• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Ubwanditsi 19 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, mu mukino w’umunsi wa Kabiri w’irushanwa rya rya Basketball Africa League BAL mu itsinda rya A, ikipe ihagarariye u Rwanda Patriots BBC yatsindiye muri Kigali Arena Gendarmerie Nationale Basketball Club (GNBC) yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Muri uyu mukino ikipe ya Patriots BBC yagowe cyane n’uduce dutatu tubanza twuy’uyu mukino kuko twose twarangiye iyi kipe irushwa na GNBC, aha twavuga nko gu gace ka mbere k’uyu mukino karangiye GNBC ikayoboye ku manota kuri 25 kuri 19 ya Patriots BBC.

Ntibyangiriye aho kuko Patriots BBC yagorwaga no kubuza abasore ba GNBC kuba baboneza umupira mu nkangara kuko imipira myinshi yagiyemo yatsinzwe mu buryo bw’amanota atatu, aka gace karangiye GNBC ifite amanota 42 kuri 37 ya Patriots BBC.

Bavuye ku ruhuka, mu gace ka gatatu niho bisa naho byatangiye kujya mu buryo kuri aba bakinnyi bafatanyije na kizigenza mu njyana ya Rap, J Cole wagiye agaragara mu duce twose tw’uyu mukino, Patriots BBC yagerageje kwisuganya binyuze ku bakinnyi nka Brandon Costner wanatsinze amanota menshi mu mukino ubanza, ni agace karangiye hakozwe amanota 16 ya GNBC kuri 12 ya Patriots BBC.

Agace ka kane ari nako katanze intsinzi ku ruhande rwa Patriots BBC kuko byagaragaraga ko umutoza mukuru yakosoye amwe mu makosa bakoraga harimo ayo kunanirwa kwakira umupira wavaga mu nkangara bizwi nka Rebounds, aha Patriots yabikosoye kugeza ubwo yegukanye aka gace ku manota 22 kuri 12 ya GNBC, bituma umukino wose urangira Patriots ifite amanota 78 kuri 72 ya GNBC.

Muri uyu mukino Kiady RAZANAMAHENINA ukinira GNBC  niwe watsinzemo amanota menshi kuko yatsinze 21 na Rebounds 3 anatanga imipira ibyara amanota (Assists) 6, naho ku ruhande rwa Patriots Brandon Costner niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze 16, Rebounds 8 na Assists 3.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Patriots isigaje gukina na AS Monastir inaheruka gutsinda GNBC amonota 113 kuri 66.
Gutsinda uyu mukino kandi ku ikipe ya Patriots BBC bitumye iba ikipe ya mbere igeze muri kimwe cya kane mu irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

2021-05-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe

Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Ubwanditsi 16 Feb 2022
Abakinnyi batatu muri bane baserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryaberaga I Bangui muri Santrafrika begukanye imidali

Abakinnyi batatu muri bane baserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryaberaga I Bangui muri Santrafrika begukanye imidali

Ubwanditsi 28 Mar 2021
Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Ubwanditsi 01 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika
INKURU NYAMUKURU

Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago
HIRYA NO HINO

Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Ubwanditsi 05 Feb 2018
U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City
UBUKUNGU

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

Ubwanditsi 21 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru