• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Mu gihe manda y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) igeze ku mugongo, inzego zitandukanye zikomeje kunenga imyitwarire ya Liberat Mfumukeko umaze imyaka itanu ayobora uwo Muryango asa naho asize mu cyobo kuko we yireberaga inyungu z’u Burundi kurusha iz’Umuryango. Tubibutse ko yasahuraga uyu Muryango kandi igihugu yari ahagarariye gihora mu birarane bihoraho.

Mfumukeko mbere yuko aba Umunyamabanga Mukuru tariki ya 2 Werurwe 2016 agatangira akazi tariki ya 26 Mata 2021, yabanje kuba Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe umutungo. Ikigaragara nuko agendera ku mategeko y’u Burundi kurusha amategeko agenga Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC. Usibye kutitabira umuhango wo Kwibuka, Mfumukeko azwiho gusesagura umutungo kandi igihugu cye kiri mu birarane ntagire nicyo akora.

Mfumukeko yatangiye akazi mu gihe ishyaka ryari ryamwohereje CNDD FDD ryasohoraga amatangazo umunsi ku munsi ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi agashyirwaho n’umukono na Perezida waryo wicyo gihe ariwe Nyabenda Pascal. Pascal Nyabenda yarateruye avugako Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibyahimbwe n’Umuryango Mpuzamahanga kugirango bakureho guverinoma y’abahutu yayoboraga u Rwanda. Mfumukeko yaracecetse igihe cyose ariko Nyabenda yacecetse ubwo Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu kurwanya Jenoside Adama Dieng yamaganiye kure amatangazo ye ahakana Jenoside.

Mfumukeko, u Burundi bugitanga kandidatire ye, havuzwe ikibazo cy’ubushobozi bwo kuba yabasha kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC, urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango, ariko mu mwaka umwe yahise agaragaza inyota yo kurya amafaranga y’umuryango; abenshi babiteramo urwenya ngo reka ayarye nuko igihugu cye kitajya kiyatanga, dore ko u Burundi bufite ibirarane binini by’umusanzu buri gihugu gitanga. Mu mwaka wa 2009 ni u Rwanda rwishyuriye umusanzu u Burundi.

Umwaka ushize havuzwe ibidasanzwe mu kunyereza umutungo bikorwa n’Ubunyamabanga bwa EAC bukuriwe na Mfumukeko. Ibikoresho bisaga igihumbi byaguzwe akayabo gasaga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana inani y’amadorali byaburiwe irengero. Nyuma yibyo miliyoni irenga y’amadorali avuga ko yakoreshejwe adafite impapuro zibisobanura. Mu myaka ine Mfumukeko amaze yangiza umutungo w’Ubunyamabanga bwa EAC, nibwo bwambere inteko y’Umuryango wa EAC izwi nka EALA basabye ko hakorwa igenzura ryaho ayo mafaranga yagiye.

Mu bikoresho byaburiwe irengero harimo imodoka esheshatu, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 ingengo y’imari yari iteganyijwe ni miliyoni 106,5$ ariko kuko u Burundi budatanga umusanzu habonetse miliyoni 71 z’amadorali. Muri ayo mafaranga, miliyoni 30 ntizagaragazwa uko zakoreshejwe. Mfumukeko bigaragara ko akorera ishyaka rya CNDD FDD kurusha gukorera Umuryango, ntabwo agaragaza umusaruro n’ubushobozi nk’umuntu ushinzwe guhuza ibikorwa bya EAC. Kuba yaraje yoherejwe na CNDD FDD, igihe bari mu bibazo mu gihugu cyabo cy’u Burundi, kandi intego ya CNDD FDD kwari ukugaragaza ko ibibazo biva hanze kurusha imbere, Mfumukeko yagendeye muri uwo murongo yibagirwa inshingano ze.

Inama y’Abakuru b’ibihugu bagize uyu muryango iteganyijwe tariki ya 26 Mata 2016, aho Mfumukeko azasimburwa. Usibye kunyereza umutungo, Mfumukeko azwiho kuvuga nabi, kutamenya ibya dipolomasi, kutumva abantu ndetse no guhuzagurika.

Umwe mu badepite ba EALA witwa Abdikadir Aden, yagize ati “ Ntabwo yigeze aba umuyobozi mwiza, mu gihe yari Umunyamabanga wuyu Muryango, nibwo wagize ibibazo by’uruhuri. Ubuyobozi bwe buzahora bwibukwa nk’ikiza cyagwiriye uyu Muryango”

Abandi badepite batandukanye ba EALA bamushinja gusubiza inyuma ibyagezweho nuyu Muryango. Bagize bati
“Inshingano z’Umunyamabanga Mukuru ni ukureberera inzego zose zigize uyu muryango, akaba ariwe ushinzwe gushakisha abaterankunga n’ingengo y’imari yuyu muryango, ariko ntabwo yabikoraga. Ibi byavuzwe n’umudepite witwa Denis Namara. Yongeyeho ko nta n’ingengo y’imari yuyu Muryango y’umwaka utaha.

Mu gihe Mfumukeko anyereza umutungo wuyu Muryango, igihugu cye cy’u Burundi kirimo ibirarane bingana na Miliyoni 12$. Namara yakomeje agira ati “ Yananiwe inshingano ze zo kwishyuza u Burundi na Sudani y’Amajyepfo ibirarane bafitiye uyu Muryango. Ndahamya ko atigeze agera muri iki gihugu cya Sudani ngo asabe abayobozi biki gihugu kwishyura ibirarane.

Abandi badepite basabye abakuru b’ibihugu ko bajya bareba ubushobozi bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango, kuko habonetse undi nka Mfumukeko, Umuryango wasenyuka burundu.

2021-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Ubwanditsi 23 Oct 2024
Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Ubwanditsi 21 Oct 2019
Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika

Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Ubwanditsi 20 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diane Rwigara  yaretse NEC ko afite ‘ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ‘ ngo  akaba yifuza kuyobora u Rwanda
Mu Rwanda

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ‘ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ‘ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jun 2017
FIFA yahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 z’amanyarwanda umunyakameruni Philipe Artur Banen
Amakuru

FIFA yahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 z’amanyarwanda umunyakameruni Philipe Artur Banen

Ubwanditsi 30 Mar 2021
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns FC 0-0
IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns FC 0-0

Ubwanditsi 07 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru