• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique

Ubwanditsi 26 Oct 2016 Amakuru

Abanyarwanda bafite imvugo igira iti “Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda”. Iyi mvugo isa kuri bamwe ndetse benshi cyane cyane urubyiruko nkaho idasobanutse cyangwa yataye agaciro. Iyi mvugo ifite ireme rikomeye nuko abagombye kuyisobanura ndetse n’iyindi migani bisaziye cyangwa bahugiye mu bindi.

Ariko reka mbibabwire!

Nibyo koko hari imvugo nyinshi n’imigani yataye agaciro, itakigana akariho ahubwo y’impitagihe, urugero:

Ababiri bishe umwe! Oya, gira uti “Ababiri bakize umwe”.

Impamba itazakugeza I Kigali uyirira ku Ruyenzi! Oya, Umunyagisaka ajya I Kigali ntiyaba akinyuze ku Ruyenzi, wenda yayirira I Nyagasambu.

Inda ibyara mweru na muhima! Oya, si uko uvugwa ahubwo ugira uti “Inda ibyara mwiru na muhima”.

Reka tugaruke ku Mana y’I Rwanda.

Ese koko Imana y’I Rwanda ibaho? Yego. Irara he se? Reka mpakubwire. Cyera abanyarwanda ntibari bazi ko hari ayandi mahanga, ayandi moko, abandi bantu, izindi ndimi; icyo batazi cyose bakitaga amahano, akaga, ikimanuka, amarozi, akateye, imizimu n’ibindi. Ababaga batuye hagati y’imisozi, mu mibande no mu bisiza nko mu Rwubika rwa Tongati n’inyuma ya Nzaratsi bati “Ni igihu cya Nyantango” n’ibindi.

Imana ikaruta imandwa ikaruta n’imanzi, abantu bakayambaza byakomeye igatabara, bakira bati “Ntiyari ihari, yari yiriwe ahandi tutayibona none iratashye iwacu I Rwanda natwe turishimye, kuko ibibazo byabaga bikomeye byabonye ibisubizo.

Aho abanyarwanda baboneye abazungu cyangwa se abafite uruhu rwera n’abandi bantu bafite uruhu rwirabura ariko batabyina nkabo, batazi umwirongi, batazi ikembe, inanga, iningiri, amahamba, ibyivugo ndetse n’ururimi bakumva si urwabo bakabita abanyamahanga, hari nabo bitaga Ibimanuka.

Amadini

Amadini aho agereye mu Rwanda rwagutse, yazanye ubundi buryo bwo kuraguza, guterekera, kubandwa ariko wareba neza ugasanga nta mana yindi bazanye kuko abenshi ntayo bari bazi, ntaniyo bari bafite ndetse ntaniyo bemeraga, n’imiti ni uko.

Imiti

Abanyamahanga bazanye imiti yabo, baca iya gakondo nubwo ikigeragezwa hamwe na hamwe. Aho abazungu batinjiye cyane mu mitekerereze nko mu Buhindi, muri Aziya nagiyeyo ndetse rwose nkorerayo ubushakashatsi kuko nasanze bamwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda, abacuruzi, abakungu ndetse n’abagerageza kwigira no kurwana ku magara yabo; iyo byanze birukira I Nairobi, Afurika y’epfo no mu Buhindi kugira ngo barebe ko bakiza amagara yabo cyangwa ababo noneho bakajya gushakirayo ya mana y’I Rwanda.

Wari uzi ahitwa HYDERABAD, India cyangwa mu Buhindi? Aha nagezeyo nsanga hari ibitaro bikomeye byiza cyane kandi bidahenze ndetse bifite abaganga n’imiti bidahenze. Ibitaro byitwa YASHODA Hospital, bimaze kuvura abanyarwanda benshi kandi utamenya igihe bagendeye n’igihe bagarukiye.

Aha Yashoda Hospital, nagiyeyo nganira n’abantu benshi bahaza bahakiriye n’abanyeshuli benshi biga mu Buhindi bakaba barandahiye bambwira n’abanyarwanda bahaza kuhivuriza, ibikomerezwa, abaciriritse upfa kubona ikihakugeza ukaba uhuye n’icyo abo basore n’inkumi bise igitangaza n’imana y’I Rwanda mu buhindi.

Aha ntabwo nifuje kubaha amazina y’abo bantu bahaboneye umugisha, amahirwe ndetse ubuzima bwabo n’amagara yabo akagaruka nabo bakifatira indege bakigarukira I Rwanda ariko uwashaka azambaze nzamurangira ngendeye kubyo nabonye jyewe ubwanjye, ari n’ibyo nabwiwe n’abanyeshuli bahize b’inkwakuzi cyane kandi bazi kubana, nzanababwira ingero z’abahivurije bari bagiye basezeye, bihebye bakagaruka bakize ndetse n’abirataga bagakomeza kwirata ko bahuye n’Imana y’I Rwanda, cyakora ntimuzandondoze nka ya ndirimbo iti “Oya wimbaza mama . . . “

Ahasigaye ni ahanyu basomyi naho Jyewe nk’umwana w’umutambyi nzabasengera k’Uwiteka, uzanshaka azambaze.

-4484.jpg

Prof. MALONGA Pacifique
Umwana w’Umutambyi ukubutse Hyderabad, India.

2016-10-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Ubwanditsi 02 Nov 2024
Perezida wa FIFA Giani Infantino aritabira inama ya Komite Nyobozi ya CAF ibera i Kigali ikayoborwa na DR Patrice Motsepe.

Perezida wa FIFA Giani Infantino aritabira inama ya Komite Nyobozi ya CAF ibera i Kigali ikayoborwa na DR Patrice Motsepe.

Ubwanditsi 14 May 2021
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

RUSHYASHYA 19 Feb 2026
Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Ubwanditsi 18 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi
Mu Rwanda

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Ubwanditsi 28 Feb 2017
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Ubwanditsi 29 Apr 2017
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane
Amakuru

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru