• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Ubwanditsi 17 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ko umutekano ari wose mu mirenge ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe nyuma y’iminsi havugwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Yabitangarije mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kivu, imwe mu mirenge yasuwe na Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe na bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano.

Mu minsi ishize umutekano muri ako gace wahungabanyijwe n’abantu bitwaje intwaro, bishe abaturage babiri, bakomeretsa abandi batatu, biba ibintu byiganjemo imyaka yari mu maduka.

Itangazo rya Polisi ryasobanuye ko ‘abo banyabyaha’ banyuze mu ishyamba rya Nyungwe rihana imbibi n’u Burundi ndetse ko inzego z’umutekano zahise zitabara, zikurikira abo bagizi ba nabi aho barengeye mu ishyamba.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel, yabwiye abaturage ati “Ibyabaye ejo bundi ntabwo twabyihanganira. Tubijeje ko bitazongera ariko namwe mukomeze ubufatanye n’ababunganira mu mutekano, muba inyangamugayo, mutanga amakuru yo gukumira ibyaha ku gihe.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikijyana mu Murenge wa Kivu muri Nyaruguru na Kitabi muri Nyamagabe, yagarutse ku ngamba zo gushimangira umutekano.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, aganira n’abaturage bo mu mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru

Atanga ingero ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi bwabaye mu minsi yashije, Minisitiri Kaboneka yibukije abaturage ko umutekano ari wo ubanziriza ibindi bikorwa byose byaba iby’iterambere cyangwa iby’imibereho myiza.

Yababwiye ko ataje kubabwira ko bafite umutekano kuko babizi kumurusha bo bahatuye, ahubwo abibutsa ko bakwiye no kwima amatwi bamwe mu bakwiza ibihuha ko mu karere kabo nta mutekano uhari.

Ati “Mwirinde ababashuka bashaka kubasubiza inyuma. Mugaragaze abashaka guhungabanya umutekano. Inzego z’umutekano zirahari kandi mukomeze ubufatanye. Mube abayobozi beza b’intangarugero, ibyagezweho byose ni ukubera ubufatanye.”

Abajijwe icyo avuga kuri amwe mu makuru atangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga anakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko ubwo bugizi bwa nabi bwakozwe n’umutwe w’ingabo uyobowe n’uwitwa Major Sankara Callixte, CP Badege yashimangiye ko muri aka gace nta mirwano ihari kandi ko uyu mugabo agiye gushakishwa.

Ati “Abatangaje ayo makuru nubwo ushaka kumenya ukuri wese abona neza ko ari impuha, kuri twe aradufasha kumenya ukuri dukeneye mu gushakisha abagizi ba nabi”.

Yakomeje avuga ko “Iryo zina Sankara Callixte, rimaze kuza kenshi mu madosiye y’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, kuko asanzwe anashakishwa, kuba rero yiyemerera ibindi byaha birafasha ubutabera. Bizanorohereza kandi igikorwa cy’ubufatanye mpuzamahanga cyo guhererekanya abanyabyaha. Ni inshingano z’igihugu cyose abarizwamo kwitandukanya nawe kikazamushyikiriza ubutabera bw’u Rwanda bumushakisha.”

Uyu Sankara yumvikanye cyane mu manza z’abaregwaga ibyaha byo gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu nko mu rwa Kizito Mihigo na bagenzi be.

Abaturage bashimiye ubuyobozi n’inzego z’umutekano, bizeza Minisitiri ubufatanye mu gukumira ikintu cyose cyakongera guha icyuho abagizi ba nabi.

Senkuye Vedaste wo mu Murenge wa Kitabi, yagize ati “Tugomba gukomeza kurara irondo, tugafatanya n’abayobozi kumenya ko nta cyaduhungabanya ngo cyagize ibikorwa by’amajyambere tumaze kugeraho.”

Abaturage bitabiriye ibi biganiro ubwo bumvaga impanuro ku kwicungira umutekano

2018-07-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Ubwanditsi 24 Mar 2024
Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Ubwanditsi 10 Apr 2023
Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana

Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 03 Apr 2020
Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo

Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo

Ubwanditsi 30 Nov 2023

5 Ibitekerezo

  1. Kwangwaru
    July 17, 20182:45 pm -

    None ko umutekano ari wose kuki Kaboneka yambaye ikote ritamenwa n’amasasu !!?

    Subiza
  2. Thomas Nkunda
    July 17, 20184:33 pm -

    Uribonyehe? Cyangwa urerekwa!

    Subiza
  3. nkunda
    July 17, 20184:58 pm -

    Nonese isasu rifata mwikote gusa urabona hari ikintu yambaye mumutwe konawouraswa!

    Subiza
  4. semajeli ramadhan
    July 17, 20186:00 pm -

    Kangaroo rwose utandukanye ikote rya cuir na anti balle

    Subiza
  5. Shimon
    July 17, 20186:27 pm -

    Muramwamamaje SANKARA. Ko mbona hari ubwoba,kandi bitari ngombwa. ingabo zacu ziri maso.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Hatahuwe  inkambi nshya ikorerwamo imyitozo y’abarwanya leta y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Hatahuwe  inkambi nshya ikorerwamo imyitozo y’abarwanya leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2017
Ese HCR izashobora  guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, mugihe uburundi bushinja u Rwanda ibinyoma
POLITIKI

Ese HCR izashobora guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, mugihe uburundi bushinja u Rwanda ibinyoma

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru