• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Ubwanditsi 16 Feb 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu rukererera rwo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023 nibwo kabuhariwe Chris Froome ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ukina umukino w’igare ku Isi yageze mu Rwanda.

Froome ari kumwe na Israel Premier Tech nk’ikipe ye bageze nu Rwanda aho baje kwitabira isiganwa rya Tour du Rwanda 2023.

Chris Froome aje kwitabira iri siganwa ribura  iminsi mike ngo rya Tour du Rwanda ikinwe ku ncuro yaryo ya 15 ibaye mpuzamahanga ndetse rigeze no ku rwego rwo kwitabirwa n’amakipe akina imikino yo ku rwego rw’isi.

Christopher Clive Froome w’imyaka 37 y’amavuko, yavukiye mu gihugu cya Kenya tariki ya 20 Gicurasi 1985, uyu mugabo kandi unafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza yatwaye Tour de France enye mu bihe bitandukanye.

Amateka agaragaza ko  uyu mugabo yatwaye Tour de France mu mwaka wa 2013, 2015, 2016 na 2017.

Mu bindi bihembo bikomeye yatwaye harimo isiganwa rya  Giro d’Italia 2018,La Vuelta a España incuro ebyiri 2011 na 2017. Uyu kandi yanatwaye andi masiganwa mu duce dutandukanye ubwo yakinaga ari mpuzamahanga.

Chris watwaye imidali ibiri y’Ifeza muri shampiyona y’isi ya 2012 na 2016 n’undi w’Umuringa muri 2017 yageze i Kigali yitegura Tour du Rwanda izatangira kuya 19 kugeza kuya 26 Gashyantare 2023.

Froome ari kumwe na Israel Premier Tech babaye ikipe ya 6 igeze mu Rwanda uhereye kuri uyu wa gatatu, kuko andi makipe yaje ni TotalEnergies,  Bike Aid, Soudal Quick Step, Bolton Equities Black Spoke Pro Cycling na Terengganu Polygon Cycling Team.

Aya makipe kandi arasanga ikipe ya Tartu 24 yo yabaye iya mbere kugera mu Rwanda kuko yahageze mu cyumweru gishize ndetse ikaba yarahitse inatangira imyitozo.

2023-02-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Parapara no gupapira byambuye umugati Kanyankore na Nshimiyimana Eric

Parapara no gupapira byambuye umugati Kanyankore na Nshimiyimana Eric

Ubwanditsi 23 Aug 2016
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Ubwanditsi 22 Jul 2021
Leta ya Kongo yohereje mu Rwanda abayobozi bakuru ba FLN baherutse gufatirwa mu bikorwa bya gisirikari bya FARDC harimo na Col Irombe

Leta ya Kongo yohereje mu Rwanda abayobozi bakuru ba FLN baherutse gufatirwa mu bikorwa bya gisirikari bya FARDC harimo na Col Irombe

Ubwanditsi 09 Jan 2021
AS Kigali yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yasinyishije abakinnyi babiri bashya, Musanze FC yatandukanye n’abakinnyi batatu

AS Kigali yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yasinyishije abakinnyi babiri bashya, Musanze FC yatandukanye n’abakinnyi batatu

Ubwanditsi 24 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kisoro:  Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi
INKURU NYAMUKURU

Kisoro: Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi

Ubwanditsi 09 Feb 2019
FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI
Amakuru

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Ubwanditsi 24 Jan 2025
U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

Ubwanditsi 07 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru