• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ubundi se abantu 11 murashaka kurwana? Mugende , mugende .”  Noble Marara

Ni muntu ki ?

Amazina nyayo bitaga Noble Marara atarajya mu gisirikare cy’Inkotanyi (RPA) ni : Noble Oris Marara, akaba yaravukiye mu gihugu cya Uganda. Ni ikinyendaro kuko nyina wa Marara yemeza ko yamubyaranye na Colonel Juma Oris wo mu ngabo z’uwahoze ari perezida Idi Amin Dada. Juma Oris yapfuye mu mwaka wa 2001 aguye mu buhungiro i Khartoum muri Sudan.

Marara si umunyarwanda

Amakuru yizewe aturuka ku basaza n’abakecuru babyirukanye na nyina wa Marara bavuga ko nyina wa Marara yakoraga akazi  ko murugo [ yari Umuyaya ] mu rugo kwa Colonel Juma Oris, mu byukuri ngo uyu Colonel Juma yajyaga aca inyuma umugore we agasambanya nyina wa Marara.

Ariko byaje kuba bibi aho  abwiriye Colonel Juma Oris ko atwite inda ye, byamuviriyemo kwirukanwa ku kazi yakoranga ko mu rugo ajya gushakira ahandi.

Abakecuru baziranye neza na nyina wa Marara bavuga ko nyina wa Marara yaje guhishura irindi banga, ababwira ko Col Juma Oris atariwe babyaranye nyakuri n’ubwo bajyaga baryamana. Ngo yamutwerereye iyo nda kugirango azajye ahabwa ubufasha. Kandi ngo Juma Oris ntiyigeze amutererana, yamuhaga ubufasha kugeza ubwo yabyaye.

Nyina wa Marara ngo yajyaga abwira abo bakecuru ko uwo babyaranye ari umugabo wakoraga akazi k’ubuzamu kwa Colonel Juma Oris witwaga “Abiriga”. Ngo Col Juma Oris yahagaritse ubufasha hashize amezi atandatu Marara avutse. Ngo kuko yabonaga urwo ruhinja rusa neza neza n’uwahoze ari umuzamu we witwaga Abiriga.

Nyuma yaho aviriye ku kazi k’ubuzamu, ise wa Marara nyawe ariwe Abiriga yaje kwinjira igisirikare cya Idi Amin Dada ndetse ashyirwa mu mutwe wari ushinzwe ubutasi bwa gisirikare.

Abiriga ni umwe mu basirikare bo perezida Idi Amin Dada ubwe yiyiciye abarashe kubera kugambana baha umwanzi amabanga y’ingabo ze. Ngo umwanzi wa Uganda icyo gihe yari Ingabo za Tanzania zagabaga ibitero kuri leta iyobowe na Idi Amin Dada, ari nazo zaje guhirika ingoma ye.

Col Juma Oris na Abiriga bakomokaga mu bwoko bw’ ABANUBBI”, ni ubwoko bubarizwa mu majyepfo ya Sudan y’epfo no mu majyaruguru y’igihugu cya Uganda. Bikaba bivuze ko Marara afite inkomoko mu bwoko bwa : “ABANUBBI”.

Abana bose bavuka mu nda imwe na Marara ntibahuje base. Abaturanyibe bagira bati “ Hano dutuye nyina wa Marara azwi n’abantu benshi, ariko bizwi neza ko Marara akomoka mu bwoko bwa “ABANUBBI”.

Marara yinjira igisirikare cy’Inkotanyi (RPA)

Uyu mutangabuhamya agira ati : “Nkuko nabivuze haruguru, navuganye n’abasirikare batandukanye babanye na Marara mu ngabo z’Inkotanyi kandi bamuzi bihagije, ndetse mvugana n’umu ofisiye ukora muri etat major y’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu biro bishinzwe abakozi.

Bemeza ko Marara yinjiye igisirikare mu kwezi kw’ukwakira 1994 hashize amezi atatu leta y’inzibacyuho igiyeho.Yakoreye amahugurwa ya gisirikare mu kigo cy’i Gabiro cya gisirikare.

Nyuma y’amahugurwa ya gisirikare, Marara yoherejwe ku mahugurwa yo gutwara imodoka yaberaga mu kigo cya gisirikare cy’i Kanombe. Asoje amahugurwa yo gutwara Imodoka, yahise ahabwa akazi ko gutwara imwe mu imodoka zaherekezaga uwahoze ari minisitiri w’ingabo akaba na visi perezida Paul Kagame “.

Marara ahunga igisirikare cy’Inkotanyi (RPA/RDF)

Nyuma yuko ataye icyombo (Motorola/Walkie-Talkie) cy’itumanaho ngo cyabaga mu modoka yatwaraga, Marara yahise afungirwa muri kasho ya gisirikare yabaga mu kigo cy’aba GP/ Republican Guard kiba ku Kacyiru mu mwaka wa 1998. Nyuma yaje gucika uburoko ahungira kwa nyina muri Uganda.

Marara ahora yibeshyera ngo yinjiye igisirikare cy’Inkotayi muri za 1990 kugirango bimworohere kubeshya umuhisi n’umugenzi cyangwa abatamuzi. Ese afite izihe nyungu mu kwibeshyera ?. Ababasha kuvugana nawe muzamumbarize utu tubazo : Wabaye mu zihe batayo ? Nibande baziyoboraga ? Ni bande bari bashinzwe imibereho myiza y’abasirikare muri ayo ma batayo ? Reka ndekere aho ndabizeza ko Marara ibyo azaba yabasubije muzamenya Marara nyawe uwo ariwe.

Abahunze bose babeshya ko bari aba GP [Republican Guard ] kugirango babone ubuhungiro

Nyuma y’aho Camille Nkurunziza uri mu bashinze RRM, yiciwe muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2019 agerageza kurwanya Polisi. Bikavugwa ko ngo yari umu GP, twabajije abantu baho bakera batubwira ko batamuzi atigeze aba mu mutwe urinda umukuru w’igihugu [Republican Guard] ko ari ibintu bahimba iyo bageze mu buhungiro kugirango babone ubuhunzi. Kandi ari nako babeshya ibigarasha bigenzi byabyo kugirango babemere.

Camille Nkurunziza mu myigaragambyo  yamagana Leta y’u Rwanda, aho ni muri Afrika y’Epfo

Ngicyo ikibazo nyamukuru cyateye umwiryane n’amacakubiri mu biyita ko barwanya Leta y’u Rwanda bakorera mu buhungiro yaba RNC ya Kayumba Nyamwasa na  RRM  ya Nsabimana Calixte wiyise  Major Sankara ni uko mu kwiha amapeti no gutanga imyanya, habayeho ukugumuka kwa bamwe batumvaga uko bahabwa imyanya ya gisivili kandi barahoze mu gisirikare. Ibyo bagiye babeshya ngo bari aba GP n’ibindi nk’ibyo.

Umwe muribo wahimbye ibinyoma ko yabaye umu GP ni Nkurunziza Camille uheruka kwicirwa muri Afurika y’Epfo, wapfuye avuga ko mbere yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri RRM, banagiye muri MRCD ashingwa komisiyo y’umutekano n’ishyinguranyandiko.

Ngo haje kubaho umunsi umwe atumvikanye na Nsabimana Callixte, ndetse mu nama yakurikiyeho yanga kuyijyamo, maze ishyaka ritangira kumuheza. Nyuma yaje kumenyeshwa ko yagizwe umuyobozi ushinzwe impunzi na diaspora.

Nkurunziza ati “Icyo ni igitutsi kuri njye, ndi umusirikare watojwe, navuye mu gisirikare twenda kurwanya naratojwe […], ndi mpuzamahanga, noneho Nsabimana angire ngo ukuriye abasivile? Ntabwo nabyemera, ntabwo nabyihanganira.”

“Icyo ndi cyo kandi ntazavaho ni uko ndi umusirikare, komando, ubumenyi mfite nashatse kubuha abandi. Maze imyaka 20 nkorerwa akarengane, nzapfa nkarwanya, rero ntabwo kaza kunkorerwa mu ishyaka nashinze.”

Yavuze ko niba ari umwanya ushishikaje Nsabimana yawufata akawugereka ku byo ayobora, we akibera umunyamuryango usanzwe.

Yakomeje ati “Niba mutampaye umwanya wo kuvuga ngo njye mu bikorwa bya gisirikare, mundeke njyenyine. Inama y’ubuyobozi ndayemera ijana ku ijana, ariko iby’imyanya, uri umusivile [Nsabimana ‘Sankara’] nawe uzajye kubayobora kandi uri n’impunzi ufite n’ibyangombwa by’impunzi.”

Ni ikintu cyongereye akavuyo mu kiganiro cy’amajwi cyagiye hanze muri iki cyumweru dushoje cyumvikanisha uburyo abanzi b’igihugu bo muri  RRM bacitsemo ibice na mbere y’ifatwa rya Nsabimana, kubera ubwumvikane buke, gusuzugurana no kutemera uburyo abayobozi bishyira mu myanya. Ni ikiganiro cyabaye bahuje itumanaho [conference call], cyumvikanamo amatiku hagati y’abasivili n’abahoze mu gisirikare.

Uwo mutwe ugizwe n’abantu ahanini bavuye mu Rwanda bahunze ibyaha bakoze cyangwa andi makosa. Abenshi babanje no kuba muri RNC nayo yaje gucikamo ibice mbere yo gutangiza ishyaka ryabo RRM, ISHAKWE n’ayandi…

Icyo kiganiro kirimo abantu 12 barimo Nahimana Straton nk’umunyamabanga mukuru wa RRM, Nsengimana Herman [ Uyu ngo niwe wasimbuye Sankara k’ubuvugizi bwa FLN akaba ari mu Burundi ], Twihangane Sharif, Nsabimana Callixte ‘Sankara’, [ Uri mu maboko y’ubutabera mu Rwanda ] Nkurunziza Camille [ RIP ], Abega n’abandi, bashinjaga Noble Marara ko adashyigikiye bagenzi be mu migambi yose bafite. Harimo no gutera igihugu.

2019-06-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha

Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Burundi: Raporo ya SOS – Torture igaragaza ko nibura abantu umunani bishwe mu cyumweru kimwe

Burundi: Raporo ya SOS – Torture igaragaza ko nibura abantu umunani bishwe mu cyumweru kimwe

Ubwanditsi 20 Dec 2017
Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Ubwanditsi 07 Jun 2022

Igitekerezo kimwe

  1. Rwanda
    June 5, 20195:21 am -

    Nahoraga nibaza kuri Marara bikanshanga! Naho burya ni umu “Nubian” ariko mureke ibigarasha bimarane nicyo byahisemo byose byihaye kwikuza ariko ni ishimwe Ku Rwanda kuba twarakize ziriya ngegera zumva ibyazo Ari ugutoba igihugu. Nifurije ibigarasha Kota uwo bacanye iteka ryose. Ibigarasha n’interahamwe cg abandi bakobanyi aho bava bakagera uzajya utanga undi ajye amwirenza

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda
Mu Mahanga

Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Uganda: Abadepite bangiwe kugera mu nzu y’ibanga yatunzwe agatoki ko itoterezwamo Abanyarwanda
HIRYA NO HINO

Uganda: Abadepite bangiwe kugera mu nzu y’ibanga yatunzwe agatoki ko itoterezwamo Abanyarwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2019
Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”
Amakuru

Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Ubwanditsi 03 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru