• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Iya 3 Gicurasi 1994: Kambanda yayoboye mitingi kuri Stade ya Kibuye

Iya 3 Gicurasi 1994: Kambanda yayoboye mitingi kuri Stade ya Kibuye

Ubwanditsi 03 May 2018 Mu Rwanda

Ku itariki nk’iyi mu 1994, kuri Stade Gatwaro ku Kibuye habaye inama yo gukomeza gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi iyoborwa na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe.

Uwo muyobozi yari kumwe na Augustin Ndindabahizi wari Minisitiri w’Imari, Eliezel Niyitegeka wari Minisitiri w’isakazamakuru, Donat Murego wari Umunyamabanga Mukuru wa MRND na Edouard Karemera wari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa MRND.

Muri iyo nama, Dr Léonard Hitimana wari umuganga mu Bitaro bya Kibuye yasabye ba minisitiri ubufasha kugira ngo hitabwe ku bana 72 bari barokotse ubwicanyi bwo muri Home Saint Jean.

Nyuma y’inama Dr Hitimana yasubiye mu bitaro asanga ba bana bose uko ari 72 bamaze kwicwa.

Icyo gihe, muri Perefegitura ya Butare, i Kibilizi hishwe abagore bagera kuri 445. Interahamwe z’i Kibirizi zari zarashutse abagore b’abatutsikazi ko zibarinda kuko nta mabwiriza ngo zahawe yo kwica abagore n’abakobwa, babakusanyiriza hamwe mu nzu yahoze ari ibambiro ry’impu.

Hagiye hiyongeraho abagore n’abakobwa batangiriraga mu nzira batari ab’i Kibirizi bashakaga guhungira i Burundi bababwira ko babashyira hamwe n’abandi kugira ngo bashobora kurinda umutekano wabo, bose bicwa ku itariki ya 3 Gicurasi 1994.

Bishwe bateshejwe icyubahiro, bashinyaguriwe kuko basambanyijwe ku ngufu n’Interahamwe igihe cyose zashakiraga, umuntu yavuga ko bari imbohe zisambanywa n’abababoshye (esclaves sexuelles). Mu bari muri iyo nzu, harokotse abakobwa b’abangavu n’abagore bakuze barindwi gusa.

2018-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

Ubwanditsi 01 Aug 2024
Abandi batanu bafunzwe bakekwaho kunyereza mudasobwa zigenewe abanyeshuri

Abandi batanu bafunzwe bakekwaho kunyereza mudasobwa zigenewe abanyeshuri

Ubwanditsi 12 Apr 2017
FDLR : Major Barrack Anan yafatiwe kuri station ya polisi yo muri kampala

FDLR : Major Barrack Anan yafatiwe kuri station ya polisi yo muri kampala

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Ubwanditsi 28 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda
IMIKINO

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro
IMIKINO

Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Ubwanditsi 01 Oct 2018
N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho
ITOHOZA

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

Ubwanditsi 09 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru