• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abarwayi batanu basanganywe Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda uba 75

Abarwayi batanu basanganywe Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda uba 75

Ubwanditsi 01 Apr 2020 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu batanu barwaye Coronavirus, bikaba byatumye umubare w’abarwaye mu Rwanda ugera kuri 75.

Itangazo rya Minisante rigaragaza ko abasanganywe ubwandu biganjemo abavuye hanze y’u Rwanda bageze mu gihugu bagahita bashyirwa mu kato.

  • Abantu bane baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato
  • Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko “Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Minisante yasabye ubufatanye bwa buri muturarwanda mu gukumira iki cyorezo. Abantu bose bageze mu Rwanda bazashyirwa mu kato k’iminsi 14 guhera igihe bahagereye

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni Umuhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda.

COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose ku wa 11 Werurwe 2020. Kuva mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura ni 837 021, abagera ku 41 245 bahitanywe na cyo mu gihe 176 040 bagikize.

Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kwitwararika, ndetse ingamba zashyizweho zikomeje kubahirizwa zirimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze bifunzwe, ingendo zihuza imijyi n’uturere byahagaritswe n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

 

2020-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese

Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese

Ubwanditsi 25 May 2017
Urusasu  ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila

Urusasu ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila

Ubwanditsi 20 Dec 2016
Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 04 Mar 2024
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal

Ubwanditsi 10 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara
IMIKINO

Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara

Ubwanditsi 21 May 2018
Amafoto yihariye y’abakobwa ba mbere binjiye muri Miss Rwanda 2018
SHOWBIZ

Amafoto yihariye y’abakobwa ba mbere binjiye muri Miss Rwanda 2018

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Intsinzi 20 mu mikino 23, kwitsinda inshuro 2 bimwe mu byaranze igice cy’ibanze cya shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Intsinzi 20 mu mikino 23, kwitsinda inshuro 2 bimwe mu byaranze igice cy’ibanze cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 09 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru