• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Apr 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Uyu mugore Debora KAYEMBE ni umwe mu bayobozi bakuru(Rector) ba Kaminuza Mpuzamahanga ya EDINBURGH yo muri Ecosse. Muri iki cyumweru rero yivuyemo nk’inopfu, ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa buhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, agera ndetse n’aho agereka ubwicanyi kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agamije gutagatifuza abajenosideri.

Abantu benshi bahise bamagana Debora Kayembe, ndetse Ambasaderi Johnson BUSINGYE uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yandikira ubuyobozi bw’iyo Kaminuza abugaragariza ko imyitwarire igayitse ya Debora Kayembe idakomeretsa Abanyarwanda gusa, ko ahubwo inangiza isura y’iyo kaminuza ikomeye ku isi.

Mu ibaruwa Prof. Peter MATHIESON, Vice-Chancelor wa Kaminuza ya Edinburgh, yandikiye Amb. Busingye ejo kuwa gatanu, yashimangiye ko isi yose izi neza uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no guhirika ubutegetsi bw’abajenosideri, bikaba rero byaba ari ugucurika nkana amateka, uramutse ushinje Jenoside abayihagaritse.

Prof Mathieson yavuze ko Kaminuza ya Edinburgh yemera, ibikuye ku mutima, ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe yakorewe Abatutsi, ikaba ibabajwe cyane n’amagambo ya Debora Kayembe n’abandi nkawe, cyane cyane muri ibi bihe by’icyunamo, “….agamije kwambura agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gutoneka ibikomere by’abayirokotse”.

Prof. Mathieson yavuze ko Kaminuza ya Edinburgh ibona u Rwanda nk’Igihugu gifite icyerekezo ntangarugero, ari nayo mpamvu ifite ubufatanye bukomeye n’u Rwanda mu nzego zinyuranye, ngo ikaba itakwemera rero ko umwe mu bakozi bayo agaragaza imyitarire ikomeretsa Abanyarwanda. Yaboneyeho kuvuga ko Kaminuza yabo yitandukanyije ku mugaragaro na Debora Kayembe, bityo amahano yakoze akaba agomba kuyaryozwa ku giti cye.

Prof. Peter Mathieson yasobanuriye Amb.Busingye ko imyitwarire ya Debora Kayembe izafatwaho umwanzuro n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Edinburgh, umuntu yagereranya n’urukiko rw’iyo Kaminuza, bazaterana kuwa mbere tariki 25 Mata 2022.

Debora Kayembe akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba umwe mu bakongomani birirwa ku mbuga nkoranyambaga batuka u Rwanda n’Abayobozi barwo. Abamuzi neza bavuga ko umuryango we wari inkoramutima z’uwa Mobutu Sese Seko wahoze ari Perezida w’icyo gihugu kikitwa Zayire, bikaba bizwi neza ko Mobutu yashyigikiye abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuba rero Debora Kayembe yifatira ku gahanga Perezida w’ u Rwanda, akaba ku isonga mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, arabiterwa n’uko nawe afite aho ahuriye n’abajenosideri, afata nk’ imfubyi za “Sewabo” Mobutu sese seko. Ararushywa n’ubusa ariko, kuko gushyigikira inkoramaraso ari uguta igihe.

2022-04-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Ubwanditsi 17 Jul 2018
Abandi Banyarwanda bajugunwe Kagitumba nyuma yo gukoreshwa imirimo ivunanye

Abandi Banyarwanda bajugunwe Kagitumba nyuma yo gukoreshwa imirimo ivunanye

Ubwanditsi 14 Feb 2019
“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

Ubwanditsi 07 Jun 2024
Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga rwa Sky Drop Industries

Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga rwa Sky Drop Industries

Ubwanditsi 28 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame  yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika
Mu Rwanda

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika

Ubwanditsi 28 Aug 2016
Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency

Ubwanditsi 23 Mar 2016
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba
Amakuru

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Ubwanditsi 01 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru