• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize agize imvune, Ruboneka Bosco ukinira APR FC yatangiye imyitozo

Nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize agize imvune, Ruboneka Bosco ukinira APR FC yatangiye imyitozo

Ubwanditsi 27 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’ingabo z’igihugu Ruboneka Bosco yatagiye imyitozo nyuma y’ibyumweru bitatu atagaragara mu kibuga kubera imvune yagiriye mu mukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya APR FC na AS Maniema Union.

Nyuma yo kugirira imvune muri uwo mukino Ruboneka uyu mukinnyi yacishijwe mu cyuma basanga yaragize ikibazo mu kagombambari ahabwa ibyumweru bitatu adakina, ibi kandi byanatumye ataragaragara mu mikino ibiri ikipe ya APR FC yakinnye na Mogadishu City Club yo muri Somalia wo mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Internet rwa APR FC, uyu mukinnyi yatangiranye n’abandi imyitozo bitegura umukino wa kabiri w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League ugomba kuba tariki 16 Ukwakira iyi kipe igomba guhura na Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.

Usibye Ruboneka Bosco watangiye imyitozo nyuma y’igihe yaravunitse, iyi kipe kandi ikaba yagaruye mu myitozo Kwitonda Alain uzwi nka Baka wavuye muri Bugesera FC, ni mugihe ariko rutahizamu wayo Byiringiro Lague we atari yatangira imyitozo kubera imvune yagiriye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga ari gukina umwaka wa kabiri mu ikipe ya APR FC yagezemo avuye mu ikipe ya AS Muhanga, muri iyo myaka ibiri Ruboneka Bosco akaba yaratwaranye n’ikipe y’ingabo z’igihugu igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize idatsinzwe.

2021-09-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mushikiwabo yateye utwatsi ibyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora

Mushikiwabo yateye utwatsi ibyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora

Ubwanditsi 31 May 2017
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa

Ubwanditsi 28 Nov 2023
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Ubwanditsi 05 Feb 2024
Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024.

Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024.

Ubwanditsi 03 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 29 Jan 2016
Alain Jupé, Arasabwa Kwisobanura ku bihumbi n’ibihumbi by’abapfuye muri genocide mu Rwanda
ITOHOZA

Alain Jupé, Arasabwa Kwisobanura ku bihumbi n’ibihumbi by’abapfuye muri genocide mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye  paradizo
POLITIKI

Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

Ubwanditsi 14 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru