• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen.Afurika Jean Michel wa RUD URUNANA, uherutse kurasirwa muri RD-Congo yari afite imiturirwa muri Uganda ahitwa Nakulabye ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadorari

Gen.Afurika Jean Michel wa RUD URUNANA, uherutse kurasirwa muri RD-Congo yari afite imiturirwa muri Uganda ahitwa Nakulabye ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadorari

Editorial 13 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu bucukumbuzi bwakozwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Rwandatribune.com , Iminembwe iwacu, Gatoyi actualites, binzainfo ndetse na Raporo yo kuwa 18 Ukuboza 2018,y’ Itsinda ry’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. bwagaragaje ko kimwe n’abandi bayobozi bose b’imitwe  y’inyeshyamba ikorera mu mashyamba ya Congo iterwa inkunga n’igihugu cya Uganda bigwijeho amafaranga menshi, n’indi mitungo ava mu busahuzi bw’umutungo kamere w’iki gihugu igashorwa mu bucuruzi no munyubako z’akaraboneka mu gihugu cya Uganda.

Gen. Afrika washinze RUD URUNANA , yishwe kuwa 9 Ugushyingo 2019 mu gitero ingabo zidasanzwe  za Congo (FARDC) zagabye hagati y’agace ka Binza na Makola muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, uyu mutwe wa RUD URUNANA  washinzemo ibirindiro.

Gen.Musabyimana Juvenal uzwi nka Gen.Afurika Jean Michel,ni umunyarwanda uvuka mu Karere Nyabihu, inyeshyamba  yari ayoboye  ziba ahitwa Binza na Kirama ho muri Kivu y’Amajyaruguru zambuye abaturage ubutaka bwa Hegitari 600,zikuramo akayabo k’ibihumbi 12000$ bya buri kwezi zicucura mu baturage, Gen.Afurika  yari afite imashini zihinga 20 zifite agaciro k’ibihumbi 100$, yari afite kandi imiturirwa muri Uganda ahitwa Nakulabye ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadorari,hakiyongeraho amakamyo 12 akururanwa akorera mu mijyi ya Butembo na Goma.

Liyetona Jenerali Iyamuremye Gaston uzwi ku mazina ya Byiringiro Victor Perezida w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR,binyuze ku mutwe udasanzwe uzwi ku mazina ya CRAP yinjiza ibihumbi 8.000$ bya buri kwezi,izi nyeshyamba zitamenyaho arengera,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,gutwika amakara no guhinga urumogi byinjiza 9000$ bya buri kwezi,uyu Gen.Byiringiro akaba afite amazu y’imiturirwa mu mujyi wa Brazavile afite agaciro ka 20.000$,ku cyambu cya point Noir ahafite amato y’ubucuruzi atandatu,mu gihugu cy’uBubiligi ahafite inzu yo guturamo ifite agaciro ka 80.000$ byose bikaba bicungwa n’abana be n’umugore bibera muri Congo Brazaville.

Liyetona Jenerali Iyamuremye Gaston

Umunyekongo Coloneri Tawimbi Richard niwe washinze  Gumino, w’Abanyamulenge azwiho kuba inkoramutima ya Gen. Kayumba Nyamwasa, aherutse gutabwa muri yombi i Kinshasa kubera gukorana n’imitwe y’iterabwoba ya P5. ariko mu minsi ishize yaje kurekurwa, Tawimbi Richard yashyizwe mu majwi n’impuguke z’akanama ka Loni gashinzwe umutekano kubera ubusahuzi bw’inka n’amabuye y’agaciro byohererezwa mu gihugu cy’uBurundi  na Uganda bituma aza mubakuru b’inyeshyamba zifite amafaranga menshi kuko imitungo ye ibarirwa mu ibihumbi 600$.

Coloneri Tawimbi Richard

Jenerali Yakutumba ukuriye Mai mai Yakutumba agenzura ibice bya Fizi, Minembwe, Kirembwe na Isange hose ni muri Kivu y’amajyepfo, aho akura 1200$ ya buri kwezi akura mu misoro y’abaturage 300$ biva mu mbaho n’andi akura mu gushimuta abantu, yibitseho 780.000$ ubaze imitungo ye afite muri Congo Kinshasa na Tanzaniya.

Gen.Yakutumba

Jenerali Kakule Silikuli La Fontaine umutwe we witwa Mai mai La fontaine, agenzura ibice bya Lusamambo, ibice bya Rubelo, aho asarura mu baturage 2500$ biva kuri za bariyeri yashyizeho, akaka imisoro, 3000$ biva mu mabuye y’agaciro uy’umuherwe akaba afite umuturirwa muri Afurika y’epfo, mu mujyi wa Cape town, ufite agaciro ka Miliyoni y’amadorari dore ko umuryango we ari naho wibera nawe akanyuzamo akajya muri cyo gihugu kurya ubuzima ubundi yagaruka akabiyogoza mu baturage.

Jenerali Kakule Silikuli La Fontaine

Col.Shimirayi Mwisha Guidon wa Mai mai NDC –NDUMA, afite igice kinini agenzura muri Kivu y’amajyepfo ndeste n’amajyaruguru, amafaranga akura mu busahuzi bw’abaturage, gucukuza amabuye y’agaciro, afite akayabo ka Miliyoni enye z’amadolari ku makonti yo muri Afurika y’epfo, akaba yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko rukuru rwa Gisilikare muri Congo Kinshasa.

Col.Shimirayi Mwisha Guidon

Gen.Habimana Hamada, umukuru w’inyeshyamba za CNRD zitwa FLN, ufite ibirindiro ahitwa Kirembwe ho muri Kivu y’amajyepfo, imitungo ye ayivana mu gucukura amabuyey’agaciro, gushimuta abaturage no gusatuza imbaho afite amazu y’imiturirwa mu murwa mukuru Kampala mu gihugu cya Uganda icungwa na Muramu we ifite agaciro ka Miliyoni 8 z’amadorari. Afite n’amazu mu Rwanda yubakiye umuryango we dore ko avuka mu Biryogo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, akaba ari n’umuyisilamu.

Gen.Major Habimana Hamada

Iyo ugenzuye izi nyeshyamba z’Abanyarwanda, usanga nta ntego zirwanira uretse gushukwa no kugirwa ingwate n’ aba bakuru b’izi nyeshyamba bakomeza kuziyobya  mu buryo bw’ibitekerezo ndetse n’iturufu  y’amoko bijyana n’amasengesho y’ubupfumu byose biziha indoto yo kwigarurira igihugu cy’u Rwanda ,byose bikorwa ku nyungu z’Abayobozi bazo kugira ngo babone amaboko ubundi bagasahura Congo Kinshasa n’abaturage bayo.

2019-11-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame ari i Brazzaville mu Nama ya Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo

Perezida Kagame ari i Brazzaville mu Nama ya Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo

Editorial 29 Apr 2018
Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Editorial 29 Mar 2020
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Editorial 09 Aug 2018
Umukino Nkurunziza na Museveni barimo wo kuvanga u Rwanda mu bibazo byabo uzabageza he?

Umukino Nkurunziza na Museveni barimo wo kuvanga u Rwanda mu bibazo byabo uzabageza he?

Editorial 07 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru