiranwe icyubahiro muri Tanzania kuri uyu wa Gatanu, mu gufungura iri murikagurisha, yerekanye ko ibihugu byombi bigomba gukorana neza, kuko bifite byinshi bibihuje.

Yagarutse ku kuvuga ko u Rwanda na Tanzania bihujwe n’imbibi n’amateka, byongeye bikaba ari n’ibihugu byombi binyamuryango mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bikanahurira mu Muhora wa Ruguru.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko itahwa ry’ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka muri Mata 2016, bigaragaza ko ibihugu byombi bishobora gukorera hamwe, bigirira abaturage babyo.

Yanaboneyeho no gushima umubare munini w’abamurika bitabiriye, harimo n’amasosiyete nyarwanda abarirwa muri 15 yitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Dar es Salaam.

Avuga ko ibyo bishimangira ko abanyatanzaniya bafite ubushake bwo gukora ubucuruzi, kandi bakaba bakora ibishoboka byose mu guteza imbere akarere.

Agaruka ku ruzinduko rwe, Perezida Kagame ati «Urugendo rwacu hano ni umwanya mwiza wo kwiga uko twakorana ubucuruzi, tugateza imbere ibihugu byacu.»

Ku bacuruzi na bo, Perezida w’u Rwanda yabasabye ko ubucuruzi bwabo mu Karere ka Afurika bugomba gushikama kutajenjeka, ati «Abacuruzi bari aha bagomba gukorana neza nk’abavandimwe bo mu karere, bakereka abanyamahanga ko imiryango yacu ifunguye.»

Agaragaza ko bagomba kudahuga ku kazi, yagize ati «Hapa ni kazi tu! Tuendelee na kazi! », bisobanuye ngo « dukore gusa (hakenewe ibikorwa, si amagambo), dukomeze imirimo.»

-3152.jpg

-112.png

Perezida Kagame, Perezida Magufuli n’abadamu babo bitiranwa (Jeannette Kagame na Jeannette Magufuli) mu imurikagurisha rya Dar es Salaam

2016-07-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Arabia Saoudite Yahambirije Ambasaderi Wa Canada Inahamagaza Uwayo

Arabia Saoudite Yahambirije Ambasaderi Wa Canada Inahamagaza Uwayo

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Gen Pihno ukuriye inyeshyamba za Antibalaka muri Centrafrica yafatiwe muri Congo

Gen Pihno ukuriye inyeshyamba za Antibalaka muri Centrafrica yafatiwe muri Congo

Ubwanditsi 18 May 2018
Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha

Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha

Ubwanditsi 24 Jun 2016
CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

Ubwanditsi 18 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ABANYARWANDA  HERVE BM  NA JEAN MARIE MICOMBERO BARAKEKWAHO  KUBA MU BATEYE IBISASU I ZAVENTEM  MU BUBILIGI ( Yavuguruwe )
ITOHOZA

ABANYARWANDA HERVE BM NA JEAN MARIE MICOMBERO BARAKEKWAHO KUBA MU BATEYE IBISASU I ZAVENTEM MU BUBILIGI ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 10 Apr 2016
Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba  yimanitse mu giti
ITOHOZA

Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba yimanitse mu giti

Ubwanditsi 13 May 2017
ISESENGURA: ABAYOBOZI BA AFRIKA BARASABWA GUSHISHOZA CYANE MURI IBI BIHE TURIMO
ITOHOZA

ISESENGURA: ABAYOBOZI BA AFRIKA BARASABWA GUSHISHOZA CYANE MURI IBI BIHE TURIMO

Ubwanditsi 24 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru