• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Gen Kale Kayihura ashobora gushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, gushimuta, ubutasi n’ubugambanyi

Uganda: Gen Kale Kayihura ashobora gushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, gushimuta, ubutasi n’ubugambanyi

Ubwanditsi 15 Jun 2018 ITOHOZA

Nyuma yo gutabwa muri yombi, uwahoze akuriye Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura akomeje guhatwa ibibazo nk’uko bitangazwa n’igisirikare kivuga ko umuryango we wemerewe kubonana nawe. Biravugwa ko ashobora gushyikirizwa Urukiko rwa gisirikare.

Uyu mugabo wayoboye Igipolisi cya Uganda imyaka 13 yose, kuri uyu wa Kane, itariki 14 Kamena ngo yiriwe ahatwa ibibazo n’akanama k’abasirikare bakuru ba Uganda kayobowe n’umugaba mukuu w’ingabo, Gen. David Muhoozi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane avugana na Chimpreports dukesha iyi nkuru, umuvugizi w’igisirikare, Brig. Richard Karemire yasubiyemo ko Gen Kayihura yajyanwe I Kampala akuwe ku ifamu ye iri ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde, akaba ari guhatwa ku bibazo atagira byinshi abivugaho muri aka kanya.

Yagize ati: “Ubu ari mu kigo cya gisirikare cya Makindye kandi agerwaho n’umuryango we wa hafi ndetse n’umunyamategeko we.”

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko hari abandi bahoze bakora munsi ya Kayihura batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha byinshi birimo ubwicanyi, gushimuta, ubutasi n’ubugambanyi.

Biravugwa ko Gen kale Kayihura ashobora kuzashyikirizwa Urukiko rwa Gisirikare akaba ari rwo rumuburanisha.

Hagati aho, umuvugizi wa UPDF, Brig Karemire yijeje itangazamakuru ko rizajya rikomeza guhabwa amakuru kuri iki kibazo uko azajya aboneka.

 

2018-06-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Ubwanditsi 03 Jul 2023
Abana ba Zari na Ivan bagiye gupimwa DNA  hemezwe niba koko ari aba Ivan

Abana ba Zari na Ivan bagiye gupimwa DNA hemezwe niba koko ari aba Ivan

Ubwanditsi 30 May 2017
Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Ubwanditsi 15 Jun 2017
Igitekerezo cy’umusomyi ku  nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana

Igitekerezo cy’umusomyi ku nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana

Ubwanditsi 18 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside
Mu Rwanda

U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda
Mu Rwanda

Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda

Ubwanditsi 13 May 2019
Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Ubwanditsi 24 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru