• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Ubwanditsi 16 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora yabereye muri Kongere y’uyu muryango yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017.

Paul Kagame wari usanzwe ari Chairman yatowe n’abanyamuryango 2340 mu gihe abanyamuryango batora bari 2342, bisobanuye ko yagize 99.9%, amajwi abiri niyo yabaye imfabusa.

Ku mwanya wa Visi Chairman abatora bari 2342 muri bo abatoye neza ni 2292 mu gihe imfabusa zabaye 19 n’abifashe 31. Bazivamo Christophe wari umukandida rukumbi yabonye amajwi 2292 ku bantu 2342 bingana na 97.8%.

Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, abatoye bari 2285 imfabusa ni 15, abifashe baba 42. Ngarambe François wari umukandida rukumbi yagize 97.5% bingana n’abanyamuryango 2281 mu bantu batoye bangana na 2342.

Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu igizwe na Chairman, Umwungirije, Umunyamabanga Mukuru, abakomiseri rusange 10 n’abakomiseri bahagarariye urubyiruko 12.

Abatowe bazamara imyaka itanu ishobora kongerwa mu gihe mbere yari ine. Mu kwamamaza abayigize, Sheikh Abdoul-Kareem Harerimana yashyigikiye ko Paul Kagame yaba umukandida ku mwanya wa Chairman. Ati “ Ni umugabo ureba kure kandi imvugo ye ikaba ingiro”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yari yamamaje Paul Kagame ku mwanya wa Chairman avuga ko ari ‘umugabo ufite ibigwi ntagereranywa ugifite byinshi yageza ku Banyarwanda n’igihugu muri rusange’.

Depite Jeanne D’Arc Uwimanimpaye yamamaje Umunyamabanga Mukuru usanzwe Ngarambe François aho yavuze ko ‘ibigwi bye birigaragaza’. Naho Senateri Tito Rutaremara yamamaza Bazivamo Christophe ku mwanya wa Visi Chairman.

Mu kumwamamaza yagize ati “Bazivamo yagaragaje ubupfura no gukunda umurimo, haba mu kazi akora ubu kandi aho yanaduhagarariye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. N’igihe yakoraga muri Guverinoma imirimo ashinzwe yayikoze neza.”

Abakomiseri mu nama nkuru ya FPR, abahagarariye urubyiruko hiyamamaje 22 bagombaga gutorwamo 10 gusa. Abatowe ni Uwanyirigira Clarisse; Rusera Tessy; Ndayishimiye Alain; Kwizera Christelle; Muganza Julian; Igabe Edmond; Rukundo Constantin; Uwamariya Assumpta; Arusha Joel; Tuyishime Adrien.

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe atorerwa kumwungiriza naho Ngarambe François atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru

Perezida Kagame aganira n’Umunyamabanga Mukuru, Ngarambe François; Visi Chairman, Bazivamo Christophe n’abakomiseri barimo Uwacu Julienne na Musoni James

Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko iyi kongere ari umwanya wo gukomeza kugera ku ntego zayo

Yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutora Komite Nyobozi nshya, yizeza ko izakora inshingano zayo uko bikwiye

Perezida Kagame ubwo yatoraga kimwe n’abandi banyamuryango bose

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi aganira na Visi Chairman, Bazivamo Christophe

Amafoto: Village Urugwiro

2017-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Ubwanditsi 09 Jun 2022
Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Ubwanditsi 22 Aug 2018
RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Ubwanditsi 12 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Ghana abatekamutwe bagaragaje yuko Maneko ya Amerika ifite ikibazo
POLITIKI

Muri Ghana abatekamutwe bagaragaje yuko Maneko ya Amerika ifite ikibazo

Ubwanditsi 06 Dec 2016
Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si  Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya
Amakuru

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Ubwanditsi 12 Jul 2022
Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.
Mu Rwanda

Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.

Ubwanditsi 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru