• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»René Mugenzi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa

René Mugenzi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa

Ubwanditsi 24 Oct 2020 INKURU NYAMUKURU

Kuva mu mwaka wa 2000, Rene Mugenzi na Ally Yussuf bakiriye imivumo myinshi iturutse ku bantu bashakaga ibyangombwa byo gutura mu gihugu cy’Ubwongereza kubera kubarya amafaranga menshi. Ibi babikoreye cyane cyane abana b’abakobwa aho abagerageje kubishyuza bavugaga ko ari intasi za Leta y’u Rwanda zishaka Kubica. Rene Mugenzi, Jonathan Musonera na Ally Yussuf Mugenzi, bazwiho ubwambuzi bushingiye gushukana, kugeza naho bamwe mu mpunzi bafashije iyo bahinduye umwirondoro babaka amafaranga babatera ubwoba ko bazabarega mu biro by’abinjira n’abasohoka. Ubu abenshi barashima Imana ko Rene Mugenzi yakatiwe imyaka ibiri kubera kwiba amaturo.
Mugenzi w’imyaka 44 yashinjwe ko yagiye kuri konti za Cathédrale ya Mutagatifu Batisita yarangiza agakuraho ayo mafaranga akayohereza kuri konti ye nyuma akayashora mu bikorwa by’imikino y’urusimbi yari yarihebeye.Ibikorwa by’urusimbi kandi byiyongera kukuba Rene Mugenzi akunda indaya kubi dore ko zinakosha muri icyo gihugu. Ubuzima bwa Rene Mugenzi ni ubwambuzi, kwiba, urusimbi n’indaya; maze BBC igatumira ngo ni umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu.

Rene Mugenzi muri 2011 yatekeye umutwe inzego z’umutekano z’u Bwongereza, azibeshya ko Leta y’u Rwanda iri kumuhiga bukware ngo kuko atavuga rumwe nayo. Iki kinyoma cyageze no mu rukiko ku buryo ibinyamakuru byari byarabujijwe gutangaza amakuru ku cyaha cyo kwiba yahamijwe ngo kuko asanzwe ari umuntu utarebwa neza. Umubare munini w’ayo mafaranga yibye, yari yaratanzwe n’abakirisitu nk’ituro rigenewe ibikorwa by’ubugiraneza. Ni ituro ryatangwaga nyuma ya misa.

Urukiko rwa Norwich Crown Court ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo rwasomye umwanzuro kuri iki krego ndetse rugifataho umwanzuro. Ayo mafaranga yavuye kuri konti y’iyi cathédrale hagati ya Werurwe 2016 na Gicurasi 2018. Umushinjacyaha Chris Youell yavuze ko nta buryo bwari buriho icyo gihe bwashoboraga kubuza Mugenzi kwiyoherereza ayo mafaranga, ndetse ko yageze aho akibagirwa umubare w’ayo amaze gukura kuri konti z’iyo kiliziya.

Ibi bikorwa by’uyu mugabo byagaragaye nyuma y’uko iyi cathédrale yagenzuraga ibijyanye n’umutungo wayo imaze kunanirwa kwishyura ibikenewe mu mirimo yayo ya buri munsi. Musenyeri w’iyi Cathédrale, David Paul, yatangaje ko imyitwarire ya Mugenzi yatumye agorwa no kongera kwizera abantu. Mu 2018 ni bwo byagaragaye ko amafaranga yibwe kandi Mugenzi yahise abyemerera Polisi ataruhanyije ndetse ageze no mu rukiko muri Nyakanga uyu mwaka yemera icyaha.

Mugenzi ni umwe mu banyarwanda badahwema guharabika igihugu no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka ushize yagaragaye kuri televiziyo ya Aljazeera avuga ko yarokotse Jenoside mu gihe Se Joseph Mugenzi akekwaho uruhare muri Jenoside ndetse yahunze ubutabera, aho bikekwa ko yihishe mu Buholandi.

Ariya mafaranga Mugenzi yibye, ngo yayashoye mu mikino y’urusimbi kuko ngo arufata nk’ikiyobyabwenge kuri we kimufasha guhangana n’ibibazo byo mu mutwe. Mu rukiko havugiwemo ko Mugenzi yagerageje gushaka ubufasha kugira ngo acike ku rusimbi, ndetse ko yiyambaje abajyanama mu mitekerereze inshuro zirenga 20.

Ikindi ni uko ubu bujura bwatumye ahura n’ibibazo byinshi mu muryango, aho umwunganizi we yavuze ko umucamanza akwiye gusubika igihano cye ku buryo atajya muri gereza, dore ko ngo ubwo byatahurwaga, yahise yemerera polisi ko yibye ako kayabo.

Gusa umucamanza yabitesheje agaciro avuga ko agomba gufungirwa muri gereza mu gihe cy’amezi 27 kuko ibyo yakoze ari ugutesha agaciro icyizere yari yaragiriwe.

Umucamanza Katharine Moore yavuze ko nubwo yemeye icyaha ako kanya, igihamya ko ari umuntu w’umuhanga kandi w’imyitwarire myiza nk’uko byavuzwe n’umwunganira, kizagaragazwa n’uko azaba arangije igihano cye muri gereza.

Iyi Cathédrale yibyemo, yasabye imbabazi abakirisitu bayo ku bwo gukoresha nabi amaturo, inabamenyesha ko yashyizeho ingamba zikomeye zigamije kwirinda ko iki kintu cyazongera kubaho mu gihe kiri imbere.

Iminsi y’umujura ni 40 gusa. Hasigaye ko abo bafatanyije muri ibyo bikorwa aribo Ally Yusuf Mugenzi na Musonera nabo bashikirizwa ubutabera.

2020-10-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikindi cyegeranyo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kirashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 19 Mata 2021

Ikindi cyegeranyo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kirashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 19 Mata 2021

Ubwanditsi 19 Apr 2021
Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’urwego rw’ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n’ubusazi butangaje

Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’urwego rw’ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n’ubusazi butangaje

Ubwanditsi 18 Oct 2020
Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga

Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga

Ubwanditsi 13 Dec 2024
Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Ubwanditsi 13 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi
Amakuru

Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi

Ubwanditsi 19 Aug 2023
Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice

Ubwanditsi 24 Jan 2019
Uganda: Abadepite bacyuye igihe bagiye guhabwa akayabo
Mu Mahanga

Uganda: Abadepite bacyuye igihe bagiye guhabwa akayabo

Ubwanditsi 19 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru