• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Mu gihe manda y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) igeze ku mugongo, inzego zitandukanye zikomeje kunenga imyitwarire ya Liberat Mfumukeko umaze imyaka itanu ayobora uwo Muryango asa naho asize mu cyobo kuko we yireberaga inyungu z’u Burundi kurusha iz’Umuryango. Tubibutse ko yasahuraga uyu Muryango kandi igihugu yari ahagarariye gihora mu birarane bihoraho.

Mfumukeko mbere yuko aba Umunyamabanga Mukuru tariki ya 2 Werurwe 2016 agatangira akazi tariki ya 26 Mata 2021, yabanje kuba Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe umutungo. Ikigaragara nuko agendera ku mategeko y’u Burundi kurusha amategeko agenga Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC. Usibye kutitabira umuhango wo Kwibuka, Mfumukeko azwiho gusesagura umutungo kandi igihugu cye kiri mu birarane ntagire nicyo akora.

Mfumukeko yatangiye akazi mu gihe ishyaka ryari ryamwohereje CNDD FDD ryasohoraga amatangazo umunsi ku munsi ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi agashyirwaho n’umukono na Perezida waryo wicyo gihe ariwe Nyabenda Pascal. Pascal Nyabenda yarateruye avugako Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibyahimbwe n’Umuryango Mpuzamahanga kugirango bakureho guverinoma y’abahutu yayoboraga u Rwanda. Mfumukeko yaracecetse igihe cyose ariko Nyabenda yacecetse ubwo Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu kurwanya Jenoside Adama Dieng yamaganiye kure amatangazo ye ahakana Jenoside.

Mfumukeko, u Burundi bugitanga kandidatire ye, havuzwe ikibazo cy’ubushobozi bwo kuba yabasha kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC, urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango, ariko mu mwaka umwe yahise agaragaza inyota yo kurya amafaranga y’umuryango; abenshi babiteramo urwenya ngo reka ayarye nuko igihugu cye kitajya kiyatanga, dore ko u Burundi bufite ibirarane binini by’umusanzu buri gihugu gitanga. Mu mwaka wa 2009 ni u Rwanda rwishyuriye umusanzu u Burundi.

Umwaka ushize havuzwe ibidasanzwe mu kunyereza umutungo bikorwa n’Ubunyamabanga bwa EAC bukuriwe na Mfumukeko. Ibikoresho bisaga igihumbi byaguzwe akayabo gasaga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana inani y’amadorali byaburiwe irengero. Nyuma yibyo miliyoni irenga y’amadorali avuga ko yakoreshejwe adafite impapuro zibisobanura. Mu myaka ine Mfumukeko amaze yangiza umutungo w’Ubunyamabanga bwa EAC, nibwo bwambere inteko y’Umuryango wa EAC izwi nka EALA basabye ko hakorwa igenzura ryaho ayo mafaranga yagiye.

Mu bikoresho byaburiwe irengero harimo imodoka esheshatu, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 ingengo y’imari yari iteganyijwe ni miliyoni 106,5$ ariko kuko u Burundi budatanga umusanzu habonetse miliyoni 71 z’amadorali. Muri ayo mafaranga, miliyoni 30 ntizagaragazwa uko zakoreshejwe. Mfumukeko bigaragara ko akorera ishyaka rya CNDD FDD kurusha gukorera Umuryango, ntabwo agaragaza umusaruro n’ubushobozi nk’umuntu ushinzwe guhuza ibikorwa bya EAC. Kuba yaraje yoherejwe na CNDD FDD, igihe bari mu bibazo mu gihugu cyabo cy’u Burundi, kandi intego ya CNDD FDD kwari ukugaragaza ko ibibazo biva hanze kurusha imbere, Mfumukeko yagendeye muri uwo murongo yibagirwa inshingano ze.

Inama y’Abakuru b’ibihugu bagize uyu muryango iteganyijwe tariki ya 26 Mata 2016, aho Mfumukeko azasimburwa. Usibye kunyereza umutungo, Mfumukeko azwiho kuvuga nabi, kutamenya ibya dipolomasi, kutumva abantu ndetse no guhuzagurika.

Umwe mu badepite ba EALA witwa Abdikadir Aden, yagize ati “ Ntabwo yigeze aba umuyobozi mwiza, mu gihe yari Umunyamabanga wuyu Muryango, nibwo wagize ibibazo by’uruhuri. Ubuyobozi bwe buzahora bwibukwa nk’ikiza cyagwiriye uyu Muryango”

Abandi badepite batandukanye ba EALA bamushinja gusubiza inyuma ibyagezweho nuyu Muryango. Bagize bati
“Inshingano z’Umunyamabanga Mukuru ni ukureberera inzego zose zigize uyu muryango, akaba ariwe ushinzwe gushakisha abaterankunga n’ingengo y’imari yuyu muryango, ariko ntabwo yabikoraga. Ibi byavuzwe n’umudepite witwa Denis Namara. Yongeyeho ko nta n’ingengo y’imari yuyu Muryango y’umwaka utaha.

Mu gihe Mfumukeko anyereza umutungo wuyu Muryango, igihugu cye cy’u Burundi kirimo ibirarane bingana na Miliyoni 12$. Namara yakomeje agira ati “ Yananiwe inshingano ze zo kwishyuza u Burundi na Sudani y’Amajyepfo ibirarane bafitiye uyu Muryango. Ndahamya ko atigeze agera muri iki gihugu cya Sudani ngo asabe abayobozi biki gihugu kwishyura ibirarane.

Abandi badepite basabye abakuru b’ibihugu ko bajya bareba ubushobozi bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango, kuko habonetse undi nka Mfumukeko, Umuryango wasenyuka burundu.

2021-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique

Ubwanditsi 26 Oct 2016
Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Ubwanditsi 26 May 2023
Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Ubwanditsi 18 Feb 2023
Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Ubwanditsi 29 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Trump yabujije ushinzwe ububanyi n’amahanga kujya muri Korea ya Ruguru
POLITIKI

Trump yabujije ushinzwe ububanyi n’amahanga kujya muri Korea ya Ruguru

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Abarundi bandikiye Perezida Kagame bamusaba gukoresha ububasha afite Itegeko Nshinga ryabo ntirihindurwe
POLITIKI

Abarundi bandikiye Perezida Kagame bamusaba gukoresha ububasha afite Itegeko Nshinga ryabo ntirihindurwe

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Bitunguranye Meddy yajyanywe mu bitaro igitaraganya bisubika igitaramo cye i Toronto
IMIKINO

Bitunguranye Meddy yajyanywe mu bitaro igitaraganya bisubika igitaramo cye i Toronto

Ubwanditsi 08 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru