• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

Ubwanditsi 20 Jul 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Mu gihe igihugu cya Afrika y’Epfo cyari gihanganye no kwigobotora ingoyi y’ubugome bwa ba gashakabuhake , Nyakwigendera Nelson Mandela wabaye impirimbanyi ikomeye muri urwo rugamba yagize ati:” Guceceka kw’abanyabwenge bituma injiji ziyongera”. Aha yashishikarizaga abanyakuri kuzamura ijwi, aho kurekera urubuga inkozi z’ibibi. Iyi mvugo ye yakanguye benshi, baravuga, barandika, maze ikibi kibura ijambo.

Ibi bihuye neza n’ibihe u Rwanda rwanyuzemo, ndetse n’ibyo n’ubu rukirimo, aho usanga abasenya biharira urubuga, bagakwiza mu bantu ibitekerezo by’uburozi, ikinyoma cyabo gihawe intebe. Ubu bwo biraneze cyane, aho usanga abanzi b’u Rwanda badasiba mu bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, basebya u Rwanda n’Abayobozi barwo, abenshi muri twe turebera, aho twateye hejuru tukabanyomoza, tukabatamaza.

Kugeza n’aho bapfobya bakanahana Jenoside yakorewe Abatutsi, twese tuzi ko abenshi muri bo ari abayigizemo uruhare, ntiduhagurukire rimwe ngo tubarwanye. Koko ninde Munyarwanda ushyira mu gaciro utumva ko ari inshingano ze kwamagana FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba . Koko izi nyangabirama zikwiye kugira ijambo aho turi?

Nguko uko za Jambo Asbl, inshyanutsi nka Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, Thomas Nahimana n’abarwayi barembaye mu ngirwashyaka Ishema, Twagiramugu Faustin usazanye amateshwa , Gasana Anastase n’abandi bagome, bahawe rugari kuri za BBC na VOA bagoreka amateka yacu, tukabifata minenembwe. Nguko uko ba Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan, Agnès Uwimana, Eric Bagiruwubusa, Ntwari John Williams n’indi mizindaro y’abashaka gutobera u Rwanda, bitwikira ubwisanzure mu gutanga”ibitekerezo”, bakadutwikira tubarebera ngo tutavaho twiteranya.

Abanyarwanda bafite umuco wa”ntiteranya”ukwiye gucika. Ikibi kikamaganwa ku mugaragaro, kuko iyo ugihishiriye, uwo mugizi wa nabi yibwira ko akurusha imbaraga maze si ukwangiza agashyekerwa. Nyamara si uko abashobora gucecekesha izi nyangabirama babuze cyangwa badafite ibitekerezo, ahubwo bumva bitabareba, bakabiharira abandi nk’aho ingaruka z’amagambo y’interahamwe n’ibigarasha bo zitabareba.

Uku guceceka no kwanga kwiteranya, nibyo byorora abavuga amahomvu. Kurwanya abasenya nitubiharira gusa Rushyashya, Dr J. Damascène Bizimana, Tom Ndahiro, Ingabire Marie Immaculée, Damien Nkaka, Camarade Rubangura,Sharibabaza, Seth Niyogakiza n’abandi badatinya “kuzibya” amahomvu ya David Himbara, Claude Gatebuke, Freeman Bikorwa, Chaste Gahunde, Sylivia Mukankiko, Judi Rever, Michella Wrong n’izindi nkotsa-nkunguzi, nibyo bizatuma injiji ziyongera nk’uko Nyakwigendera Nelson Mandela yasize abivuze.

Ntawe ukwiye guterwa isoni no kwiyama abavuzanduru baturogera urubyiruko. Mucyo twese twange abadutobera amateka, twamagane amateshwa yabo tubinyujije mu bikorwa, mu mvugo no mu nyandiko, kandi buri gihe ukuri kuratsinda.

Muri Rushyashya, twe ntituzadohorwa n’ibitutsi by’imburaburere, ikaramu na micro byacu nizo ntwaro zizanesha abadashakira ineza u Rwanda n’Abanyarwanda.

2021-07-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Ubwanditsi 16 Jun 2025
Ubufatanye burakenewe mu gutanga amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere

Ubufatanye burakenewe mu gutanga amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere

Ubwanditsi 02 May 2024
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

RUSHYASHYA 01 Apr 2026
Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi

Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda
Amakuru

Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Dec 2021

Ikipe ya Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10 ikongerera abandi amasezerano abandi 7,aba bose bafite agaciro ka miliyoni 185

Ubwanditsi 02 May 2022
Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura
Amakuru

Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura

Ubwanditsi 11 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru