• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Nyuma yo gukubitana amakofe n’ umugabo we Umuhanzi kazi Fille agiye kwibaruka

Nyuma yo gukubitana amakofe n’ umugabo we Umuhanzi kazi Fille agiye kwibaruka

Ubwanditsi 27 Dec 2016 IMIKINO

Umuririmbyi ukomeye muri Uganda, Mutoni Fille, aritegura kwibaruka ubuheta nyuma y’iminsi hatutumbye umwuka utari mwiza hagati ye na MC Kats bakundanye kuva mu myaka irenga ine ishize.

Mutoni Fille yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo ‘Hallo’ yakoranye na Bruce Melodie. Muri Uganda azwi cyane mu yitwa ’It’s not about money’, ’Got no money’, ’Fitina, ’Double Trouble’ n’izindi.

Mu mezi abiri ashize uyu muririmbyi ukomeye muri Uganda yagiranye ibibazo n’umukunzi we Edwin Katamba [Mc Kats] bikurura umwuka mubi hagati yabo n’amakimbirane yatumye bacana umubano ndetse bagaterana ibipfunsi nk’uko byagarutsweho cyane mu bitangazamakuru byo muri Uganda.

Hashize iminsi Mutoni Fille ashyira ahagaragara amafoto yerekana ko yitegura kwakira umwana wa kabiri gusa umwuka utari mwiza hagati ye na MC Kats hari abavuga ko waba warabyukijwe no kuba umusore yaratahuye ko amuca inyuma.

-5185.jpg

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda byatangiye gukwirakwiza inkuru zivuga ko uyu muririmbyi inda atwite ishobora kuba itari iya MC Kats gusa aba bombi ntacyo barabivugaho. Mutoni Fille yaherukaga kwibaruka imfura muri Werurwe 2015.
Mu bavugwaho gutera inda Mutoni Fille, ku isonga haza umuririmbyi Nutty Neithan uzaririmbira i Kigali ku wa 1 Mutarama 2017, ndetse n’umwe mu bafite ifaranga ritubutse uba i Kampala muri Uganda.

Mu gihe bikomeje kuvugwa ko umwana Fille atwite atari uwa MC Kats, aba bombi bongeye guhuza urugwiro mu Mujyi wa Dubai aho bamaze iminsi mu biruhuko by’iminsi mikuru n’izindi gahunda z’ibitaramo uyu muririmbyi ahafite.

Mutoni Fille usanzwe ufite inkomoko mu Rwanda yaherukaga i Kigali mu minsi ishize aho yari yitabiriye ibirori byatanzwemo ibihembo bya Smart Awards byabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Ukuboza 2016.

2016-12-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Ubwanditsi 22 May 2021
Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure

Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure

Ubwanditsi 04 Sep 2019
Amafoto – Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by’umupira w’Amaguru na Tennis

Amafoto – Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by’umupira w’Amaguru na Tennis

Ubwanditsi 25 May 2024
Mahombi wamamaye mu ndirimbo “Coconut Tree” ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

Mahombi wamamaye mu ndirimbo “Coconut Tree” ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

Ubwanditsi 15 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru
Amakuru

Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Ubwanditsi 21 Dec 2020
90% y’ ibikorwa remezo byo kubaka amastade azaberamo CHAN byararangiye
IMIKINO

90% y’ ibikorwa remezo byo kubaka amastade azaberamo CHAN byararangiye

Ubwanditsi 09 Jan 2016
Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa
Mu Mahanga

Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa

Ubwanditsi 27 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru