• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Ubwanditsi 21 Nov 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, ITOHOZA, Mu Mahanga

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu, harimo n’Umurwa Mukuru, Kampala.

Amateka koko burya ahora yisubiramo, Tariki ya 01 Ukwakira 1990, ubwo FPR-Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, Leta ya Yuvenali Habyarimana yakoze ikinamico, irara irasa urufaya rw’amasasu mu Mujyi wa Kigali, ibeshya ngo “inyenzi” zawugezemo. Byahe byo kajya se ko icyari kigamijwe ari uguhohotera abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, ngo ni iby’ibyitso by’inkotanyi. Icyo gihe ibihumbi by’Abatutsi byarunzwe mu magereza, abandi baricwa bazira gusa ko ari Abatutsi.

Ibi birasa neza n’ibirimo kubera mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, aho abaturage b’Abayisiramu n’abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri K. Museveni, barimo kwicwa, abandi bagafungwa bashinjwa uruhare mu gutega ibisasu bimaze iminsi biturikira ahantu hanyuranye, harimo n’Umurwa Mukuru Kampala.

Imibare itangwa n’itangazamakuru ndetse n’imiryango itari iya Leta, irerekana ko ababarirwa mu icumi bamaze kwicwa barashwe, abandi amagana bakaba bari mu magereza hirya no hino muri Uganda, kandi umubare munini ukaba ari uw’abasengera mu idini ya Islam.

Mu kiganiro-mpaka cyatambutse kuri Televiziyo NBS muri izi mpera z’icyumweru. Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen. Jim MUHWEZI ntiyashoboye gusobanura impamvu abakekwaho ibyaha bicwa batagejejwe imbere y’ubutabera, ndetse arya iminwa ubwo yari abajijwe umubare nyawo w’abishwe n’abatawe muri yombi. Abari muri icyo kiganiro-mpaka, nka Meya w’Umujyi wa Kampala, Erias LUKWAGO, yatangajwe no kumva Minisitiri wUmutekano avuga ko nta makuru afite ku bishwe n’abafunze, agasanga ubutegetsi buri mu ikinamico yo kwikiza abo budashaka.

Ibisasu byatezwe muri Uganda kuva mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka, byitiriwe umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Haribazwa impamvu Ubutegetsi bwa Perezida Museveni butwerera ibyo bitero ADF, kandi umutwe w’iterabwoba wa”Islam State” wariyemereye ko ariwo utega ibyo bisasu.

Abasesenguzi baravuga ko Islamic State yibeshyera ko ariyo iri inyuma y’ibi korwa, ikaba ibiziranyeho n’inzego z’umutekano za Uganda kugirango ubutegetsi bushobore kugera ku mugambi wabwo. Basanga ibisasu bihitana inzirakarengane bitegwa na Leta ya Uganda ubwayo, kugirango ibone urwitwazo rwo kohereza abasirikari muri Kongo ivuga ko ikurikiranye yo ADF.

Uyu mugambi kandi ngo waba ugamije kwikiza abatavuga rumwe na Perezida Museveni, dore abicwa n’abafungwa hafi ya bose ari abo mu mashyaka ya opozisiyo.

Kugeza ubu Perezida Museveni yirinze kugeza ijambo ku baturage ribahumuriza,rinasobanura imiterere y’ikibazo, ahitamo gukoresha urubuga rwa “twitter” kandi azi neza ko abaturage be bose atari ko bafite interineti.

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka muri Uganda, abayoboke 54 ba Bobi Wine wari uhanganye na Yoweri Museveni, barishwe, abandi benshi cyane barakomeretswa, ndetse umubare munini urafungwa. Abafunzwe baje kurekurwa batanaburanye, ibi nabyo Minisitiri Muhwezi akaba atarashoboye kubisobanura muri icyo kiganiro-mpaka cya NBS.

Abantu banyuranye kandi benshi bakomeje gusaba ko muri Uganda hajyaho komisiyo yo kugaragaza ukuri ku bugizi bwa nabi ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwakomeje gukorera abaturage, uko kuri kukaba ariko kubakirwaho ubwiyunge bw’abanya Uganda, nk’uko byagenze muri Afrika y’Epfo ubwo ingoma ya bagashakabuhake yari imaze gutsindwa.

Ubutegetsi bwa Perezida Museveni rero burakomerewe niba abaturage bageze aho babugereranya n’ubwa ba gashakabuhake.

2021-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda

Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ubwanditsi 11 Jun 2025
Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be

Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be

Ubwanditsi 04 Feb 2019
RDC: Ubwumvikane buke muri Lamuka nyuma y’amagambo ya Moïse Katumbi

RDC: Ubwumvikane buke muri Lamuka nyuma y’amagambo ya Moïse Katumbi

Ubwanditsi 27 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!
Amakuru

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Ubwanditsi 29 Dec 2023
Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreraga muri Etiyopiya
Mu Mahanga

Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreraga muri Etiyopiya

Ubwanditsi 19 Jun 2016
Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti
Amakuru

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Ubwanditsi 23 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru