• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF

Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF

Ubwanditsi 09 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru: Birazwi neza Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu zagiye gutabara abari mu kaga, ntizagiye guhiga izo nkorabusa.

Iyi photo yafashwe munama yabaye kuwa Gatanu Tariki 24.09. 2021, yateguwe na CDD ya Adriano Nuvunga afatanyije na Mozambican Network of Human Rights defenders (RMDDH). Muri iyi photo harimo n’abanyamozambique

Abakwiza ibyo binyoma biganjemo abahoze ari abasirikare muri EX-FAR, abambari ba Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ababa mu mitwe y’iterabwoba nka RNC na FDLR.

Aba bakorana n’umunya Mozambique, Prof. Adriano Nuvunga wiyita “impirimbanyi” iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, akaba ategeka icyitwa “ Ikigo giharanira demokarasi n’amajyambere” (Center for democracy and Development,CDD).

Aba Banyarwanda bigize abanzi b’igihugu cyabo bamwizeza kumuha amakuru ku Rwanda ndetse no kumufasha mu bijyanye n’amafaranga, dore ko abenshi ari abacuruzi bakomeye aho muri Mozambique, nawe akabakorera ubuvugizi bubatagatifuza, kugirango badakomeza kwitwa abajenosideri n’abayoboke b’ imitwe y’iterabwoba.

Bamuha amakuru ku Rwanda se bo barayafite, ko icyo bakizeho ari umutima mutindi!

Muri abo babaswe n’urwango bafitiye uRwanda, twavuga:

Habiyaremye Cléophas: Uyu yigize umutware w’impunzi ziganjemo abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntaterwa isoni no kwitwa umuyobozi w’abicanyi, kuko nawe ubwe ari uharwa. Nguwo uza mu b’ imbere mu kwangisha abantu ingabo z’u Rwanda zarokoye ubuzima bw’Abanya Mozambique bari bibasiwe n’imitwe y’intagondwa z’ abayisilamu.

Diomède Twagirayezu: Uyu yahoze mu ngabo za Habyarimana zasize zikoze Jenoside. Igishoro cy’ubucuruzi akora muri Mozambique yagikuye mu bisahurano, dore ko abamuzi neza batubwiye ko yasahuye ibintu byinshi mu ntambara na Jenoside, ibindi akabicuza impunzi ngenzi ze. Gusebya ingabo z’u Rwanda abitewa n’uko zamukubise inshuro, agahitamo kwangara aho kuguma mu gihugu ngo abatanye n’abandi kugisana.

Alex Nyamwasa: Uyu abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC akaba ari nawe ushinzwe kuyishakira inkunga haba mu Banyarwanda, haba no mu banyamahanga bashukika. Ni umugaragu wa Kayumba Nyamwasa, dore ko ari umwe mu bo Nyamwasa akoresha mu gusaruza amafaranga mu mpunzi, bazibeshya ngo RNC igiye kwigarurira u Rwanda.

Alphonse Munyarugendo: Uyu yinjiye mu gisirikare cya Habyarimana muri 1989. Kimwe n’abandi bajenosideri abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, nawe akaba ari mu bacuruzi bazwi muri Mozambique.

Uyu Munyarugendo bakunda kwita Monaco Dollar, avuka mu yahoze ari Komini Satinsyi muri Gisenyi, akaba ava inda imwe n’umujenosideri uzwi cyane Col. Anatole Nsengiyumva. Muri 1994 Munyarugendo niwe wari ushinzwe ibibunda biremereye mu kigo cya gisirikari cya Kanombe.

Alphonse Munyarugendo yanabaye mu girikare cya Repubulika Iharania Demokarasi ya Kongo, FARDC, ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Pweto, ubwo Désiré Kabila yari amerewe nabi n’inyeshyamba zamurwanyaga.

Munyarugendo yamenyekanye cyane mu gushaka guhuza abagize FDLR ngo babashe guhirika ubuyobozi buriho mu Rwanda, maze barangize umugambi wa jenoside basize badashoje.

Théoneste Misago: Uyu Misago niwe uhagarariye umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri bihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo. Ashinzwe guhuza ibikorwa byose birwanya Leta y’u Rwanda, harimo no gushaka abajya gupfira mu mashyamba ya Kongo no gukusanya imisanzu itagira icyo igeraho.

Tuvuze aba ariko hari n’abandi benshi tuzagenda dutangariza Abanyarwanda, kugirango batazagwa mu mutego mutindi w’aba bagome.

Urundi rugero rw’amahomvu y’izi nkorabusa, ni ibihuha zakwije ubwo Interahamwe Karemangingo Revocat yapfaga. Icyo gihe Prof. Adriano Nuvunga afatanyije na rya shyiharamwe ry’ interahamwe ziyita “Abanyarwanda bahunze Leta”, yakoresheje ikiganiro avuga ko ngo Karemangingo yishwe na Leta y’u Rwanda, ndetse ko hari urutonde rwakozwe rw’abagomba kwicwa.

Iki kinyoma ntacyo cyafashe ubusa, kuko byaje kugaragara ko Karemangingo ari umwe mu bo Kayumba Nyamwasa akomeje kwikiza, iyo bagerageje kumwereka ko ari umunyoni ugamije kwiyuzuriza igifu.

Iyo usesenguye ariko, usanga harimo no gusuzugura Leta ya Mozambique yabacumbikiye, kuko ibyo bavuga ai nko kwerekana ko idashoboye kubarindira umutekano. Nyir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa, wabona mu minsi iri imbere Mozambique irambiwe ibyo binyoma, ikabereka umuryango usohoka.

Gutera ubwoba Abanyarwanda baba muri Mozambique babashinja gukorana na Leta y’u Rwanda nk’aho kugirana umubano mwiza n’Igihugu cyawe ari icyaha, gukwiza ibihuha ngo Ingabo z’u Rwanda zaje muri icyo gihugu kubahiga, byose bizaba imfabusa kuko isi yose yamaze gusobanukirwa ko Leta y’uRwanda igamije ineza y’Abanyarwanda ndetse n’iy’abanyamahanga.

Kugerageza gupfukirana ibyaha bikomeje gukorwa n’imitwe y’iterabwoba ya RNC na FDLR nabyo ntibizabahira, kuko ukuri ku migambi mibisha y’iyi mitwe kwamaze kujya ahagaragara, kandi aho isi igeze iterabwoba ryarahagurukiwe.

Ni ikibazo cy’igihe gusa.

2022-02-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi bakuru biga iby’imiyoborere basuye inganda zo muri Etiyopiya

Abapolisi bakuru biga iby’imiyoborere basuye inganda zo muri Etiyopiya

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Ubwanditsi 11 Dec 2019
Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho  kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ubwanditsi 19 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni yatangiye kwitura abadepite bashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga
Mu Mahanga

Perezida Museveni yatangiye kwitura abadepite bashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe
INKURU NYAMUKURU

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Ubwanditsi 09 May 2019
Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo
INKURU NYAMUKURU

Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo

Ubwanditsi 31 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru